Byagarutsweho mu Karere ka Huye kuwa 18 Werurwe 2017, ubwo iyo Komisiyo yagiranaga ibiganiro n’abagore bo mu turere twa Rusizi, Nyamagabe na Huye bibumbiye hamwe muri Duterimbere ONG.
Ni igikorwa cyateguwe n’Umuryango Duterimbere ONG, mu rwego rwo gufasha abagore bawibumbiyemo kunguka ubumenyi ku matora y’Umukuru w’Igihugu no gusobanukirwa uko bagomba kuyitegura ndetse nicyo basabwa kugira ngo azagende neza, bityo batumira Komisiyo y’igihugu y’amatora kugira ngo ibibafashemo.
Pacifique Nduwimana, ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’amatora mu Ntara y’Amajyepfo, ari nawe watanze ikiganiro yagarutse ku ruhare rw’abagore mu mitegurire y’amatora n’imigendekere myiza yayo, abaha umukoro.
Nduwimana yagize ati “Uruhare rw’umugore mu matora ni runini cyane, nk’uko dukunda kubivuga umugore ni Mutima w’urugo, afite uruhare runini mu mibanire y’abantu no mu migendekere myiza y’ibyo bakora. Icyo tubasaba cya mbere ni ugufatanya nabo babana, abo baturanye, kubakangurira igikorwa cy’amatora bakayagira ayabo, turabasaba nanone kuzafasha izindi nzego mu bukangurambaga, kuko abagore bafite ijambo”.
Yakomeje asobanura ko abantu bose bakwiye kumenya amatora ataba ku munsi nyirizina wo gutora gusa, ahubwo akwiye kwitegurwa mbere na buri wese kugira ngo azagende neza.
Mubyo yagarutse bagomba kwitegura harimo kureba ko bari kuri Lisiti y’Itora no kwikosoza, gushyira hafi amakarita y’itora no kumenya igihe amatora azabera.
Yagize ati “Nuramuka utiteguye amatora hakiri kare ngo uzitorere uwo ushaka ko akuyobora cyangwa ugasanga ntiwitabiriye itora, abandi bazagutorera wenda batore uwo udashaka kandi ubyemere kuko niwowe wiyimye amahirwe yo kwihitiramo uwo ushaka”.
Visi Perezida wa mbere wa Duterimbere ONG mu Rwanda, Yvonne Mutakwasuku, yavuze ko bateguye iki gikorwa cyo gutumira Komisiyo y’igihugu y’Amatora kugira ngo bategure abagore by’umwihariko abo bakorana bazabe intangarugero mu kwitabira amatora no kugatanga umusanzu mu migendekere myiza yayo.
Ati “Ni igikorwa kiri kugenda kiba mu gihugu hose aho dufite abanyamuryango, ikigamijwe ni ukuzamura imyumvire, kuko tuzi ko gutora ari umuhigo, kugira ngo tuwese rero bisaba kwitegura hakiri kare kandi twizeye ko tuzawesa 100%”.
Mutakwasuku akomeza asobanura ko muri iyi minsi abanyamuryango ba Duterimbere bari kugenda bagira inteko rusange muri iyi minsi basuzuma imikorere, bityo bahitamo gukoresha uwo mwanya baganira no ku matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu kwezi kwa Kanama 2017.
Bamwe mu bagore bo mu turere twa Rusizi, Nyamagabe na Huye, nyuma y’ikiganiro bahawe babwiye IGIHE ko bungutse byinshi bijyanye n’amatora bakaba bagiye kuyitegura neza.
Marithe Kayinga ati “Ikintu navuga nungutse ni igihe amatora azabera, igihe abakandida bazatangira kwiyamamariza, n’uburyo tuzakoresha amakarita y’itora dusanganwe. Icyo rero tuzakora ni ukubibakangurira abo tubana, abana bacu, abagabo, abavandimwe n’inshuti, kandi twe abagore nitwe tuzategura aho amatora azabera kugira ngo hazabe hasa neza hakeye”.
Inteko rusange y’abanyamuryango ba Duterimbere yahurije hamwe abagore bagera ku 100 bo mu turere twa Rusizi, Huye na Nyamagabe.
Biteganyijwe ko amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba tariki ya 03 Kanama ku Banyarwanda baba mu mahanga, naho ku baba mu Rwanda ni taliki ya 04 Kanama 2017.



















TANGA IGITEKEREZO