Uyu muhango uzwi nka Culture Day wabaye kuri uyu wa 10 Mutarama. Ni ngarukamwaka mu Ishuri Rikuru rya gisirikare ry’u Rwanda, aho wabaye ku nshuro ya munani.
Ugamije gufasha ba ofisiye bakuru bahiga kumenya imico itandukanye yo mu bindi bihugu, kugira ngo mu gihe bagiye mu butumwa bw’amahoro bazabashe kwisanisha n’aho bazaba bari.
Abasirikare bari barimbye mu myambarire gakondo yo mu bihugu byabo, ndetse bategura amafunguro y’iwabo, ibinyobwa, byose biza guherekezwa n’imbyino zinyurana bitewe n’igihugu.
Mu mafunguro, abasirikare bo muri Zambia bamuritse isosi y’ibinyabwoya (Caterpillar), abanya-Kenya berekana Nyamacoma, Abanyarwanda botsa Runonko, ibintu byari binogeye ijisho.
Abitabiriye uyu muhango bemeza ko uyu munsi kuri bo ari isomo ribigisha gufatanya n’abandi bitewe n’umuco w’ahantu, ndetse bikaborohereza gukorana na bagenzi babo mu gihe cy’ubutumwa bw’amahoro
Major Mbonimpa Kwisaba, umwe mu basirikare b’ingabo z’u Rwanda, yavuze ko umunsi nk’uyu uba ari ingenzi kuri bo.
Ati “Cyane ku ishuri bidufasha kwigana na bagenzi bacu baturuka mu bindi bihugu tutabangamira umuco wabo, no mu butumwa bw’amahoro bidufasha gukorana neza n’abo dusanzeyo, nk’abo mwabonye barya ibinyabwoya mwasangira ntumwereke ko unennye icyo arya mu gihe wowe utakibasha.”
Major Billy Munshya wo mu Ngabo z’Igihugu za Zambia, yavuze ko ibinyabwoya iwabo ari ifunguro rikunzwe, ku buryo umunsi nk’uyu utuma abasirikare biga byinshi.
Ati “Twigiramo ibintu byinshi ku muco, nkamenya ngo mu Rwanda haba umutsima w’amasaka n’ibindi, iwacu ibinyabwoya (Caterpillar) ni ifunguro ryiyubashye kandi rikunzwe cyane, aho usanga abana birirwa babihiga mu mashyamba n’ahandi kuko bigurwa cyane. Niba nifuje kurya iyi ndyo bagenzi banjye tubana babona ari ibisanzwe ndetse hari n’ababirya, ibi byose bidufasha kumenya uko twitwara mu gihe tutari mu gihugu cyacu.”
Umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Gisirikare Brig. Gen Didace Ndahiro, avuga ko uyu munsi ufasha abanyeshuri kongera ubunararibonye ku muco wo mu bindi bihugu, bikabafasha kunoza akazi kabo mu gihe bagiye muri ibyo bihugu.
Ati “Buri wese mu gihugu akomokamo agaragaza umuco w’iwabo, ibi bibafasha kongera ubumenyi bwabo mu muco w’ibyo bihugu kugira ngo no mu gihe babigiyemo mu kazi kabo ko kubungabunga amahoro, bazabashe gukoana neza n’abo basanzeyo.”
“Mwabonye ko bagaragaza ibintu bitandukanye ariko ntibibagirwe ibijyanye n’igikoni kugira ngo mu gihe bagezeyo batazagira ibyo bananirwa kurya, cyangwa bakanena bagenzi babo kubyo barya”
Abasirikare bari muri iri shuri ni ba Ofisiye bakuru kuva kuri Majoro kugeza kuri Lieutenant Colonel, baturuka mu bihugu by’u Rwanda, Botswana, Ethiopie, Ghana, Kenya, Malawi, Nigeria, Senegal, Sudani y’Epfo, Tanzania, Uganda na Zambia.
Umunsi wo kumurika umuco w’ibihugu bitandukanye mu ishuri rikuru rya gisirikare witabiriwe na ba ofisiye bakuru 46, barimo abapolisi batatu n’abanyamahanga 18.
Aba banyeshuri batangiye amasomo yabo ku bijyanye ajyanye n’ibya gisirikare n’imiyoborere muri Kamena 2019, bazayasoza muri Nyakanga 2020.
Amafoto: MINADEF & IGIHE



















TANGA IGITEKEREZO