Inkongi zimaze igihe zibasira uturere twose tugera kuri turindwi, aho igice cyashegeshwe ari icyegereye kuri Pariki y’Akagera yegereye ikigo gikorerwamo imyitozo ya Gisirikari kiri i Gabiro.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Odette Uwamariya, yavuze ko Leta yatanze amafaranga asaga Miliyari mu gutera amashyamba, bityo bidakwiye ko hagira abayangiza abaturage barebera.
Ati “Tumaze kubona ikibazo cyo gutwika amashyamba kimaze gufata indi ntera…muri uku kwa munani byibuze hamaze gutwikwa inshuro zirenga enye.”
Yongeraho ko hagati y’Umwaka wa 2008-2009 ari bwo hari ikibazo gikomeye cy’amashyamba, maze Leta yiyemeza gushoramo agatubutse aho hashyizwemo ingengo y’Imari igera kuri miliyari mu gutera amashyamba.
Muri iyi ntara kandi inkongi ziri kwibasira amashyamba kimeza ndetse n’amaterano, aho abayatwika bitwikira ijoro, ngo bakaba baba barimo gushaka “uruhira” rwo kuragiramo amatungo yabo nk’uko Isango star ibitangaza.
Guverineri Uwamariya avuga ko abaturage bakwiye kwibuka ko iki ari ikibazo bakangurirwa guhagarika, ariko bakanazirikana ko kinahanirwa n’amategeko.
Umuntu ufashwe atwika ku bushake amashyamba cyangwa imyaka ashobora gufungwa hagati y’ amezi atandatu kugeza ku myaka ibiri, ndetse n’ihazabu kuva ku bihumbi 300 kugera kuri miliyoni ebyiri.
Polisi y’u Rwanda muri iyo ntara ishimira abaturage bumva ko bafite inshingano zo kuba barwana kuri izo nkongi, ugasanga akenshi buriye imisozi bajya kuzimya.
Intara y’Uburasirazuba igizwe n’uturere turindwi ari two Bugesera, Gatsibo, Kayonza, Ngoma, Kirehe, Nyagatare na Rwamagana.
[email protected]
Twitter:@biroridinatale



















TANGA IGITEKEREZO