00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ba rwiyemezamirimo 30 b’Abanyarwanda bahawe amahugurwa na Alibaba

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 11 March 2019 saa 01:00
Yasuwe :

Ku nshuro ya mbere Abanyarwanda 30 bikorera ku giti cyabo, bahawe amahugurwa ku kurushaho kubyaza umusaruro amahirwe ari mu ikoranabuhanga n’Ikigo gisanzwe gikora ubucuruzi kuri Internet cya Alibaba.

Aya mahugurwa y’iminsi icumi yatanzwe binyuze muri gahunda ya ‘Alibaba Netpreneur Training Program’, yatangijwe n’ishuri ry’ubucuruzi rya Alibaba Business School.

Iki gikorwa cyabereye ku cyicaro cya Alibaba giherereye mu mujyi wa Hangzhou mu Bushinwa, cyateguwe mu bufatanye n’Ikigo Gishinzwe Iterambere, RDB .

Ni nyuma y’aho Perezida Paul Kagame n’Umuyobozi Mukuru wa Alibaba akaba ari nawe wayishinze, Jack Ma, bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye yo gutangiza urubuga eWTP (electronic World Trade Platform), rufasha ibigo bito n’ibiciriritse gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka binyuze mu ikoranabuhanga.

Visi Perezida wa Alibaba akaba ari nawe ukuriye gahunda ya ‘Alibaba Netpreneur Training’, Brian Wong, yavuze ko bizeye ko aya mahugurwa azagira uruhare mu gutuma hubakwa ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga kandi buri wese yibonamo.

Ati “ Twizeye ko binyuze mu gusangiza ibigo by’ubucuruzi byo mu gihugu amasomo n’ubunararibonye, tuzabasha kongerera agaciro ubucuruzi mu byiciro bitandukanye no gushimangira ubushobozi bw’u Rwanda mu gukora ubucuruzi bukorewe kuri Internet haba mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga”.

Yakomeje avuga ko kandi binyuze mu gutanga amasomo yateguriwe u Rwanda by’umwihariko, batanze amahugurwa ahuye neza n’ibintu bikenewe mu bukungu bw’igihugu.

Ati “ Ni muri ubu buryo abayitabiriye bazoroherwa no gushyira mu bikorwa ubumenyi bigiye muri iyi gahunda, bakabera urugero bagenzi babo bikorera ubwo bazaba basubiye imuhira”.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yagaragaje ko bishimiye gufatanya n’ishuri rya Alibaba Business Schools mu guha ibigo byo mu Rwanda ubumenyi burebana n’ubukungu bwubakiye ku ikoranabuhanga.

Yakomeje avuga ko bakomeye ku mugambi wo gufasha abacuruzi, abohereza ibintu mu mahanga n’abanyabugeni kubyaza umusaruro ikoranabuhanga, kandi bamaze kubona ko Abashinwa benshi bishimiye ibicuruzwa by’Abanyarwanda biri kuri Alibaba birimo ikawa, ubumenyi aba barwiyemezamirimo bahawe bukazatuma ibicuruzwa byakorewe mu Rwanda birushaho kubaka izina.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, Lt. Gen Charles Kayonga, yavuze ko bishimiye intambwe imaze guterwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ashyiraho eWTP, kandi iyi gahunda y’amahugurwa yabaye amahirwe akomeye kuri barwiyemezamirimo b’Abanyarwanda.

Ati “ Nk’igihugu gifite intego yo kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga mu karere, u Rwanda rukeneye abantu bafite ubumenyi bashobora gushyira mu bikorwa gahunda zituma ruba igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi. Igihe aya mahugurwa abereye gihuye neza n’ibyifuzo by’abayobozi bacu bashaka kubona ishyirwa mu bikorwa ryihuser n’umusaruro urambye w’iterambere ry’ubucuruzi bukorewe kuri Internet”.

Mu gihe cy’iminsi 10, abitabiriye aya mahugurwa bahuye n’abayobozi batandukanye muri Alibaba Group, abacururiza ku mbuga zitandukanye z’iki kigo babasangiza urugendo rw’ubucuruzi bukorewe kuri Internet mu Bushinwa.

Yaje akurikira ibindi bikorwa birimo amahugurwa y’iminsi ine Alibaba yahaye abayobozi 12 baturutse muri guverinoma y’u Rwanda, gahunda igamije gusobanurira abalimu muri kaminuza ibirebana n’ubucuruzi bukorewe kuri Internet (Global E-commerce Talent program), yitabiriwe n’abagera kuri 50.

Abanyarwanda bashinze ibigo bikora mu birebana n’ikoranabuhanga kandi bari mu Banyafurika 200 bongeye guhabwa amahirwe yo kuzitabira gahunda ya eFounders Fellowship yateguwe ku bufatanye bwa Alibaba Business Schools n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bucuruzi n’iterambere (UNCTAD).

Kwiyandikisha muri iyi gahunda imaze kunyuramo Abanyarwanda batanu bizarangira ku itariki 17 Werurwe 2019.

Ba rwiyemezamirimo 30 b'Abanyarwanda bahawe amahugurwa y'iminsi 10 n'Ikigo Alibaba gikora ubucuruzi kuri Internet
Ba rwiyemezamirimo b'Abanyarwanda bahawe ubumenyi ku buryo bwo kurushaho kubyaza umusaruro amahirwe y'ikoranabuhanga
Bagize umwanya wo gusangira ubunararibonye n'Abashinwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages