Aya mahugurwa batangiye kuri uyu wa 13 Ukuboza, bazayahabwa n’Ikigo Mpuzamahanga gifasha ba rwiyemezamirimo, BPN, gifatanyije na I&M Bank Rwanda ndetse n’umuryango MasterCard Foundation.
Umuyobozi wa BPN Rwanda, Nkurikiye Alice, yavuze ko ikigamijwe ari ugufasha ba rwiyemezamirimo kumva neza akamaro ko gukorana na banki kugira ngo imishinga yabo itere imbere kurushaho.
Ati “Umuntu yasangaga ba rwiyemezamirimo batumva neza icyo banki yabamarira cyangwa se ugasanga banki ntizumva neza ubuzima babayemo.
“Iki gikorwa rero twagiteguranye na I&M Bank Rwanda kugira ngo dufashe ba rwiyemezamirimo na banki kuganira no kumvikana kugira ngo rwiyemezamirimo amenye serivisi zindi yabona mu bigo by’imari bifashe umushinga we gukora neza no gutera imbere.”
Umuyobozi wa I&M Bank Rwanda, Robin Bairstow, yavuze ko icyo bagambiriye nka banki ari ugufasha ba rwiyemezamirimo kuva ku rwego rumwe bajya ku rundi, kuko ari bo nkingi y’iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.
Yagaragaje ko imirimo irindwi mu icumi mishya itangwa na ba rwiyemezamirimo bato.
Yakomeje ati “Dufite ubukangurambaga twatangije bwitwa ‘Ganza na I&M Bank’ bwibanda cyane kuri ba rwiyemezamirimo bato ndetse n’iterambere ry’imishinga yabo.”
“Binyuze muri iyi gahunda rero tugiye kubaha ubumenyi muri aya mahugurwa bitandukanye n’ibimenyerewe mu ma banki byo kubaha inguzanyo gusa.”
Robin yagaragaje ko imishinga mito n’iciriritse (SMEs) ariyo Isi izagenderaho mu kuziba icyuho cy’imirimo mishya igera kuri miliyoni 600 izakenerwa mu myaka icyenda iri imbere.
Umuyobozi wa Mastercard Foundation mu Rwanda, Rica Rwigamba, yavuze ko uyu muryango nawo ufite intego yo guhanga imirimo mishya mu rubyiruko n’abagore akaba ariyo mpamvu batanga ubufasha bwo guteza imbere ba rwiyemezamirimo.
Ati “Dufite umushinga witwa Hanga Ahazaza ugamije guhanga imirimo mu bukerarugendo mu rubyiruko, rero uburyo tubigeraho ni uko dufatanya n’abafatanyabikorwa nka I&M Bank Rwanda, aho yibanda cyane mu gutanga inguzanyo kuri ba rwiyemezamirimo bari mu mwuga w’ubukerarugendo n’amahoteli.”
Umwe muri ba rwiyemezamirimo bazahabwa amahugurwa, Dushimimana Miriam, yavuze ko ayitezemo byinshi.
Ati “Aya mahugurwa ni ingenzi cyane ku bagore kuko ari abantu badakunda kugira amakuru ahagije mu mikoranire n’inzego zibafasha cyane izibaha amafaranga nka banki. Amahugurwa nk’aya numva azamfasha kumenya uko nkorana na banki.”
Aya mahugurwa azatangwamo amasomo afasha ba rwiyemezamirimo kumenya uko bagera ku mari, bibafasha kuzamuka mu ntera.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!