00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ba rwiyemezamirimo b’abagore basabwe kubyaza umusaruro isoko rusange rya Afurika

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 16 November 2023 saa 07:21
Yasuwe :

Komisiyo y’Abagore mu Muryango uharanira Ubumwe, Agaciro no kwigira kwa Afurika Ishami ry’u Rwanda, Pan African Movement Rwanda, yasabye ba rwiyemezamirimo b’abagore kubyaza umusaruro Isoko Rusange rya Afurika.

Byagarutsweho ku wa Gatatu, tariki 15 Ugushyingo 2023, ubwo ba rwiyemezamirimo b’abagore baganirizwaga ku mahirwe ari mu kuba ibihugu bya Afurika byashyira mu bikorwa amasezerano y’iri soko rihuriweho.

Imibare yerekana ko ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika buri kuri 17.2%. Ni umubare muto kuko urebye nk’ahandi nko muri Aziya ibihugu bicuruzanya ku kigero cya 56% mu gihe mu Burayi biri kuri 67%.

Zimwe mu mbogamizi zigaragazwa muri ubwo bucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu bya Afurika harimo imisoro iri hejuru, uburyo bw’ubwikorezi bufite ikibazo no kugera kuri serivisi z’imari.

Isoko Rusange rya Afurika ryitezweho kugira uruhare runini mu gutuma ibihugu bya Afurika bihahirana kurushaho aho ayo masezerano ateganya ko hakurwaho imisoro ku bicuruzwa 90% byo mu bihugu bya Afurika mu gihe cy’imyaka itanu.

Umuyobozi Mukuru wa PAM Rwanda, Musoni Protais, yasabye aba bagore kubyaza umusaruro amahirwe ari mu isoko rusange rya Afurika.

Ati “Iyo mutangiye kumva ko mwese muri Abanyafurika, ikibatandukanya ari umupaka gusa noneho utangira kuwurenza amaso aho kugira ngo utegure isoko ry’u Rwanda gusa, ugategura no mu bindi bihugu duturanye.”

Yabasabye kandi gukoresha ikoranabuhanga mu byo bakora bya buri munsi kugira ngo barusheho kugendana naho Isi igeze.

Ati “Mbere na mbere ibyo tugiye gukora tujye twibanda ku ikoranabuhanga, uburyo turikoresha ngo dukorane neza, uko twigisha abana bacu ngo barimenye kuko uko tuzasigara inyuma mu kurikoresha ni ko tuzakomeza turi insina ngufi.”

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Ubucuruzi mu Rugaga rw’Abikorera (PSF), Bazihana Jean Paul, yagaragaje ko hari amahirwe abagore bakura mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Isoko Rusange rya Afurika.

Yagize ati “Birafungura ibyo dukora guhura n’isoko rigari ry’abaturage bangana na miliyari 1,3. Ni amahirwe akomeye cyane, twari dukwiye kubyaza umusaruro twumva ko ari isoko ryagutse kandi nk’abagore sinabura kubasaba kwitinyuka kurushaho.”

Yasabye kandi abagore kugerageza amahirwe yo kugeza ibyo bakora ku masoko yo hanze by’umwihariko mu bihugu byo muri Afurika.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Abagore muri PAM Rwanda, Agatesi Marie Laétitia Mugabo, yagaragaje ko abagore baganirijwe kugira ngo berekwe amahirwe ari mu isoko rusange rya Afurika no gutangira gutekereza uko bayabyaza umusaruro.

Ku rundi ruhande, Ushinzwe ibyoherezwa mu Mahanga muri Banki y’u Rwanda itsura Amajyambere, BRD, Nyirabavakure Rose, yagaragaje ko iyi banki ishyigikira abohereza ibicuruzwa hanze.

Yagize ati “Ikigega gishinzwe kunganira abantu bohereza ibicuruzwa mu mahanga [EGF], cyashinzwe muri 2015, gitangira gukora mu 2016, aho kimaze gushyirwamo arenga miliyari 6,5 Frw ahabwa abohereza ibicuruzwa mu mahanga binyuze mu nguzanyo.’’

Umukozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, Umurerwa Marie Jeanne, yagaragarije aba bagore ko binyuze mu masezerano y’Isoko Rusange rya Afurika hari ibicuzwa bizakurirwaho imisoro mu gihe cy’imyaka itanu bityo yaba ari amahirwe akomeye ku bashoramari bo mu Rwanda.

Isoko Rusange rya Afurika (African Continental Free Trade Area: AFCFTA) iganisha ku kugira “Afurika ihuriweho, iteye imbere kandi ifite amahoro” nk’uko biri mu cyerekezo 2063. Ni ryo soko ryagutse ku isi rihuza ibihugu 54 byo mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’indi miryango y’ubukungu mu turere igera ku munani.

Inshingano nyamukuru za AFCFTA ni ugushyiraho isoko rihuriweho ku rwego rw’umugabane rifite abaturage bagera kuri miliyari 1,3 n’umusaruro mbumbe ukabakaba miliyari ibihumbi 3,4$.

Muri Werurwe 2018, mu Nama ya 10 idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu na za guverinoma yabereye i Kigali mu Rwanda, ibihugu 44 kuri 45 bigize AU byashyize umukono ku masezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika. Kugeza muri Werurwe 2023, ibihugu 54 byari bimaze kuyashyiraho umukono.

Ba rwiyemezamirimo b’abagore mu Rwanda basabwe kubyaza umusaruro Isoko Rusange rya Afurika
Ba rwiyemezamirimo b’abagore baganirijwe ku mahirwe ari mu kuba ibihugu bya Afurika byashyira mu bikorwa amasezerano y’Isoko Rusange rya Afurika rizahuza abaturage miliyari 1,3 n’umusaruro mbumbe wa miliyari ibihumbi 3,4$.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages