Ni nyuma y’uko bamwe muri ba Rwiyemezamirimo bagiye bagaragaraho ubwambuzi no kudahemba neza abakozi baba bakoresheje, abandi bakagenda batarangije ibikorwa biyemeje gukora ubwo batsindiraga isoko.
Ubuyobozi bwa RPPA (Rwanda Public Procurement Autority), butangaza ko imwe mu mpamvu ituma hari ba Rwiyemezamirimo batishyura neza abo bakoresheje, cyangwa bagata imirimo y’isoko batayirangije, ari uko hari abitabira amasoko badafitiye ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa.
Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abayobozi bo muri RPPA na ba Rwiyemezamirimo bo mu ntara y’Amajyepfo, baganiriye kubimaze iminsi bigaragara hirya no hino mu turere tw’igihugu, aho hari ba Rwiyemezamiromo bavugwaho ubunyangamugayo bucye, maze basabwa gukoresha ukuri no kubahiriza amategeko.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kongera ubumenyi muri RPPA, Celestin Sibomana, avuga ko ba Rwiyemezamirimo ibyo basabwa nibabikora neza kandi bakabikora kugihe cyateganyijwe, bazaba batanze umusanzu ufatika mu iterambere ry’igihugu.
Aganiri na IGIHE yagize ati “Rwiyemezamirimo ibyo asabwa iyo abikoze neza, kandi akabikora akurikije amategeko, niba ari amasezerano agomba gushyira mu bikorwa akabikorera ku gihe, uko ni ko kuzigamira Leta, kandi ni uguha agaciro ifaranga ry’u Rwanda.”
Bamwe muri ba Rwiyemezamirimo bari muri iyi nama, nyuma yo kwibutswa amategeko n’amabwiriza agenga amasoko ya Leta, bemeye ko hari aho bitagenze neza mu gushyira mu bikorwa amasoko baba batsindiye bavuga ko bagiye kubikosora bagakoresha ukuri n’ubunyangamugayo.
Valens Mushambara umwe muri ba rwiyemezamirimo yagize ati “Jyewe abo nkoresha mbahemba neza, ariko hari aho numva bagenzi banjye bagaragaza ubunyangamugayo bucye, bakambura abakozi cyangwa bakagenda batujuje inshingano zijyanye n’isoko batsindiye, inama nabagira nuko babireka kuko sibyiza kwiyemeza ibyo udashoboye”.
Ba Rwiyemezamirimo bari muri iyi nama bagaragaje imbogamizi zimwe na zimwe bahura na zo, nk’aho hari ubwo barangiza imirimo y’isoko baba baratsindiye, ntibishyurwe ku gihe.
RPPA yabijejeje ko igiye gukomeza kubakorera ubuvugizi, imbogamizi bahura na zo zikavanwaho, ibasaba kujya bayigisha inama ku byo badasobanukiwe neza.
Iyi nama nyunguranabitekerezo yahuje RPPA na ba Rwiyemezamirimo bo mu ntara y’Amajyepfo yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Tuzigamire Leta tunoza imicungire y’amasoko ya Leta”.



















TANGA IGITEKEREZO