00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ba rwiyemezamirimo mu by’ikoranabuhanga bashimye umusanzu wa BRD mu byo bakora

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 29 May 2026 saa 12:53
Yasuwe :

Kimwe mu byiza by’ikoranabuhanga ni uko ryoroshya ubuzima bw’abarikoresha. Biba akarusho ariko iyo rikoreshejewe mu murongo wo gukemura ibibazo bibangamye muri sosiyete zitandukanye.

Imishinga y’ikoranabuhanga iri kubakirwaho icyizere cy’ejo hazaza ku bukungu bw’ibihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda.

Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD) iri mu bigo bishyigikira cyane imishinga y’ikoranabuhanga.

Imwe muri gahunda BRD yifashisha mu gufasha iyi mishinga ni Rwanda Digital Acceleration Project (RDAP). Iyi gahunda igamije guteza imbere ubucuruzi na serivisi zishingiye ku ikoranabuhanga.

Yatangijwe na BRD, ku bufatanye na Minisiteri y’ Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ikigo cya Leta y’u Rwanda gifite inshingano zo guteza imbere ikoranabuhanga (RISA) ndetse na Banki y’Isi, aho yemeye gutanga miliyoni 2 z’Ameyero (miliyari 3,4 Frw).

Binyuze mu kigo cya ‘Hanga Ventures Ignite’ imishinga 28 y’ikoranabuhanga itandukanye yahawe inkunga. Imwe muri yo ni yo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru n’uburyo yitezweho kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Kayko ni umwe mu mishinga y’urubyiruko y’ikoranabuhanga itanga icyizere kuko waje gufasha abacuruzi, cyane cyane abagirangira ibikorwa byabo. Iyi ni ‘application’ yatangijwe n’abasore babiri Kayisire Crepin na Kayisire Kevin. Ifasha abacuruzi kwandika mu buryo bw’ikoranabuhanga ibikorwa byabaye mu bucuruzi bwabo.

Ifasha abacuruzi kandi kubika amakuru y’ubucuruzi mu buryo bw’ikoranabuhanga ndetse kugeza ubu ikoreshwa n’abarenga ibihumbi 10.

Kayko yatangiye mu 2021 ifite intego zo gufasha abacuruzi kubika amakuru y’ibikorwa byabo mu buryo bw’ikoranabuhanga kandi bwizewe ndetse kugeza ubu abacuruzi barenga ibihumbi 10 ni bo bayikoresha mu bucuruzi bakora.

Kevin Kayisire uri mu bashinze ikigo cya Kayko yavuze ko inkunga bahawe na BRD yabafashije kwiteza imbere ndetse bituma babona n’indi nkunga bakuye ku bigo bikomeye mpuzamahanga.

Ati “Nyuma yo kunyura muri Hanga Ventures Ignite twabonyemo abaterankunga batatu bakomeye barimo ‘Luxembourg Development Fund’, ‘develoPPP Ventures’, na Burrow Capital yo muri Afurika y’Epfo, bose hamwe baduteye inkunga ingana na miliyoni 1,4$ yo kudufasha kwiteza imbere ndetse tugateza imbere n’ibyo dukora.”

Yavuze ko bateganya kongera umubare w’abacuruzi bakorana na bo ku buryo bazava ku bihumbi 10 bakagera ku bihumbi 100 mu gihe gito, ndetse bakazana na gahunda yo kuguriza bamwe mu bacuruzi bazajya bakorana na bo.

Hari kandi n’umushinga wa Save Directly watangijwe na Kinani Christophe, aho binyuze muri uru rubuga bakorana n’Ikigo cy’Ubwishingizi cya Radiant, bagafasha abakiliya babo gutanga ubwishingizi bitabagoye.

Yavuze ko uyu mushinga yawutangije mu rwego rwo gufasha abantu bafite ibinyabiziga biganjemo abamotari kuzajya bazigama amafaranga yo kwishyura ubwishingizi kubera ko akenshi bakundaga guhura n’imbogamizi zo kwibagirwa kuyabika ugasanga baguye mu bihano.

Iyi sisitemu y’ikoranabuhanga ya Save Directly yifashisha urubuga rwa ‘Gake Gake’ aho ushaka kuyikoresha akanda *453# noneho agakurikiza amabwiriza, ku buryo azajya yizigamira amafaranga bitamugoye yo kwishyura ubwishingizi uhereye kuri 1.000 Frw.

Ushobora guhitamo amafaranga uzajya wizigamira mu gihe cy’umunsi umwe, icyumweru cyangwa ukwezi, ndetse binyuze kuri uru rubuga ubasha no kubona igiteranyo cy’amafaranga wigurije.

Uyu mushinga watangiye mu 2023 ukaba ukoreshwa n’abarenga ibihumbi 57.

Kinani Christophe yavuze ko bafite intego yo kujya mu bindi birenze ubwishingizi ku buryo bazajya bafasha Abanyarwanda kugira umuco wo kwizigamira.

Ati “Intego dufite ni uko tugomba kujya no mu bindi bitari ubwishingizi tukabafasha kuzigama, bakazigamira intego runaka, bikaba umuco wo kugira ngo Abanyarwanda muri rusange bagire umuco wo kuzajya bazigama muri rusange.”

Kuva umushinga wa RDAP watangizwa muri Mata 2025, BRD yashoye miliyari 1,7 Frw mu mishinga y’ikoranabuhanga 28 irimo n’iyo twagarutseho.

Ku wa 28 Gicurasi 2026, nibwo Abayobozi batandukanye basuye imwe mu mishinga iterwa inkunga na BRD, aho beretswe uko babyaje umusaruro amahirwe babonye yo kwiteza imbere.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ikoranabuhanga mu itumanaho n’isakzabumenyi (RISA), Antoine Sebera, Umuyobozi Mukuru wa BRD, Stella Rusine Nteziryayo, Jacob Gahanyi, uwari uhagarariye Banki y’ Isi, ndetse n’abandi bayobozi batandukanye.

Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda n’ Umuyobozi Mukuru wa BRD, Stella Rusine Nteziryayo, beretswe ibyo Kayko ikora
Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda hamwe n’Umuyobozi Mukuru wa BRD, Stella Rusine Nteziryayo
Kayisire Crepin uri mu bashinze ikigo cya Kayko yavuze ko inkunga bahawe na BRD yabafashije kwiteza imbere
Ba rwiyemezamirimo mu by’ikoranabuhanga bashimye umusanzu wa BRD mu byo bakora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages