00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Babifashijwemo na PSF, Abamotari batangije gahunda yo kugira amasaziro meza

Yanditswe na

Williams

Kuya 8 October 2015 saa 03:55
Yasuwe :

Ku bufatanye n’Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera PSF, abakora umwuga wo gutwara amapikipiki bibumbiye mu Mpuzamakoperative y’abatwara moto (FERWACOTAMO), bahagurukiye gushaka uburyo mu gihe cyabo cy’amasaziro bazabaho neza binyuze mu buryo bwo kwiteganyiriza.

Mu nama nyunguranabitekerezo iherutse guhuza abamotari na PSF, bagarutse ku kibazo cy’amasaziro y’umuntu wakoze umwuga wo gutwara abantu kuri moto, basanga atameze neza, bafata ingamba zizatuma abamotari bagira amasaziro meza.

Mohamed Mazimpaka wari uhagarariye PSF, yagarutse kuri iki kibazo cy’amasaziro adakunze kuba meza ku bamotari, cyane cyane kuva ku myaka 45 aho benshi baba batagishoboye gukomeza uyu mwuga ku mpamvu zo gusaza kare, abagira inama yo kwizigamira, bakabona amafaranga make mu gihe gito, yabafasha kuyaheraho bakabona inguzanyo igaragara bakiyubakira umudugudu urimo amacumbi meza, yazajya abafasha mu gihe cy’amasaziro, nibura bafite aho baba hatekanye kandi heza, ku baba batarabashije kuhigondera mbere.

Kugeza ubu mu Mujyi wa Kigali habarurwa abamotari bagera ku bihumbi cumi na kimwe (11 000). Naho mu gihugu hose hakabarwa abagera 21 500.

Afatiye ku bwinshi bwabo, Umuyobozi ushinzwe gutwara abantu n’ibintu (Transport) muri RURA, Emmanuel Asaba Katabarwa yashimye ko abamotari basigaye bashobora kwihuriza hamwe bakungurana inama ku bibareba n’uburyo barushaho kwihesha agaciro kandi mu buryo bukwiye banubahiriza amategeko, agira ati : Nimukomeza mutyo, mugahuza imbaraga n’ibitekerezo, icyo muzifuza gukorerwa cyose kizashoboka. »

Yabasobanuriye kandi ko nubwo bahawe ingufu, bataziherewe gusenya no gupyinagaza bagenzi babo, ahubwo baziherewe kububaka no kwiyubaka, no kugira ngo buri munyamuryango wabo agerweho kandi abiyumvemo, bamukorere ubuvugizi nyabwo akeneye.

Perezida wa FERWACOTAMO, Celestin Ntaganzwa, mu izina rya bagenzi be yashimye inama bagiriwe n’Urugaga PSF ishami ry’ubucuruzi na Serivisi (Chambre de Commerce et Services) , abishimangira agira ati : « Iyo tubabona mbere, tuba twigejeje kure. » .

Celestin Ntaganzwa, Perezida wa FERWACOTAMO

Celestin Ntaganzwa yasabye abandi bamotari kutagira amasigarakicaro inama bahawe, ko ahubwo bazishyira mu bikorwa vuba na bwangu bahereye igihe baziherewe.

Akumuntu Joseph, Umuyobozi mu Ihuriro ry’ubucuruzi na Serivisi (Chambre de Commerce et Services), yahaye icyizere abakora umwuga wo gutwara moto ko Urugaga rushyize imbaraga nyinshi mu kubfasha kugira amasaziro meza, kandi bikaba biri mu cyerekezo cya vuba. Asaba abakora uyu mwuga gushyiraho akabo mu kwiteganyiriza, kugira ngo imbaraga z’urugaga zizababere inyunganizi ifite urufatiro.

Akumuntu Joseph, Umuyobozi mu Ihuriro ry’Ubucuruzi na Serivisi

Abamotari bibukijwe kandi ko mu gihe bakoresheje ijwi rimwe, bumvwa cyane, n’ibyemezo bibafatirwa bakabigishwaho inama mbere y’imyanzuro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages