Iyi mpanuka y’ubwato gakondo yabaye ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Batatu mu bari baburimo babashije kurokoka, abandi bagore babiri bararohama.
Bivugwa ko icyateye iyi mpanuka ari uko ubwo ubwato bwavaga mu Murenge wa Kinoni mu Karere ka Burera bwerekeza mu Murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze, bwari butwaye abantu benshi ugereranyije n’ubushobozi bwabwo kuko butagira moteri, bwagera mu Kiyaga hagati bugahura n’umuyaga mwinshi bukibarangura bakarohama.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashaki, Munyentwali Jean Damascene, yemeje aya makuru, avuga ko kugeza n’ubu bagishakisha abarohamye ngo barohorwe.
Yagize ati “Ubwato bwari bupakiye abantu benshi kandi butwawe n’umwana muto w’imyaka 11 bugeze mu kiyaga hagati buhura n’umuyaga mwinshi buribarangura bararohama, batatu barokotse ariko marine iracyashakisha abagore babiri bitabye Imana ngo nabo barohorwe ariko ntibaraboneka."
Abarohamye bataraboneka bagishakishwa ni Dusengimana Béatrice w’imyaka 31 na Nyiramacyababo Angelique w’imyaka 35 naho Hakorimana Tharcisse w’imyaka 45, Niyogisubizo Elia w’imyaka 12 na Niyonshuti Elisa w’imyaka 11 wari utwaye ubu bwato bo barokotse.
Mu Biyaga bya Ruhondo na Burera hakunze kubamo ubwato buto butagira moteri bukunze kwifashishwa n’abarobyi n’abahinzi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!