Aba bombi bafatiwe mu cyuho ku itariki 3 Gashyantare barimo gukora iki cyaha kugira ngo bakorerwe ibinyuranyije n’amategeko.
Umwe w’imyaka 37 y’amavuko yatanze ibihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo ye gucibwa ihazabu yo kwinjiza mu gihugu amaduzeni 40 y’amasashi ya pulasitiki; akaba yarafatiwe mu Kagari ka Rwasa, Umurenge wa Gahunga, mu Karere ka Burera.
Undi yatanze ruswa y’ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo Polisi ihagarike kumukurikiranaho icyaha acyekwaho cyo gufata ku ngufu. Uyu mugabo ufite imyaka 33 y’amavuko yafatiwe mu kagari ka Cyanya, Umurenge wa Kigabiro, mu Karere ka Rwamagana.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Theobald Kanamugire, yibukije ko ruswa igira ingaruka mu mitangire ya serivisi n’iterambere ry’Igihugu muri rusange; bityo asaba buri wese kuyirinda no kugira uruhare mu kuyirwanya ahamagara umurongo wa telefone itishyurwa 997.
Ku byerekeranye n’uburyo n’ukekwaho gufata ku ngufu, CIP Kanamugire yabisobanuye agira ati “amaze kumenya ko Polisi irimo kumushaka kubera icyaha yacyekwagaho cyo gufata ku ngufu, yacitse mu gace atuyemo. Yaje guhamagara umwe mu bapolisi bakorera mu Karere ka Rwamagana amubwira ko yifuza kumuha ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda akarigisa Dosiye y’icyaha akurikiranyweho. Ubusabe bwe bwatewe utwatsi. Yafatiwe mu cyuho arimo atanga iyo ruswa."
CIP Kanamugire yakomeje avuga ko ruswa ari ikizira muri Polisi y’u Rwanda ndetse ko umuntu “ufatiwe mu cyaha cyangwa ukurikiranyweho icyaha cyangwa ibyaha runaka akwiriye gutegereza icyo amategeko ateganya aho kongera icyaha ku kindi atanga ruswa. Ikindi ni uko umuntu utanyuzwe na serivisi ahawe n’umupolisi asabwa kubimenyesha inzego zimukuriye kugira ngo zibikurikirane."
Umuntu uhamwe n’icyaha cya ruswa ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza ku icumi z’agaciro ka ruswa yashatse gutanga nk’uko biteganywa n’ingingo ya 640 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Mu ngamba Polisi y’u Rwanda yafashe zo gukumira no kurwanya ruswa harimo kuba yarashyizeho Ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’umurimo n’imyitwarire ndangamikorere y’Abapolisi, Umutwe ushinzwe imyitwarire y’Abapolisi n’Umutwe ushinzwe by’umwihariko kurwanya ruswa; ibi bikaba byiyongera ku bukangurambaga ikora hirya no hino mu gihugu aho yigisha abaturarwanda kuyirinda.



















TANGA IGITEKEREZO