00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Babiri baguwe gitumo bashaka guha umukozi wa Mobile money ibihumbi 615 Frw by’amahimbano

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 April 2017 saa 07:56
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare yataye muri yombi abagabo babiri aribo Rukangura Patrick w’imyaka 26 na Ngendahayo Miran w’imyaka 24, bari bagiye guha umukozi utanga serivisi za Mobile Money amafaranga y’amiganano angana n’ibihumbi 615.

Abo bagabo bafatiwe mu Kagari ka Shonga, umurenge wa Tabagwe bigizwemo uruhare n’umukozi utanga serivisi za Mobile Money afatanyije n’abaturage.

Asobanura uko byagenze, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’I Burasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yagize ati:”Aba bagabo uko ari babiri babwiye uyu mukozi ko bashaka kubitsa amafaranga kuri mobile money, ababaza umubare w’ayo bashaka kubitsa, Rukangura amubwira ko abitsa ibihumbi 485000 by’amafaranga y’u Rwanda, naho Ngendahayo akabitsa ibihumbi 130,000, nibwo yumvise bashaka kubitsa amafaranga menshi, ababwira kuyamuha. Yahise agira amakenga, maze yitegereje asanga ni amahimbano, abasaba kwihangana gato, maze ajya ku ruhande ahita ahamagara abaturage bari hafi aho, bahita babafata nabo bahamagara Polisi. Ubu bafungiwe kuri poste ya Polisi ya Buziba mu gihe hagikorwa iperereza.”

IP Kayigi yashimiye uyu mukozi utanga serivisi za Mobile Money wihutiye gutanga amakuru akimara gukeka abafashwe, ndetse n’abaturage bamutabaye, yemeza ko gutangira amakuru ku gihe bituma icyaha gikumirwa kandi uwagikoze agafatwa vuba.

Yasabye abantu guhaguruka bagakora bakareka kumva ko bazatungwa n’indonke ziturutse ku bikorwa binyuranyije n’amategeko.

IP Kayigi yakomeje agira ati"Amafaranga y’amiganano ateza igihombo uyahawe kandi atuma ifaranga nyaryo ry’igihugu rita agaciro, ibyo bikaba bishobora kugira ingaruka mbi ku bukungu bwacyo. Kwigana amafaranga ntibirafata intera ndende mu Rwanda ariko n’iyo yaba make agomba kurwanywa, akaba ariyo mpamvu buri wese akwiye kutayakora no kutayakwirakwiza, kandi agatanga amakuru ku gihe y’ababikora nk’uko uyu yabigenje.”

"Abantu bakorera ibigo by’itumanaho muri serivisi zo kohereza amafaranga, bakwiye kujya babanza gusuzuma amafaranga bahabwa, kuko hari aho byagaragaye ko hari ababaha amafaranga y’amahimbano.”

Nibahamwa n’icyaha, bazahanishwa ingingo ya 601 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese uhimba, ukoresha cyangwa ukwirakwiza mu buryo ubwo ari bwo bwose ibintu byose byakwitiranywa n’amafaranga cyangwa izindi mpapuro zivunjwamo amafaranga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza ku icumi z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages