00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Babiri bari mu maboko ya Polisi bakurikiranyweho kugerageza gutanga ruswa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 November 2017 saa 08:23
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abagabo babiri bageragezaga gutanga ruswa ngo badahanirwa ubwo amakosa arimo ayo mu muhanda, ku wa Gatanu w’iki cyumweru.

Umwe muri bo yafatiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kimisagara, ashaka guha umupolisi ibihumbi 180 by’amafaranga y’u Rwanda ngo afungure inshuti ye yari ikurikiranyweho ibyaha by’ubujura, nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel.

Yagize ati “ Uyu mugabo yegereye umupolisi ashaka kumuha amafaranga kugira ngo arekure mugenzi we ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kimisagara, ukekwaho kwiba ibikoresho birimo televiziyo na telefone. Umupolisi yabimenyesheje abamukuriye, uyu mugabo ahita afatirwa mu cyuho.”

Undi yafatiwe mu Karere ka Rusizi agerageza gutanga amadolari atanu y’Abanyamerika kugira ngo adahanirwa amakosa yo mu muhanda yari yakoze.

Hitayezu yakomeje avuga ko Polisi itazihanganira uwo ari we wese uzafatirwa mu byaha bya ruswa.

Ingingo ya 641 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda igena ko umuntu utanga impano mu buryo butaziguye cyangwa buziguye kugira ngo abone serivisi runaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu kugeza kuri irindwi n’ihazabu ikubye inshuro ebyiri agaciro k’icyo yagerageje gutanga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages