00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bagiye kwihangira imirimo babikesha poromosiyo ‘Ni Ikirengaaa’ ya Airtel

Yanditswe na

Marie Ange Mukaneza

Kuya 19 January 2016 saa 08:20
Yasuwe :

Mu gihe poromosiyo ”Ni Ikirengaaa“ ya Airtel ikomeje guhindura ubuzima bw’abantu ndetse abandi bakajyanwa kuruhukira i Rubavu, Jean Paul Musabwa na Gatete Olivier bo bvuze ko bagiye gutandukana no kutagira akazi kuko bagiye gukoresha amafaranga batsindiye bagatangira ibikorwa by’ubucuruzi.

Musabwa wo mu Karere ka Gasabo utari usanzwe agira akazi yatsindiye amafaranga 877,500, mu gihe Gatete nawe wo muri aka Karere wari ugishakisha icyo gukora yatsindiye amafaranga 1,062,000.

Josué Ndayisaba wo mu Karere ka Huye nawe watsindiye amafaranga ibihumbi 656, yavuze ko ayaboneye igihe kuko agiye kumufasha kwagura ibikorwa by’ubucuruzi yari asanzwe afite.

Uretse abatsindiye amafaranga abanyamahirwe b’icyumweru aribo Dusabe Jacques na Nyirimana Kajalo Salvator, nabo bajyanywe n’indege kuruhukira muri Serena hotel i Rubavu mu mpera z’icyumweru.

Ubwo buriraga indege, Umuyobozi muri Airtel Rwanda (Data and Devices officer), Mark Mico, yavuze ko ibi ari ukugeza ku bafatabuguzi babo ibyo babasezeranyije.

Ati "Turimo gukora ibyo twiyemeje bijyanye no kugeza kubafatabuguzi bacu ibyiza biruta ibindi“.

Poromosiyo Ni ikirengaaa ya Airtel, inyura kuri TV1 kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu saa moya z’umugoroba.

Muri iyi poromosiyo abafatabuguzi ba Airtel batombora inyongera
ya 300% n’igihembo cy’amafaranga y’u Rwanda angana na
miliyoni n’igice.

Abanyamahirwe babiri b’icyumweru bishyurirwa itike y’indege kuva i Kigali kugera i Rubavu, bakamara iminsi ibiri bafashwe neza muri Serena Hotel ndetse bagahabwa n’ibihumbi 100 byo guhahisha.

Ibumoso, Mark Mico(Airtel Rwanda Data and Devices officer) na Nyirimna Kajalo Salvator, watsindiye kujyanwa i Rubavu n'indege
Gatete Olivier, umunyamahirwe watsindiye amafaranga muri poromosiyo Ni Ikirengaaa
Jean Paul Musabwa,umunyamahirwe watsindiye amafaranga muri poromosiyo Ni Ikirengaaa
Josue Ndayisaba, umunyamahirwe watsindiye amafaranga muri poromosiyo Ni Ikirengaaa
Ibumoso, Mark Mico(Airtel Rwanda Data and Devices officer) na Dusabe Jacques, watsindiye gutemberezwa i Rubavu n'indege

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages