Mukandutiye Verene w’imyaka 78 usanzwe akunda misa yavuye mu rugo ku Cyumweru tariki ya 17 Kanama 2014 ahagana saa yine za mu gitondo agiye mu misa kuri Paruwasi ya Kicukiro; umuryango we uhangayikishijwe no kuba utarongera kumubona kuva ubwo.
Ngarambe Evariste, umuhungu w’imfura wa Mukandutiye, yabwiye IGIHE ko Mukandutiye atakundaga kuva mu rugo cyane, uretse kujya mu misa kandi nabwo akaba yari asanzwe ajyana n’umukazana we, umugore wa Jean Pierre Bicamumpaka (undi muhungu wa Mukandutiye) ari naho uyu mukecuru yari acumbitse, mu Mudugudu wa Rugunga, Akagali ka Gatare, Umurenge wa Niboyi mu Karere ka Kicukiro.
Ngarambe avuga ko uyu mukecuru wavutse tariki ya 1 Mutarama 1936 yabonye abana bo mu rugo kwa Bicamumpaka bitegura kujya mu misa, kandi ba nyir’urugo badahari ngo bamuherekeze nk’uko bisanzwe, nawe aritegura agenda akurikiye abana, kugeza ubu akaba ataragaruka.
Ngo yagiye yambaye ibitenge bifite amabara y’umukororombya.
Uretse iza bukuru, nta bundi burwayi afite. Gusa ngo akunda gutegwa cyangwa kudatondekanya ibitekerezo bye mu mvugo nk’uko bikwiriye, kandi iyo atabashije kwisobanura neza, agira uburakari.
Umuryango we uvuga ko uwamubona yabahamagara kuri telefoni igendanwa 0-788-851-109 ya Ngarambe Evariste, cyangwa akabimenyesha sitasiyo ya Polisi y’Igihugu imwegereye.



















TANGA IGITEKEREZO