Ni urugamba rutari rworoshye na gato cyane ko mu ntangiriro zarwo mu 1990 iminsi itahiriye Ingabo za RPA kuko uwari uzirangaje imbere Gen Fred Gisa Rwigema yishwe rugikubita.
Abandi bakomeje kugenda bapfa urusorongo ariko bake basigaye barangajwe imbere na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame bakomeza urugamba ndetse baza kugera no ku ntego yabo yo kubohora igihugu no gusubiza uburenganzira ababuvutswaga.
Amateka yerekana ko mu bakoze ibikorwa by’ubwitange harimo n’abagore kuko bagize uruhare rukomeye muri uru rugamba rwo kubohora igihugu.
Nyuma y’imyaka 29, cya gihugu benshi babonaga nta cyerekezo gifite, cyariyubatse bihamye, mu rugendo rurangajwe imbere na Perezida Kagame wanayoboye urugamba rwo kukibohora no gushyira iherezo ku butegetsi bubi bwakigejeje mu manga.
Mu myaka myinshi, impunzi zari zarahunze ubwicanyi n’ubugizi bwa nabi bwahereye mu 1959, zashatse gutahuka ariko ubwo bushake bucogozwa n’abategetsi bo kuri Repubulika ya Mbere ya Grégoire Kayibanda (1962-1973) n’iya Kabiri ya Juvénal Habyarimana wayoboye u Rwanda mu 1973-1994.
Habyarimana yavugaga ko u Rwanda rwuzuye, ko rutabona aho rutuza impunzi zari mu mahanga, ko ahubwo zashaka ubwenegihugu mu bihugu byazihaye ubuhunzi.
Izi mpunzi ntizabyemeye, zishaka igisubizo zishinga FPR Inkotanyi mu 1987, kugira ngo ziyifashishe mu kugera ku ntego, byaba na ngombwa zikifashisha ingufu za gisirikare.
Umutwe wa Gisirikare wari ushamikiye kuri uyu muryango, RPA, ku wa 1 Ukwakira 1990 wateye intambwe iganisha ku guharanira ko buri Munyarwanda agira uburenganzira busesuye ku gihugu cye.
Fatuma Ndangiza yagaragaje ko hari abagore bitangiye kubohora igihugu kandi batanze byose bari bafite ku buryo babaye icyitegererezo ku bakobwa bakiri bato.
Umugore ku rugamba byari ibicika
Ubwo hizihizwaga Isabukuru y’Imyaka 20, Umuryango Ndabaga umaze ushinzwe, hagaragajwe uruhare rw’abagore ku rugamba rwo Kubohora Igihugu n’ubwitange bwabaranze.
Ndabaga ni umuryango ugizwe n’abari n’abategarugori bagize uruhare mu kubohora Igihugu; Intore z’Umuryango wa FPR-INKOTANYI (Cadres), abasirikare bahoze ari aba RPA n’abahoze mu Ngabo z’Igihugu, Ex-Far.
Uyu muryango washinzwe hagamijwe ubumwe no gushyigikira imibereho myiza y’abagore bahoze ari Ingabo z’Igihugu banacyunamuye mu bihe bigoye.
Binyuze mu mukino wiswe Ndabaga hagaragajwe uruhare rw’abagore mu rugamba rwo Kubohora Igihugu n’umusaruro byatanze.
Abagore babaye imparirwakurusha mu gutangira urugamba kuko wasangaga iyo bari mu mahanga ari bo baba aba mbere mu gushishikariza abana babo kwiyumvamo ubunyarwanda no gukunda igihugu.
Ibyo byakorwaga binyuze mu kubigisha umuco w’u Rwanda nko kubyina n’ururimi rw’Ikinyarwanda. Hari kandi abagore bashishikarije abana babo kujya mu gisirikare ngo bazagire uruhare mu kubohora igihugu.
Bagiraga amatorero atandukanye nk’i Burundi hari Imanzi, muri RD Congo hari Intare, muri Tanzania hari Amariza, i Bugande hari Amaraba, Nyampinga muri Kenya, mu Bubiligi hari Imitari na Muyango, Isamaza, Amarebe... aho urugamba rutangiriye bamwe muri abo ni bo batangije Indahemuka Cultural Troupe, zakoze ubukangurambaga hirya no hino ndetse banabaye ku rugamba.
Muri uyu mukino wa Ndabaga kandi ushingiye ku mateka, hagaragajwe ko hanabayeho abahaze amagara yabo bakajya ku rugamba gufatanya n’ingabo kurwana.
Iyo urebye amafoto agaragaza Ingabo za RPA mu bihe binyuranye ubwo bari ku rugamba ubona neza bamwe mu bagore batinyutse gukora ibidasanzwe bakajya kurwanira kubohora igihugu.
Abandi bari ku rugamba bagakora akazi kanyuranye karimo gutanga ubuvuzi, gushakira abasirikare ibyo kurya no kuba bamwe baremeraga gusigara ku ngo zabo abagabo baragiye mu mashyamba.
Abagore kandi bagize uruhare mu gukusanya inkunga mu buryo bw’amafaranga yo gufasha abasirikare ku rugamba ndetse bamwe babinyujije mu ndirimbo bateraga abagabo imbaraga zo gukomeza guhatana n’aho bacitse intege.
Uretse kandi abagore bari mu mahanga hari n’abari imbere mu gihugu batanze umusanzu ukomeye mu guhanahana amakuru kuri politiki y’Inkotanyi ku buryo benshi batangiye kugenda bacengerwa n’amatwara yazo bigizwemo uruhare n’abagore.
Abagore bashimiwe uruhare bagize mu Kubohora Igihugu no kucyubaka ndetse n’urwo bakomeje kugira mu kubaka umuryango muzima w’Abanyarwanda kandi uzira amacakubiri.
Umuyobozi w’Umuryango Ndabaga, Rtd Cpt Apophia Batamuliza, ni umwe mu bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu aho kuri ubu akora muri Minisiteri y’Ingabo, yagaragaje ko ubutwari bw’abagore ku rugamba bwafashije cyane mu kugera ku ntsinzi.
Urugamba rw’iterambere rurakomeje
Nyuma y’uko Jenoside ihagaritswe, imyaka yakurikiyeho yari iy’urugamba rw’iterambere rwatangiranye no gusana igihugu, kunga Abanyarwanda no kubaremamo icyizere cy’ahazaza.
RDF yayoboye Abanyarwanda muri urwo rugendo ndetse irugiramo uruhare rufatika. Yiyubatsemo ubushobozi n’ubunyamwuga maze ishingiye ku mateka yayo ashaririye, yiyemeza gutanga umusanzu mu bindi bihugu.
Mu bihugu bitanga ingabo nyinshi mu bikorwa bya Loni byo kugarura amahoro, u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu.
Ingabo za mbere zagiye muri ibi bikorwa i Darfur mu 2004 no muri Repubulika ya Centrafrique mu 2014. Mu mwaka ushize, u Rwanda rwohereje ingabo n’abapolisi barwo muri Mozambique, aho bagiye guhashya imitwe y’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado.
Komiseri mu Kigo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari Abasirikare, RDRC, Col. Fred Nyamurangwa, yasabye abanyamuryango ba NDABAGA gukomeza ibikorwa byo gufasha Abanyarwanda kugira umuryango mwiza.
Ati “Ndabaga ni umuco, ubuzima urugamba rw’amasasu rwararangiye ariko urwo kubaka igihugu mushake uko mubigiramo uruhare nk’Abanyarwandakazi bakunda igihugu.”
Rtd Cpt Apophia Batamuliza yagaragaje ko nyuma yo kwiyubaka kuri ubu bifuza na bo kugira uruhare rukomeye mu bikorwa byo kugarura amahoro mu bihugu bivuye mu ntambara by’umwihariko ku bagore n’abana kuko ari bo bakunze kugirwaho ingaruka nabyo.
Yagaragaje ko nk’uko Ingabo z’igihugu zijya mu butumwa bw’amahoro mu gihugu runaka, na bo bashobora kujya batanga ubutumwa bw’amahoro ariko mu bihugu bivuye mu ntambara.
Fatuma Ndangiza yagaragaje ko kuri ubu umukoro uhari ari uwo kurerera u Rwanda no kugira abakobwa bashobora kwitangira igihugu.
Ati “Mu myaka u Rwanda ruzamara ruzagire abakobwa bitangira igihugu, bagitabarira kandi bakirengera ngira ngo icyo umugore yiyemeje n’Imana iragishyigikira.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!