00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bakunzi yahawe igihembo mpuzamahanga cyo guteza imbere ubukerarugendo

Yanditswe na Habimana James
Kuya 25 January 2019 saa 08:53
Yasuwe :

Umunyarwanda Bakunzi Greg washinze Ikigo gifasha ba Mukerarugendo, Amahoro Tours, yahawe igihembo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guteza Imbere Ubukerarugendo (UNWTO) kubera guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda no ku ruhando mpuzamahanga.

Iki gihembo yagiherewe i Madrid muri Espagne mu Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Ubukerarugendo (FITUR) ryo ku wa 24 Mutarama 2019.

Bakunzi yahembewe mu Nama ya 10 yiga Ishoramari mu Bukerarugendo muri Afurika (INVESTOUR) kubera kurengera ibidukikije, guteza imbere aho akorera hafi ya Pariki y’Ibirunga iherereye mu Majyaruguru y’u Rwanda.

Iyi nama yiga ku bukerarugendo burambye bwo nkingi y’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage muri Afurika.

Mu bihembo by’uyu mwaka u Rwanda rwahagarariwe na Greg Bakunzi wagaragaje ibikorwa bitatu birengera ibidukikije birimo Umuganda, uko u Rwanda rwaciye amashashi ya Pulasitiki n’ibungwabungwa rya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ibarizwamo Ingagi z’i musozi.

Yanashimiwe uruhare mu kuzamura ubukerarugendo binyuze mu mishinga ya Red Rocks Cultural Center na Red Rocks Initiatives for Sustainable Development.

Mu kiganiro na IGIHE, Bakunzi yavuze ko igihembo yahawe kigaragaza urugendo rurerure n’ibyagezweho haba mu kigo cye no mu iterambere ry’ubukerarugendo muri rusange.

Yagize ati “Guhembwa bishingiye ku muhate nagaragaje mu bikorwa n’ibiganiro byanjye ndetse no kuzana udushya mu bukerarugendo mu muryango wanjye. Ubukerarugendo bukeneye kubwitangira no gukorana umurava.’’

Mu 2016 u Rwanda nabwo rwahembwe nk’icyerekezo kibereye ba mukerarugendo hashingiwe ku iterambere rya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, mu irushanwa ryari rigamije kumenyekanisha ahantu hihariye hakorerwa ubukerarugendo no kurengera ibidukikije ku Isi.

Bakunzi yinjiye mu bikorwa by’ubukerarugendo mu 1999, atangiza Amahoro Tours mu 2001.

Yagize ati “Nabonaga uruganda rw’ubukerarugendo rurimo gutera imbere ariko hakaba hari hakiri byinshi byari bitarakorwamo, nyuma nafashe umwanzuro wo gutangiza Ikigo nise Rocks Cultural Center giherereye mu karere ka Musanze.”

Yakomeje ati “Nagiye hirya no hino ku Isi ntanga ibiganiro mu nama zitandukanye, ibi byampaye imbaraga z’ibyo narimo nkora, guhura n’abantu tukaganira nabyo byafunguye ibitekerezo byanjye. Ibi nibyo byanatumye numva ko nshobora gukora byinshi kuri iyi Si kandi ngendeye ku mashuri make nari mfite.”

Yashinze Red Rocks Cultural Center mu 2013 na Red Rocks Initiatives for Sustainable Development mu 2017 igamije iterambere ry’ubukerarugendo, kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’imibereho myiza y’abaturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Greg Bakunzi nabwo yari yahawe igihembo mu mwaka wa 2016
Greg Bakunzi uteza imbere ubukerarugendo
Greg Bakunzi yaherewe igihembo muri Espagne n'Umunyamabanga Mukuru w'uyu muryango, Zurab Pololikashvili.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages