00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bamaze imyaka irenga 10 muri gereza ya Gasabo, barakatiwe iminsi 30

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 6 January 2015 saa 09:19
Yasuwe :

Muri Gereza ya Gasabo harimo abantu 3 bamaze imyaka irenga 10 bafunzwe bataragezwa imbere y’ubutabera, kuko bagifite ibyemezo by’agateganyo bibafunga iminsi 30 gusa.
Abo ni abitwa Tabaro Jean Claude, Murangira Jean Marie Vianney n’uwitwa Karimunda. Babiri muri aba bafungiwe icyaha cyo gufata ku ngufu naho undi umwe we aregwa icy’ubujura.
Uretse aba, abafungiwe muri iyi gereza iherereye Kimironko bavuga ko iki kibazo kiri mu by’ingutu bafite kuko bavuga ko hari n’abandi 814 bamaze igihe (…)

Muri Gereza ya Gasabo harimo abantu 3 bamaze imyaka irenga 10 bafunzwe bataragezwa imbere y’ubutabera, kuko bagifite ibyemezo by’agateganyo bibafunga iminsi 30 gusa.

Abo ni abitwa Tabaro Jean Claude, Murangira Jean Marie Vianney n’uwitwa Karimunda. Babiri muri aba bafungiwe icyaha cyo gufata ku ngufu naho undi umwe we aregwa icy’ubujura.

Bamwe mu bafungiye muri gereza ya Gasabo

Uretse aba, abafungiwe muri iyi gereza iherereye Kimironko bavuga ko iki kibazo kiri mu by’ingutu bafite kuko bavuga ko hari n’abandi 814 bamaze igihe kirenga umwaka kandi bafungiwe ku byemezo ubusanzwe bitagomba kurenza iminsi 30.

Ibi bibazo biri mu byagaragarijwe Minisitiri w’Umutekano Sheikh Musa Fazil Harerimana, mu ruzinduko yagiriye muri iyi Gereza kuri uyu wa 6 Mutarama 2015.

Ingingo ya 104 y’itegeko Nº 30/2013 ryo kuwa 24/5/2013 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, ivuga ku gihe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo kimara, handitswe hati

’’Icyemezo cy’uko ushinjwa aba afunzwe mbere y’urubanza gikurikizwa mu minsi mirongo itatu (30) habariwemo umunsi cyatanzweho. Iyo iyo minsi irangiye, gishobora kwongerwa ukwezi kumwe bigakomeza gutyo.

Ariko iyo iminsi mirongo itatu (30) irangiye ku byaha bito, ntishobora kongerwa. Ku byaha bikomeye, iyo minsi ntishobora kongerwa nyuma y’amezi atandatu (6) umuntu afunzwe cyangwa se mu gihe cy’umwaka ku byaha by’ubugome.

Mu gusobanura iby’iki kibazo, ubuyobozi bw’iyi Gereza bugarukira ku kuvuga gusa ko urutonde rw’aba bantu batatu rwashyikirijwe ubushinjacyaha, bukanavuga ko uwitwa Murangira Jean Marie Vianney azaburana kuwa 16 Mutarama 2015.

Ingingo ya ya 91 mu Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha mu Rwanda igira iti "Iyo umuntu yafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, umucamanza uwo ari we wese ukorera mu rukiko ruri hafi y’aho umuntu afungiye, rufite ububasha bwo kuburanisha imanza zerekeranye n’ibyaha bisa nk’icyo ufunzwe aregwa, ashobora gutegeka uwafunze umuntu muri ubwo buryo, kwitaba azanye n’uwafunzwe kugira ngo asobanure impamvu n’uburyo uwo muntu afunze.

Nyuma yo kumva ibisobanuro yahawe, umucamanza ashobora gutegeka ko ufunzwe akomeza gufungwa cyangwa se ko afungurwa. Ashobora kandi no gutegeka ko ufunzwe afungurwa by’agateganyo akamutegeka ariko kugira ibyo yubahiriza.

Mu gihe asanze harabaye gufunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bitabangamiye uburenganzira bwo kwiregura no kunganirwa, umucamanza ashobora guhita aburanisha uwafunze undi no guhita amuhanisha ibihano biteganywa n’amategeko iyo icyaha kimuhama."

Uretse ibibazo nk’ibi by’ababa bafunzwe buryo bunyuranyije n’amategeko, mu Rwanda haracyagaragara ibibazo by’itinda ry’iburanisha ry’imanza, ahanini bitewe n’amadosiye menshi inkiko ziba zakiriye kandi zifite umubare muto w’abacamanza.

Urugero rutangwa ni Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama ho mu Mujyi wa Kigali, aho ushinzwe iby’amategeko muri gereza ya Gasabo avuga ko zimwe mu manza ziri kuharegerwa muri uku kwezi kwa Mutarama zizaburanishwa ku matariki yo muri Werurwe y’umwaka utaha wa 2016.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .