Depite Bamporiki Edouard ni umwe mu bantu bitandukanyije n’amoko yari yarabibwemo n’ababyeyi n’abandi nyuma ya Jenoside bakomeje kwiyumvamo amoko.
Kuva mu bwana bwe i Nyamasheke kugeza aza mu Mujyi wa Kigali acikishirije amashuri, bikiyongera ku nkomanga yahoranaga ku mutima bitewe n’amateka mabi abo bafitanye isano bafite muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bituma akangurira Abanyarwanda bose kwimakaza ubumwe n’ubunyarwanda mu byo bakora byose.
Ubwo kuri uyu wa Kane, tariki 6 Mata, yaganirizaga abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (RDB) kuri gahunda ya ’Ndi Umunyarwanda’, Bamporiki yabanyuriyemo muri make urugendo rwe rw’ubuzima rwari rwiganjemo inkomanga ku mutima n’ubwoba yaterwaga n’ibyo abo bari basangiye ubwoko [Abahutu] bari barakoze mu 1994.
Yababwiye ko yiga mu mashuri yisumbuye yiganaga n’umwana bene wabo biciye ababyeyi muri Jenoside, nawe akajya atinya kumwegera yibwira ko ari umuzimu kuko yumvaga ko nawe bamwishe.
Ati “Twarakubitanye mu ishuri rimwe umutima urambwira ngo iyo umuntu yapfuye ushobora guhura n’umuzimu we, ubwo ndavuga nti ‘uyu ni umuzimu wa Jean Paul unteye’. Narasohotse njya muri dortoir/dormitory [aho abanyeshuri barara] ansangayo, ndasohoka njya inyuma yayo mu ishyamba nabwo ansangayo, arambaza ati ‘Edouard ko umpunga? Ndamubwira nti ‘ese Jean Paul wowe ubaho?’ arambwira ati se ntabaho? Abantu b’iwanyu baje kutwica bazi ko batumara ariko njye ntibanyishe.”
Akomeza agira ati “Iyo umuntu akubwira ngo abantu b’iwanyu kandi nawe uzi ibyo bakoze, nibwo natangiye kugira ikintu cy’ipfunwe n’umujinya nibaza nti ‘kuki abantu difitanye isano y’amaraso bagize uruhare muri ibi? Gusa nta mahitamo uba ufite. Jean Paul naramubwiye ngo nzagerageza kukubera umuvandimwe, sinzaba nka bene wacu.”
Yaje I Kigali ahafatira izina rya ‘Negatif’ yari asangiye n’abo bari bahuje ubwoko
Nyuma yo gusoza umwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye, ku myaka 17 yahise ajya i Kigali, atura ahazwi nka Kimicanga, hari hatuwe n’abantu benshi bakomokaga mu cyahoze ari Cyangugu aho nawe avuka. Yahahuriye n’ubuzima bukakaye ari nabwo yemeza ko bwatumye agera aho ari ubu.
Ati “Mu 2000 nasanze abantu mu Kimicanga aho abanya-Cyangugu twese twashyikiraga, banyumvisha ko nta kintu nshobora kugeraho kuri Leta y’Abatutsi, ngo no kuvuga ko wize bizagukoraho. Bati imirimo hano dukora ni iyo umuntu wavuye hanze cyangwa uwacitse ku icumu atashobora, ubwo ndabyemera.”
Yakomeje agira ati “Kimicanga barambwiye ngo hano ntuvuga Umuhutu, Umututsi, bati ‘twebwe Abahutu turi ‘aba-Negatif’, Abatutsi ni ba ‘Positif’ niyo mvugo twakoreshaga.”
Kuva icyo gihe ngo yagiye akora akazi gatandukanye k’ingufu harimo aho yakoze ahubakwaga ndetse ahandi acukura umusarani wa metero indwi wenyine, gusa aho hose ngo nta na hamwe yigeze ahembwa n’igiceri kandi yaritwaga ko akorera bene wabo b’aba-Negatif.
Yibukije aba bakozi ko iyo ukigundiriwe n’amateka mabi nta kintu kizima ugeraho uretse gupfa mu mutwe bitewe n’uko uba wumva ko hari ibyo utagenewe bityo ugahera mu bitaguteza imbere.
Yakomeje kujya agenda yikandagira
Depite Bamporiki usanzwe ari n’umuhanga mu kwandika imivugo, gukina filme n’ikinamico, avuga ko yagiye yitabira amarushanwa menshi y’ibijyanye n’imivugo, harimo n’ayabereye mu biro by’Umukuru w’igihugu aho yageze agira ubwoba bwo guca mu cyuma gisaka[scanner] atekereza ko gipima ubuhutu. Avuga ko amarushanwa yitabiriye yagiye ayatsinda yabanje gutekereza ko ashobora kuzizwa ubwoko bwe ariko agatungurwa no kubona bidakurikijwe uko yabikekaga.
Mushimire uzwi cyane Kimironko amwibukiraho byinshi
Depite Bamporiki avuga ko yakize igikomere yatewe na bene wabo yari amaranye igihe kirekire muri 2006 ubwo yari yagiye kuvugira umuvugo mu muhango wo kwibuka waberaga i Kibagabaga akahababarira bitewe n’ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside wavuze amagambo akomeye ku Bahutu.
Ati “Barantumiye ngo njye kuvuga umuvugo bibuka Jenoside, ariko mbere yanjye habanje umwana waharokokeye avuga ubuhamya atuka Abahutu karahava. Nagiye kuvuga umuvugo nashengutse mbanza gutanga ubuhamya ndababwira nti ariko njye ndi Umuhutu. Narababajije ngo ko numva nkomeretse, nkaba nshaka gutanga umusanzu wanjye mu kwiyubaka kw’iki gihugu ariko nkaba nikoreye umutwaro w’iby’abanjye bakoze, nkore iki? Umugabo witwa Mushimire [witiriwe agace Kimironko] yarambwiye ati ‘Bamporiki wowe dukurikije ibyo utubwiye, nturi Umuhutu, Umutwa, Umututsi, ahubwo ni wowe munyarwanda dukeneye uvuga ukuri kw’ibyo twabonye’.”
Uku kubohoka avuga ko ariko kwatumye atera intambwe igaragara mu buzima bwe kugeza aho ageze ubu. Yemeza ko nyuma yo kumenya ukuri ko amoko yabaye inyungu y’abakoloni, ariko ashingiye ku kinyoma, yarahiye kutazasubira inyuma no guhangana n’icyacamo Abanyarwanda mo ibice.
Yasabye abanyarwanda gushyira hamwe no kwiyumvamo ubunyarwanda ari nako baharanira kuburaga abana babo, bo gihugu cy’ejo hazaza.
Abakozi ba RDB bahawe iki kiganiro, bishimiye impanuro bahawe na Depite Bamporiki, bavuga ko ari ngombwa gushyira imbere ubumwe kugira ngo igihugu gitere imbere.


















TANGA IGITEKEREZO