Ibi Sendika y’Abakozi yabitangaje mu gihe Isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamhanga w’Abakozi, 1 Gicurasi.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa CESTRAR, Biraboneye Africain, yagaragaje ko hakiri abakoresha badaha uburenganzira abakozi bakoresha.
Biraboneye yavuze ko amasezerano yose umukozi n’umukoresha bagirana agomba kubahirizwa nta yandi mananiza.
Urugero rutangwa ni urw’abakoresha badaha abakozi babo ikiruhuko cy’umwaka giteganwa n’amategeko, batabahembera amasaha y’ikirenga, bataha amasezerano y’akazi n’ibindi umukozi agomba guhabwa.
Yakomeje avuga ko amafaranga atagomba gusimbura ubuzima bw’umuntu.
Yagize ati “Ni akarengane, ni ikosa rikomeye kandi binyuranyije n’itegeko.”
Ku byerekeye amasezerano y’akazi agomba guhabwa umukozi uwo ariwe wese, ngo ashobora kujya mu nyandiko cyangwa mu magambo, ariko akubahirizwa, ndetse nyuma y’amezi 6 umukozi uhoraho agomba guhabwa amasezerano yanditse.
Yagize ati “ Gukomeza gukoresha umukozi mu buryo busa na nyakabyizi nk’utazwi uba ukandagira uburenganzira bwe. Ukoresha umukozi amezi atandatu atamuha kontaro aba akosa.”
Biraboneye yihanije kandi abakoresha barangwa no kubona umukozi agiye kumara amezi atandatu bagahita bamwirukana.
Yagize ati “Abagenda babirukana mbere ya y’amezi atandatu nta mikoranire myiza, nta burenganzira bw’umukozi baba bubahirije.”
Kimwe mu bibazo bibangamiye abakozi yasabye inzego zibishinzwe ko cyakwihutishwa, ni ibijyanye no kugena umushahara fatizo ugenerwa umukozi kuko byazamura ubushobozi bw’abakozi mu nzego zitandukanye.
Mu bihe bitandukanye abakozi bagaragaza ko abakoresha bo mu bigo byigenga bakangisha abakozi ko bashobora kwirukanwa bagasimbuza kuko abashaka akazi ari benshi.
Ikigero cy’ubushomeri mu Rwanda kigera kuri 3% ariko ahatangajwe akazi usanga umubare w’abajya gupiganwa ari benshi niyo yaba ari abakozi bakenewe.
Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo, Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Duteze imbere umurimo twihutishe iterambere”.
twitter :@NtakirutaDeus



















TANGA IGITEKEREZO