00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bamwe bararira iyo bavuga Inzego z’Umutekano z’u Rwanda - Imbamutima z’ab’i Cabo Delgado (Amafoto na Video)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 17 December 2023 saa 07:43
Yasuwe :

Imyaka itatu irashize Inzego z’Umutekano z’u Rwanda zigeze mu Ntara ya Cabo Delgado. Intara yari amatongo, ubu yarahindutse bigaragara by’umwihariko ubuzima bw’abaturage bwagize indi sura nyuma yo gukwira imishwaro bahunga ibyihebe. Aho batahukiye umutekano umaze kugarurwa n’Abanyarwanda, bahuye n’ibindi bibazo. Benet Cuambe, yararwaye hafi gupfa, ubu ubuzima bwe abukesha Abasirikare b’u Rwanda.

Uyu mugabo ugaragara nk’aho akuze, uri mu kigero cy’imyaka 50. Muri Gashyantare yafashwe n’indwara y’imisuha, abyimba ubugabo bw’epfo ku buryo bwapimaga nibura ibiro bitatu.

Ntiyabashaga kugenda, umubiri we wari waracitse intege, nta kintu na kimwe yakoraga yewe no kwihagarika byari bimugoye. Yaje kugira amahirwe aho yari hagera Ingabo z’u Rwanda, zimubaza uko ameze.

Ati “Nakuyemo ipantaro ndamwereka, arambwira [Arira] ati wowe humura mu izina ry’u Rwanda turagutabara. Yanjyanye mu bitaro by’abapolisi biri ahitwa 1st May, nyuma banjyana mu bitaro bya Afungi.”

“Mpageze bampaye iminsi irindwi yo gutora agatege kuko nta mbaraga nari mfite, ntibari kumbaga nta mbaraga. Njye nta cyizere cyo kubaho nari ngifite.”

Igihe cyarageze, arabagwa aravurwa arakira. Ubuzima bwahise buhinduka guhera uwo munsi. Ati “Muri ubwo bubabare bwose, umuryango nari mfite wari u Rwanda. Mu Cyumweru kimwe, Jenerali w’u Rwanda yaransuye, yari aje gusura umurwayi waturutse Mocimboa da Praia. Yarambwiye ati ntugire ikibazo urasubira mu rugo, uko wari umeze mbere.”

Ubu Benet asigaye akora muri sosiyete iri kuvugurura ibikorwa by’ubwubatsi mu Mujyi wa Mocimboa da Praia. Yasubiyeyo hashize ukwezi avuye mu bitaro. Mu gihe cyose yamaze arwaye, ntiyari akibasha kwegera umugore we ariko ubu ibyishimo byaragarutse kuri bombi.

Ati “Buriya burwayi bukurura amaraso, nta mbaraga nari ngifite. Njye iyo u Rwanda rutaza kugera muri Mozambique, mba narapfuye kuko nta muntu muri kiriya gihe washoboraga kumfasha.”

Si uwo wenyine ubuzima bwahindutse kuko na Djafar wavukiye muri Mocimboa da Praia yavuze ko ubu abayeho neza bitandukanye n’uko mu myaka ishize, yirirwaga ahunga ibikorwa by’ibyihebe.

Ati “Twari dufite ibibazo byinshi ariko kuva Abanyarwanda bagera hano turishimye cyane kuko baje kuturokora. Buri gihe wasangaga twiruka, tujya kurara mu mashyamba. Ubu nta kibazo, turarya neza.’’
Uyu muturage twaganiriye asoje umuganda rusange wahuje Ingabo z’u Rwanda n’abaturage mu Mujyi wa Mocimboa da Praia. Yavuze ko ari ku nshuro ya gatatu yitabiriye ibikorwa nk’ibi kuva agahenge kagaruka muri Cabo Delgado.

Yagize ati “Iyo hari ahantu hakeneye gukorwa isuku, twanzura ko twakora akazi turi kumwe hanyuma bagasubira mu ngo zabo.’’

Djafar usanzwe akora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, yavuze ko akazi bakora kabafasha kubona amafaranga yo gutunga abana n’umuryango we. We na bagenzi be bahawe ama-gillet n’Ingabo z’u Rwanda kugira ngo barusheho gukora umwuga wabo mu buryo bwa kinyamwuga.

Yasabye bagenzi be bahuje umwuga ko mu gihe babonye icyihebe bakwiye kubibwira Abasirikare b’u Rwanda kugira ngo badufashe kuko dukeneye ko badufasha.

Amadi Abouba yavuze ko umutekano wagarutse mu gihugu cye ndetse ashima inzego z’Umutekano z’u Rwanda zabafashije none “akaba akora akazi ke’’ ko gutwara abantu nta cyo yikanga.

Undi muturage yavuze ko ubu ubucuruzi bwe abukora neza kandi umutekano ucunzwe neza. Aho acururiza, ni mu isoko ryubatswe n’Ingabo z’u Rwanda mu Mujyi wa Mocimboa da Praia. Ryuzuye muri Werurwe 2023 ritwaye ibihumbi 25$ mu gihe cy’iminsi 54.

Ati “Abasirikare b’Abanyarwanda tubanye neza, nta kibazo dufitanye. Turacuruza, tukunguka, tugasubira kurangura.’’

Djuma ucuruza ibirimo isukari, amasabuni n’ibindi ni umwe mu bishimira ko asigaye akora umutima utuje kuko yizeye ko umutekano ucunzwe neza.

Ati “Ubucuruzi buragenda neza. Umutekano urahari turashima Imana. Ndashimira Ingabo z’u Rwanda. Ntirwari hano ariko turashima kuko twagarutse.’’

Uyu mugabo ufite abana umunani yavuze ko yari yarahunze ariko ubu amaze umwaka n’igice asubiye mu rugo rwe nyuma y’uko agahenge kagarutse.

Yagize ati “Nkigaruka nabanje kujya mu burobyi, mbona amafaranga yo gutangira ubucuruzi.’’

Ubu mu Mujyi wa Mocimboa da Praia ibikorwa byinshi byongeye gukora. Nka Aerodrome nto ihari, yarafunguwe mu gihe yari yarangijwe n’ibyihebe. Ubu irakora ndetse ku cyumweru yakira indege nibura 13 za gisirikare n’iza polisi. Iza gisivile zigikoresha ni iziba zitwaye ibintu bishobora gufasha abaturage.

Usibye ibyo kandi, icyambu cya Mocimboa da Praia nacyo cyarasanywe ndetse ubu gikoreshwa mu kwinjiza muri aka gace ibicuruzwa n’ibindi bintu bikenewe bivuye mu tundi turere nka Nacala.

Inzego z'umutekano z'u Rwanda zivura abaturage bafite ibibazo bitandukanye
Indwara z'imitsi, amaso, kubabara mu ngingo ziri mu zibasiye abaturage bo muri Mocimboa da Praia muri iki gihe
Baba baturutse imihanda yose bagiye gushaka serivisi z'ubuzima kuko mu gihugu cyabo ibikorwaremezo bitaraboneka neza
Yaturitse ararira ubwo yavugaga uburyo Ingabo z'u Rwanda zamuvuye uburwayi bwari bwaratumye ubugabo bwe bubyimba bugapima ibiro bitatu
Abamotari bahawe umwambaro ubaranga nk'uko bikorwa mu Rwanda
Iyi myambaro yatanzwe n'Abapolisi b'u Rwanda, ni igamije gufasha abakora uyu mwuga wo gutwara moto gukora bya kinyamwuga
Umuhuzabikorwa w'Inzego z'Umutekano z'u Rwanda ziri muri Mozambique, Gen Maj Alex Kagame, aganira n'itangazamakuru
Umuyobozi w'Abapolisi b'u Rwanda bari muri Mozambique, CP Yahaya Kamunuga
Ingabo z'u Rwanda zifite ibikoresho bihagije bizifasha guhangana n'ibyihebe
Abaturage bishimira ko Ingabo z'u Rwanda zotumye batekana ku buryo budasanzwe
Icyambu cya Mocimboa da Praia cyabohowe n'Ingabo z'u Rwanda, ubu cyongeye gukora nyuma yo gusanwa
Isuku yatangiye gukorwa hirya no hino bitandukanye n'uko mu myaka yashize hari harahindutse ibihuru
Ikibuga cy'Indege cya Mocimboa da Praia cyarasanywe gisubirana isura nzima
Inzego z'umutekano z'u Rwanda ziracyacunga umutekano ku Kibuga cy'Indege cya Mocimboa da Praia
Abaturage bari abazunguzayi, bubakiwe isoko ubu barakora neza nta nkomyi
Nyuma yo guhunguka, ubuzima bwongeye gusubira ku murongo. Abakeneye ibintu by'ibanze babasha kubibona

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages