Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru barwanya icyorezo cya SIDA mu Rwanda ( ABASIRWA) n’Umuryango w’abagabo baharanira guteza imbere uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (RWAMREC ), batangije igikorwa cyo gukangurira abagabo kugira uruhare mu guteza imbere ubuzima bw’imyororokere no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
RWAMREC igamije guhindura umuryango Nyarwanda, ukarangwa n’amahoro byatumye witwa ManCare Bandebereho. Ugamije cyane kwigisha abasore bitegura kuba ababyeyi kwita ku bagore babo, abagabo baranzwe n’ibikorwa by’ihohotera kureka ibi bikorwa bibi bakarangwa n’amahoro no kuganira n’Abanyarwanda muri rusange uko barangwa n’amahoro mu miryango yabo.
Munyamariza Eduoard, umunyamabanga nshingwabikorwa wa RWAMREC, atangiza iki gikorwa yavuze ko RWAMREC ijya gutangira mu mwaka wa 2005 u Rwanda rwari rufite imibare iri hejuru igaragaza ihohoterwa rikorerwa abagore. Muri uyu mwaka abari n’abategarugori bagera ku 3960 bafashwe ku ngufu, muri aba bose 81% bari abana bari munsi y’imyaka 18 kandi nk’uko iyi raporo ibigaragaza iri hohoterwa ryakozwe n’abagabo 100%.
Munyamariza yakomeje asobanura ko muri raporo yashyizwe ahagaragara na Polisi y’u Rwanda igaragaza ko mu mwaka wa 2012 abagabo 27 biyahuye, ibi bikaba ari muri bimwe bigaragaza ko Abanyarwanda bafite byinshi byo gukora mu kubungabunga amahoro mu muryango Nyarwanda.
Umuyobozi w’uyu mushinga mu Rwanda MenCare Kazimbaya Shamsi yavuze ko iki gikorwa cyo gukangurira abagabo kugira uruhare mu guteza imbere ubuzima bw’imyororokere no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Rwanda kizamara imyaka itatu, aho bazakorera mu turere tune mu gihugu twagaragayemo guhohotera abagore kurusha utundi nk’uko ubushakashatsi bwakozwe na RWAMREC mu mwaka wa 2010 bwabigaragaje.
Utu turere ni Rwamagana, Karongi, Nyaruguru na Musanze. Kazimbaya yakomeje avuga ko muri buri karere bazajya bakorera mu mirenge ine, aho bateganya kuganira n’abasore n’inkumi bitegura kuba ababyeyi bagera ku 2800, abagabo n’abagore bafite imiryango 2000 n’ibihumbi 60 by’Abanyarwanda baturutse muri ibi bice.
Umuyobozi wa MenCare mu Rwanda yavuze ko mu bushakashatsi bwakozwe muri uyu mwaka muri utu turere bugaragaza ko ihohoterwa riri ku rwego rwo hejuru, inzira yo kurwanya iki gikorwa ikaba ari ukuganira n’abagabo uburyo bakwita ku miryango yabo.
Bahati Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ABASIRWA yasabye itangazamakuru gukangurira Abanyarwanda cyane cyane abagabo kwita ku muryango nk’ijwi rya rubanda bagasobanurira abaturage ibyiza byo kurangwa n’amahoro mu muryango.
Yabisabye agira ati “Iyo umugabo yita ku muryango we bigira ingaruka nziza mu mikurire y’umwana. Umwana akura neza ndetse bikazatuma na we arangwa n’amahoro mu muryango we kandi urugo rugakomeza gutera imbere.”
Umushinga wa RWAMREC MenCare ntabwo ukorera mu Rwanda gusa. Muri Afurika ukorera mu bihugu bitatu ari byo Mali, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Uyu mushinga kandi ukorera muri Amerika y’Amajyepfo no ku mugabane wa Aziya.



















TANGA IGITEKEREZO