00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bamwe mu bagenzi bashaririwe n’ihagarikwa ry’ubwasisi ku ngendo

Yanditswe na

Mwumvaneza Robert

Kuya 4 August 2015 saa 06:56
Yasuwe :

Nyuma y’igihe kitari gito bimwe mu bigo bitwara abantu bakora ingendo cyane cyane hanze ya Kigali bitanga mu kajagari ubwasisi ku mubare runaka w’ingendo umugenzi akoze, ubu ibyo byavugutiwe umuti usharirira ariko abagenzi ntibawukozwa.

Mu cyumweru gishize ni bwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’inzego z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), yaganirirye n’ibigo bitwara abantu bakorera ingendo hanze ya Kigali bakungurana ibitekerezo ku kavuyo kagaragara mu mitangire y’ubwasisi (promotion) butangwa n’abatwara abantu ku bakiriya babo mu buryo budahwitse.

Ubwasisi ni igikorwa utanga serivisi akora kugirango abashe gushimira abakiriya be b’imena ndetse kugira ngo yigarurire abakiriya bundi bahanganye ku isoko.

Ubu bwasisi (promotion) butangwa bwakorwaga n’abatwara abantu RURA ivuga ko bwakorwaga mu kavuyo, aho wasangaga ikigo runaka gitwara abantu gishyiraho umubare gishaka, ugasanga hamwe babutanga ku rugendo rwa 6, ahandi ku rwa 8, ariko akenshi bakagenda bagabanya umubare bagamije kwigarurira abagenzi b’izindi sosiyete.

Agences zitarasaba uburenganzira bwo gutanga Ubwasisi ni zo zirebwa n'icyo kibazo

Umuyobozi ushinzwe iby’ingendo (Transport) muri RURA, Katabarwa Emmanuel yatangarije IGIHE ko ubu bwasisi buvugwa ko bwavanyweho, atari byo, ko ahubwo hahinduwe uburyo buzajya butangwamo kuko ibigo bitwara abantu bitari byarigeze bisaba ko byashyiraho iyo serivisi

Ubu buryo basabwe ko bazakoresha ni ukwandika babisaba, bagaragaza uko bazatanga iyo serivisi mu buryo burambye, bakagaragaza ubwasisi bateganya gutanga ubwo ari bwo, ubundi bagasubizwa mu minsi 7.

Yagize ati: “Ubu buryo twasanze butabafasha kugira ngo ubwasisi bukorwe mu buryo bwiza, kuko nta buryo buhamye bamenyaga ugomba guhabwa ubwo bwasisi, bityo ikaba yarahabwaga n’uwo itagenewe.”

Umuyobozi ushinzwe gutwara abantu muri Virunga Express, Dusingizumukiza Valens yadutangarije ko bakoreshaga ubu buryo batarabimenyesheje RURA, akomeza agira ati: “Byaragaragaraga ko harimo akavuyo, ariko tugiye gukosora amakosa yakozwe.”

Mukandutiye Petronille, wari usanzwe akoresha ubu buryo yadutangarije ko byabafashaga cyane kuko bahitagamo ikigo kimwe bakorana na cyo bikabarinda kwibwa cyangwa baba hari icyo bibagiriwe mu modoka bakakibona byoroshye.

Ariko kuri Volcano Express ibibazo nk’ibi bo basa nkababikemuye kuko ntabyo bafite, nk’uko twabitangarijwe n’uhagarariye Volcano-Nyabugogo, Kanyarwanda Hussen wagize ati: “…twe twasabye RURA uburenganzira bwo gutanga ubwasisi nta kibazo dufite.”

Umugenzi wari umaze guhabwa ubu bwasisi muri Volcano, yagize ati: “Iki ni igikorwa cy’ingenzi kuko kidushishikariza kuyigana kubera ko hari icyo itumariye, dore nk’ubu bampaye ubwasisi kubera ko nujuje urugendo rwa 11 nkorana na bo.”

Impushya zo gutanga ubu bwasisi RURA izishingira ku cyemezo n° 16/TR-RURA/2008 cyo kuwa 17/12/2008 kigena imikorere y’abakora umurimo wo gutwara abantu mu Rwanda ndetse no ku myanzuro y’inama yo kuwa 10/11/2010 yahuje ikigo ngenzuramikorere n’abarebwa n’umurimo wo gutwara abantu, ikemeza amabwiriza agenga imikorere y’umurimo wo gutwara abantu ku butaka bw’u Rwanda, aho mu ngingo ya 24 bagaragaza ko ukora uwo murimo agomba kubahiriza ibiciro bigenwa n’ikigo ngenzuramikorere ndetse akanamanika ibiciro byemejwe n’icyo kigo ahantu hagaragarira abagenzi n’undi wese ubyifuza.

Ibigo RURA imaze guha izi mpushya zo gutanga ubwasisi ku bakiriya babyo ni bitanu ari byo, VOLCANO Express, UGUSENGA Express, MATUNDA Express, SOTRA Tours na SELECT Express.

Katabarwa Emmanuel, Umuyobozi ushinzwe Transports muri RURA
Bamwe batanga Ubwasisi nk'uko bisanzwe kuko RURA yabibahereye uburenganzira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages