Imwe mu miryango iracyafite imyumvire y’uko ubyaye umwana ufite ubumuga baba bagushije ishyano, ndetse bamwe mu bagize uwo muryango bagaha akato umugore wabyaye uwo mwana.
Bamwe mu bagore bafite abana bavukanye ubumuga bwo mu mutwe, n’ababugize nyuma yo kuvuka bitewe n’impamvu zitandukanye, bavuga ko na bo bakorerwa ihohoterwa na bamwe mu bagize imiryango bashatsemo, mu gihe hari n’abarikorerwa n’abagabo babashatse .
Abaganiriye na IGIHE.com tariki ya 19 Mutarama 2015, mu muhango wo gutangiza ishuri ry’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe ishami rya Gatagara i Gikondo, bavuze ko bahohoterwa bagaceceka.
Umwe muri abo babyeyi yagize ati “ Mfite umwana ufite ubumuga bwo kutavuga, ubu agize imyaka 7, ariko bene wabo w’umugabo bahora bankyurira ko nazanye ikimuga (Umwana ufite ubumuga) mu muryango wabo, ngo kandi batajya babyara abana bameze batyo. Agahinda karanyica nkaceceka kuko nta kundi nabigenza.”
Undi ati “ Mabukwe yajyaga aza kudusura akambaza ngo cya kimuga cyawe kiri he? byanshenguraga umutima nkabura uko ngira, yarangiza akabwira umuhungu we ngo azashake undi mugore utabyara ibimuga.”
Akomeza avuga ko byatumaga yiheba cyane, yaba agize aho ajya, umwana akamusiga mu nzu ngo hatagira umuntu ubona ko yabyaye umwana ufite ubumuga, ati “…ariko ubu nariyakiriye numva ko umwana wanjye ari umwana nk’abandi ndetse n’abavandimwe bavutse badafite ubumuga baramukunda cyane.”
Depite Rusiha Gaston, uhagarariye abafite ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko, yavuze ko abana bafite ubumuga ari abana nk’abandi badakwiye guhabwa akato cyangwa ngo bakingiranwe mu nzu.
Avuga kandi ko aba bana badakwiye kwimwa uburenganzira bwo kwiga ndetse ngo uburenganzira bwose buhabwa abana na bo bakwiriye kubuhabwa kuko ari abana nk’ abandi .



















TANGA IGITEKEREZO