00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bamwe mu bayobozi b’imiryango yigenga mu Rwanda baka ruswa y’igitsina

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 11 December 2014 saa 08:44
Yasuwe :

Bamwe mu batanga akazi mu miryango itegamiye kuri Leta ikorera mu Rwanda baravugwaho kugaha abo batse ruswa ishingiye ku gitsina, bikabangamira itangazo ryashyizweho umukono n’Abaperezida bo mu karere mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Mu kwezi k’ukuboza 2011, abaperezida bo mu bihugu 12 byo mu karere k’Ibiyaga bigari bahuriye i Kampala muri Uganda bashyira umukono ku itangazo rigamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu bihugu bayoboye.
Iri tangazo ryasinywe (…)

Iri tangazo ryasinywe n’ibihugu byibumbiye muri ICGLR, ririmo ingingo 19, zikubiye mu byiciro bitatu birimo kurwanya no gukumira ibyaha bijyanye n’ihohoterwa, kubirandura burundu no gushaka uburyo abahohotewe bahabwa ubufasha.

Abakuru b'imiryango itegamiye kuri leta barebera hamwe icyakorwa ngo ihohoterwa rishingiye ku gitsina ricike

Ubushakashatsi bwakozwe na Mission of Hope Rwanda ku ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano bwagaragaje ko hakiriho ikibazo cy’abagore n’abakobwa bahohoterwa bakwa ruswa y’igitsina kugirango bahabwe akazi mu miryango itegamiye kuri leta.

Kabutware Claude, Umuyobozi wa "Mission of Hope Rwanda yagize ati “ Leta yashyizeho One Stop Center ,mu bitaro hari abashinzwe kwita ku bahohotewe, ku rwego rwa polisi n’ingabo hari Gender Desk, hari Isange one stop center n’ibindi bikorwa ariko bamwe mu bakwa ruswa ishingiye ku gitsina ntibabitangaza.”

Care International Rwanda ibicishije mu mushinga wayo “Umugore arumvwa” yahuje imiryango itandukanye itegamiye kuri leta ikora ibikorwa bitandukanye byo kurwanya iri hohoterwa ngo irebe aho ibikubiye muri iri tangazo bigeze bishyirwa mu bikorwa.

Ingabire Marie Immaculee asaba abapolisi bahuguwe ku gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakoresha ubumenyi bahawe

Uyu muryango uvuga ko Minisiteri zashyizweho zifite ibikorwa byo kurwanya iri hohoterwa no kurikumira zidahuza ibikorwa .

Kimwe n’iyindi miryango itegamiye kuri leta ikorera mu Rwanda, Care Inernational isaba Leta y’u Rwanda gukaza ingamba zikumira abaka ruswa ishingiye ku gitsina no kubyaza umusaruro abapolisi n’abandi bahugurwa ku gukumira iyo ruswa n’ihohoterwa.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages