00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bamwe mu bayobozi barasabwa kwirukana umudayimoni ubateza amakosa

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 27 August 2013 saa 09:02
Yasuwe :

Abayobozi b’ibigo bya Leta, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’amakomisiyo n’ibigo, ab’intara n’ab’uturere, batungwa agatoki kuba imanza nyinshi Leta ishorwamo ari bo baba babigizemo uruhare. Bityo basabwa kwirukana umudayimoni utuma bakora amakosa atuma Leta itanga mafaranga y’umurengera mu manza itsindwa, kandi yagombye gushorwa mu bindi bikorwa by’iterambere.
Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, mu nama y’umunsi umwe yo kurin uyu wa kabiri tariki ya 27 (…)

Abayobozi b’ibigo bya Leta, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’amakomisiyo n’ibigo, ab’intara n’ab’uturere, batungwa agatoki kuba imanza nyinshi Leta ishorwamo ari bo baba babigizemo uruhare. Bityo basabwa kwirukana umudayimoni utuma bakora amakosa atuma Leta itanga mafaranga y’umurengera mu manza itsindwa, kandi yagombye gushorwa mu bindi bikorwa by’iterambere.

Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, mu nama y’umunsi umwe yo kurin uyu wa kabiri tariki ya 27 Kanama 2013, yamuhuje n’Abayobozi b’Ibigo bya Leta, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Amakomisiyo, ab’intara, Umujyi wa Kigali n’uturere, yatangaje ko mu myaka ishize igera kuri itanu Leta yaciwe amafaranga agera kuri 2, 370,002,356 ku manza yatsinzwe. Ako kayabo k’amafaranga kagiye ku manza zanyuze muri Minisiteri y’ubutabera, ntihabariwemo ayaciwe Intara n’Umujyi wa Kigali, Uturere n’ibigo bya Leta.

Minisitiri Busingye avuga ko ibituma Leta ishorwa mu nkiko birimo iyirukana ry’abakozi ku buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse n’itangwa ry’amasoko.

Minisitiri Busingye arasaba abo bayobozi bafite mu nshingano yabo gutegura no gutanga amasoko, kwemeza no gushyira umukono ku masezerano, kugira imishyikirano ku masezerano y’akazi, kwemeza inyemezabwishyu no kwishyura, ko bakwiyambura umudayimoni utuma bananirwa gukora akazi bakurikije amategeko, cyane cyane mu gushyira umukono ku masezerano y’akazi, nyamara birengagije ko ibyo bakoze bagomba kwitegura guhangana n’inkurikizi zabyo mbi.

Minisitiri Busingye avuga ko hari abakora amakosa babigizemo uruhare. Agira ati “Hari abasaba ko ba Rwiyemezamirimo aribo bategura ibitabo by’amasoko, ndetse n’amasezerano y’akazi.”

Akomeza avuga ko amakosa kandi aturuka ku kudahana amakuru hagati y’abashinzwe amasoko, no kudasangira ubunararibonye mu kazi, ukora neza akabikora wenyine, ukora nabi na we akabigumana. Agira ati “Hari kandi abafata ibyemezo batabanje gutekereza ku ngaruka z’amategeko. Hakaba n’abakora amakosa bakayatsimbararaho, ntibemere kuva ku izima cyangwa kugirwa inama.”

Hari kandi abashyira umukono ku masezerano y’akazi batabanje gusoma ibikubiyemo, ngo bayasuzume cyangwa se bashake undi washobora kuyabasuzumira. Aha umunyamategeko w’ikigo akaba ariwe mujyanama wacyo, bityo abayobozi bagasabwa gushyira umukono ku masezerano y’umurimo babanje kugisha inama umunyamategeko w’ikigo.

Minisitiri Busingye agira ati “Nibura mu manza 100 zaburanywe habonetse umunyamategeko umwe gusa watanze inama. Nta muyobozi wemerewe gushyira umukono ku masezerano y’umurimo, atagishije inama umunyamategeko w’ikigo.”

Mu bindi bibazo bituma Leta ishorwa mu manza, harimo gukora amasezerano mu kirere adafite aho ashingiye, gutanga isoko haramenyekanye uzarihabwa mbere, amasezerano ateguye nabi kandi adasobanutse, kutubahiriza ibikubiye mu masezerano, ruswa no kunyereza, kutagenzura ibikorwa, gutinda kwishyura kandi amafaranga atarabuze, gufata ibyemezo bidasobanutse kandi bidashingiye ku mategeko.

Abazashora Leta mu nkiko bazajya bishyura imanza batsinzwe

Minisitiri Busingye asaba abashinzwe imitangire y’amasoko no guha abakozi akazi, kujya bakora amasezerano atagamije gutsinda urubanza igihe bazaba barezwe, ahubwo bajya bakora agamije kutajyana Leta mu nkiko. Yababwiye kandi ko igihe hazajya habaho imanza Minisiteri izajya isaba urukiko guhamagaza uwo bireba, Leta yatsindwa akaba ari we wishyura. Yongera kubasaba guha agaciro abanyamategeko bari mu bigo bayobora. Avuga ko ariya mafaranga asaga Miliyari ebyiri, hari andi Leta iri mu rubanza ariko bataramenya niba bazatsinda cyangwa bazatsindwa, aho Leta yakwa indishyi igera kuri Miliyari eshatu.

Agira ati “Igihugu nticyatera imbere amafaranga asohoka ku buryo budasobanutse. Atangwa mu manza yagombye kuba akora ibindi bikorwa by’iterambere. Ikindi kandi umukoresha akwiye gushimishwa no kugira abakozi 90% yahinduye abakozi beza, aho gushimishwa n’uko yirukanye 90% bananiwe akazi kandi ahari.”

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’uturere bagaragaza ko bafite impungenge zo kuba basa nk’aho bafite imyanya ibiri muri umwe, kuko bafite inshingano y’ubunyamabanga Nshingwabikorwa no kuba bashinzwe ingengo y’imari mu nshingano zabo bitaborohera kubifatanya byombi. Ikindi ni uko umunyamategeko w’akarere afite n’inshingano yo kuba Noteri bityo igihe akenewe mu bijyanye n’amategeko akaba afite ibindi bimureba.

[email protected]

Minisitiri Johnston Busingye n'umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'ubutabera, Ruganintwari Bizimana Pascal

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages