Radiyo Rwanda yatangaje ko mu baturage bongeye kubaka mu mbago z’uyu muhanda barimo abatarahabwa ingurane, hakabamo n’abazihawe bavuga ko babitewe n’uko bavuga ko babitewe n’uko bataberetse imbago z’umuhanda kandi no kuba barabaruriye inzu zimwe izindi bakazireka byatumye bumva ko ko aho batishyuwe bagomba kuhashyira ibikorwa byabo.
Umwe mu baturage yagize ati “Kubera ko amafaranga bampaye atari kuvamo ikibanza n’inzu nahisemo gutema intoki kugirango mbone aho nzubaka, ni bwo numvise mu gihe cyo kubarura bavuga ko bazatubarura nyuma kuko bari baratwishyuye.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko bugiye kureba icyakorwa bufatanyije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi (RTDA) mu rwego rwo gushakira aba baturage igisubizo kibibakwiye.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Marie Grace Uwampayizina yagize ati “Turajya inama inama turebe igishobora gukorwa ariko na none hagati aho ibyo natwe twashoboye gukurikirana ni uko abaturage batubwira ko bishyuwe koko ariko uyu munsi bakaba bafite ikibazo cy’uko batazi aho bagomba kugarukira, bivuga ngo barishyuwe ariko ntihagira imbago zijyaho.”
Yakomeje agira ati “Rero turasaba RTDA kugira ngo ize idufashe izo mbago zibanze zigaragare natwe tuganire n’abaturage tuzi aho bagomba kugarukira tuzi n’icyo tugomba kubasaba.”
Uyu muhanda Pfunda-Gisiza uzahuza Akarere ka Rubavu na Rutsiro aho ku ruhande rw’Akarere ka Rubavu ukaba uzakora ku Mirenge ya Nyundo na Nyamyumba ahasanzwe iki kibazo aho biteganyijwe ko uzaba watangiye kubakwa muri uyu mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO