00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rw’Abayisilamu ruranenga RMC kutabitaho

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 29 December 2015 saa 04:40
Yasuwe :

Urubyiruko rw’Abayisilamu mu Rwanda ruranenga uburyo Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) utaruzirikana ngo urutere inkunga mu bikorwa n’imishinga by’iterambere byarufasha kuzamura imibereho yarwo.

Uru rubyiruko rwabitangaje ku Cyumweru tariki ya 27 Ukuboza 2015 ubwo rwasozaga amahugurwa rwari rumazemo icyumweru ku masomo atandukanye arimo n’ajyanye n’ubumenyi bw’idini ya Islam, kwihangira imirimo no kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Bamwe muri uru rubyiruko bagaragaje ko babangamirwa cyane n’uburyo Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda utabatera inkunga mu kwihangira imirimo kugira ngo na bo biteze imbere mu gihe kandi baba bafite ubushake n’imishinga itandukanye bashobora gukora ikabateza imbere.

Ndanganya Mujahidi, Umuyobozi w’urugaga rw’ubyiruko rw’abayisilamu mu Karere ka Kicukiro yagize ati “ RMC turayisaba kudufasha uko ishoboye kose yaba mu kuturera no mu kudutera inkunga z’ibishoro kugira ngo natwe tubashe kwihangira imirimo no kutwegera ikaduha ibitekerezo kuko kurera bitavuga gufata umuntu ukamuterera iyo nk’uko ibikora.”

Yakomeje avuga ko RMC yakoresha uko ishoboye kose ikajya yigisha urubyiruko rw’abayisilamu uburyo bwo kwihangira imirimo kubera ko rugifite imyumvire ikiri hasi ku bijyanye kwihangira imirimo ugereranije n’urundi rubyiruko.

Umuyobozi wungirije wa RMC Sheikh Iyakaremye Omar Sulayimani we yabwiye IGIHE ko Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda utera inkunga zitandukanye urubyiruko uretse ko iba idahagije.

Yagize ati “ Inkunga barayibona ariko bo bavuga ko idahagije ku buryo tugiye gukora uburyo bushobora butuma bagira ingufu zikenewe mu mirimo baba bitabiriye gukora kuko twizeye ko abantu iyo bamaze kujya hamwe bakagira umutima umwe ntacyo batageraho.”

Yakomeje avuga ko iki kibazo bagihagurukiye cyane kuko urubyiruko rw’abayisilamu rukunze kuvuga ko RMC itarufasha.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’urubyiruko rugera kuri 450 ruturuka mu turere twose tw’Umujyi wa Kigali.

Ndanganya Mujahidi, Umuyobozi w'urubyiruko rw'Abayisilamu mu Karere ka Kicukiro
Umuyobozi wungirije wa RMC Sheikh Iyakaremye Omar Sulayimani
Hahembwe urubyiruko rwagize amanota meza mu masomo rwahawe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages