Ni urutonde rwakozwe n’ikigo cy’ubushakashatsi mu bukungu cyo mu Bufaransa kitwa Choiseul, kireba abayobozi b’Abanyafurika batarengeje imyaka 40 bashobora kugira uruhare mu iterambere ry’uyu mugabane mu gihe gito kiri imbere.
Iki kigo cyamaze igihe kinini gikora ubushakashatsi muri Afurika cyifashishije inzobere zizi iby’ubukungu ku mugabane, abadipolomate n’abakozi b’imiryango itera inkunga Afurika.
Umuyobozi wa Institut Choiseul, Pascal Lolot avuga ko nta gushidikanya ko abari kuri urwo rutonde ari bo nkingi ya mwamba y’iterambere rya Afurika.
Yagize ati “ Abo bayobozi bato nibo bakora byose, umurava no gukunda umurimo byabo ni byo bituma umugabane wose uguma mu nzira y’iterambere rirambye.”
Umuyobozi wa BK, Dr Diane Karusisi niwe munyarwandakazi wenyine waje mu bayobozi icumi ba mbere bakomeye, ari ku mwanya wa 10.
Dr Karusisi ni impuguke mu Ibarurishamibare n’ubukungu, afite impamyubumenyi y’ikirenga mu by’ubukungu yavanye muri kaminuza ya Fribourg mu Busuwisi.
Mbere yo kuba Umuyobozi wa BK, yabanje kuyobora Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ndetse no muri Perezidansi ya Repubulika. Hagati ya 2000 na 2006 yari umwarimu wungirije mu isomo ry’ibarurishamibare mu bukungu muri kaminuza ya Fribourg, nyuma akora mu kigo Credit Suisse Asset.
Clare Akamanzi yaje ku mwanya wa 50; afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu by’amategeko yavanye muri Makerere,iy’icya gatatu cya kaminuza mu mategeko arebana n’ubucuruzi n’ishoramari ya Kaminuza ya Pretoria n’indi y’icyo cyiciro yavanye muri kaminuza ya Harvard muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yakoze nk’intumwa y’u Rwanda mu Muryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi, WTO, aza kugirwa umudipolomate ushinzwe ubucuruzi muri ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza.
Muri 2006 yabaye umuyobozi wungirije w’icyari Ikigo cy’Igihugu cy’Ishoramari no guteza Imbere Ibyoherezwa mu mahanga, RIEPA. Iki kigo cyaje guhuzwa n’ibindi muri RDB, Akamanzi aba Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe Ubucuruzi na serivisi.
Nyuma yaje kuba umuhuzabikorwa muri icyo kigo, aza kujya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agarutse agirwa umuyobozi muri perezidansi, mbere yo gusubira muri RDB nk’umuyobozi mukuru.
Eric Kariningufu waje ku mwanya wa 95 ni umushoramari washinze ikigo 3e Power gikora mu bijyanye no gutanga ingufu z’amashanyarazi. Yize muri Kaminuza y’u Rwanda aza no gukora mu by’ikoranabuhanga mu kigo 3OB Network.
Undi munyarwanda waje mu bayobozi b’ibigo by’ubukungu bakiri bato bakomeye kurusha abandi muri Afurika ni Nyamvumba Andrew, Umuyobozi mukuru w’ikigo Ngali Holdings nacyo gishora imari mu ngufu z’amashanyarazi akaba n’umuyobozi muri Perezidansi ya Repubulika.
Nyamvumba yize muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga ya Tshwane muri Afurika y’Epfo, Kaminuza ya Afurika y’Epfo na Kaminuza y’Ikoranabuhanga ya Massachusetts muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO