00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bane barimo Gitifu w’Akarere ka Bugesera barabarizwa mu gihome

Yanditswe na

NTWALI John Williams

Kuya 15 March 2015 saa 05:09
Yasuwe :

Polisi y’igihugu iratangaza ko hari abagabo bane yataye muri yombi mu Karere ka Bugesera, bashinjwa ruswa n’ibindi byaha by’amasoko mu buryo butemewe.

Nk’uko bitangazwa na Chief Spritendent Celestin Twahirwa, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, abatawe muri yombi batatu ni abakozi bo mu myanya ifata ibyemezo mu karere, naho uwa kane ni uwatsindiye isoko ry’inyubako y’Akarere.

Bose uko ari bane basangiye ibyaha bitatu, icyaha cya Ruswa, icyaha cyo gutanga amasoko mu buryo butemewe n’icyaha cy’inyandiko mpimbano. Bafashwe kuwa 14/03/2015 bahita bacumbikirwa na Polisi.

Abatawe muri yombi ni Munyanziza Zéphanie, Umunyamabanga Nshingwabikorwa (Executive Secretary), Martin Bimenyimana Procurement Officer ( Ushinzwe kugura ibikoresho by’akarere) na Uzaribara Sylvestre, Umuyobozi w’Akanama gashinzwe amasoko mu Karere.

Hafunzwe kandi Rwiyemezamirimo Twahirwa Claude wari ufite isoko ryo kubaka ingoro y’akarere, yagombaga gutwara miliyari imwe na miliyoni mirongo itanu (1 050 000 000 FRW). Ibyaha byose byakozwe kubw’iyi nyubako y’Akarere.

Mu masezerano y’ibanze, Rwiyemezamirimo Twahirwa Claude nk’umuyobozi wa Enterprise NJB (Nemeyabahizi Jean Baptiste)siwe wahawe isoko, ahubwo ryahawe umuhungu we Nemeyabahizi Jean Baptiste.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko byakozwe mu buryo bufifitse, mu mvugo ye yakoresheje ijambo "Amanyanga"

Uwafashe isoko yabonye ibikorwa bitagenda neza aratoroka ahunga igihugu. Nyiri company aza kuvuga ko ahari ashobora gukomeza ibikorwa akabirangiza, ariko byakomeje gukorwa nabi, hakorwa iperereza ryaguye kuri biriya byaha bitatu bakurikiranyweho.

Turacyabakurikiranira iby’iyi nkuru.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages