Guhera ku wa 3 Ukwakira, ubuyobozi bwa Bank of Africa Rwanda bwatangije icyumweru cyo kwita ku bakiliya, aho babegereye mu mashami yabo atandukanye ngo babashimire ariko kandi baganire ku mitangire ya serivisi ibaha kugira zirusheho kunozwa.
Kuri uyu wa Kane, Umuyobozi Mukuru w’iyi banki; Abderrahmane Belbachir n’abakozi bayo bagize umwanya wo kuganira n’abakiliya ku Cyicaro Gikuru bababaza uburyo babona serivisi bahabwa, babashimira kuba barahisemo gukorana nayo, babizeza imikoranire myiza mu gihe kiri imbere ndetse banabashyikiriza impano.
Aganira na IGIHE, Abderrahmane Belbachir yavuze ko iki cyumweru cyagenewe kumva abakiliya ndetse no kumenya ibyifuzo byabo kugira ngo babagenere koko serivisi zibanyuze.
Yagize ati “Iki cyumweru ni ingenzi kuri twe kuko ari uburyo bwacu bwo gusobanurira abakiliya bacu agaciro badufitiye, tukabitaho, tukabiyegereza kurushaho, tukumva ibyo bifuza kugira ngo bishyirwe mu ngiro […] iki cyumweru kandi ni n’icy’abakozi bacu, kugira ngo twizihize ibyo dukora kandi bibuke ko gutanga serivisi nziza ku bakiliya bacu ari ingenzi.”
Nyuma yo gusabana n’abakiliya, habayeho gushimira n’abakozi b’iyi banki ku cyicaro gikuru cyayo, aho ubuyobozi bwasangiye n’abakozi mu rwego rwo kubashimira imikorere myiza ndetse no kubashishikariza gukomeza gutera intambwe mu mitangire myiza ya serivisi.
Abderrahmane Belbachir yashimiye abakozi b’iyi banki, avuga ko kubera serivisi nziza batanga byatumye yaguka haba mu mashami yayo, abakiliya ndetse n’imari.
Habinshuti Rachid, umwe mu bakiliya b’iyi banki wanahawe impano avuga ko yishimira imikorere yayo ahanini ngo kubera serivisi zihuta.
Yagize ati “Nkatwe tuba dukora ubucuruzi, hari igihe ukenera amafaranga ku buryo bwihuta bitewe n’ibyo ugiye kurangura […] rero iyo ugeze ahantu ugasanga serivisi zaho zica mu nzira nyinshi bigatinda nawe bikwicira akazi, ariko Bank of Africa irabyihutisha niyo mpamvu twe ari yo twahisemo.”
Yakomeje avuga ko kuba banki yamugeneye impano ari ibintu yishimiye bigaragaza ko koko banki yazirikanye ko babanye nayo igihe kirekire.
Bank of Africa ikorera mu Rwanda kuva mu 2015 nyuma yo kuva ku Agaseke katangiye mu 2003 ikaba ifite amashami 14 hirya no hino mu gihugu. Ifite intego yo kongera aba-agents bayo no gushishikariza abakiliya bayigana gukoresha ikoranabuhanga mu kugera kuri serivisi z’imari.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!