Ni umuganda witabiriwe n’abandi bayobozi batandukanye haterwa ibiti n’ibyatsi birwanya isuri.
Muri uyu muganda hibanzwe ku bikorwa byo gutera ibiti ibihumbi 10 byiganjemo ibitanga imbuto zo kurya, iby’imitako ndetse n’iby’amashyamba asanzwe.
Hatewe kandi ibyatsi birwanya isuri ahari kubakwa Ishuri ribanza ry’Icyitegererezo mu Kagari ka Nyarurenzi. Iri shuri riri kubakwa ku bufatanye bwa Imbuto Foundation na Bank of Africa.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa Bank of Africa mu Rwanda Abderrahmane Belbachir, yavuze ko Banki ayobora izubaka iri shuri ikanatanga ibikoresho byose bizakenerwa.
Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine, yavuze ko iri shuri rizafungura imiryango muri Mutarama 2019, rije kunganira abana ba Nyarurenzi, aho byabasabaga gukora ingendo ndende bajya ku mashuri.
Ati “Twumvaga ari ngombwa guhura n’abaturage kugira ngo tuganire nabo, tubumvishe gahunda y’iri shuri uko izaba iteye, tunarebe aho ibikorwa byo kubaka bigeze n’akazi gasigaye uko kangana.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, yashimiye abaturage bitabiriye umuganda, abizeza ko bidatinze bazagaruka baje kwishimana nabo mu gutaha iryo shuri.
Ibikorwa by’umuganda wakorewe i Nyarurenzi muri Mageragere, bifite agaciro miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.
Kugeza ubu Bank of Africa Group ifite amashami mu bihugu 18, gusa yose ashamikiye kuri banki y’ubucuruzi yo muri Maroc, BMCE Bank ari nayo ya gatatu ikomeye muri icyo gihugu cyo mu Majyaruguru ya Afurika, kuva muri Kanama 2010.
Mu Ukuboza 2016 nibwo yafunguye ishami ryayo rya mbere mu Rwanda.
Bank of Africa yageze mu Rwanda nyuma y’igurwa ry’ikigo cy’imari cyitwaga Agaseke cyari icy’ubwishingizi,SORAS, nyuma y’uko iyo banki yari imaze kuguramo 90% by’imigabane yose, binaba ngombwa ko ihita ihindura izina guhera ku wa 13 Ukwakira 2015.
Icyo gihe Agaseke Bank yari ifite umutungo mbumbe wa miliyoni $14 n’amashami 13 yiyongera ku bakozi basaga 100.
Kuva icyo gihe iyi banki yahawe umurongo mushya, ikomeza gutegura serivisi nyinshi zigenewe abakiliya no gushaka uko ikomeza kwagura ibikorwa, ikaba imaze kugeza mashami mu ntara zose, uretse iy’Iburasirazuba itahiwe guhera mu 2017.



















TANGA IGITEKEREZO