Ku Rwanda, iyi raporo igaragaza ko ibarura ry’imiturire ryakozwe muri 2012 rigaragaza ko muri 2040, abaturage bo mu mujyi wa Kigali bazikuba inshuro zirenga eshatu, bakava kuri miliyoni imwe n’igice bakagera kuri miliyoni 5.3.
Ibi bizashyira cyangwa biri gushyira igitutu ku miturire yo mu Mujyi wa Kigali ndetse n’ubwiyongere bw’abubaka ku buryo butemewe n’amategeko muri uyu mujyi.
Iyi raporo igaragaza ko mu ngo 223,000 zari mu Mujyi wa Kigali muri 2011, izari zujuje ibisabwa zari 42,710 gusa, mu gihe 71,487 zari zikwiye gusanwa, naho 108,903 zisigaye zari zituwemo n’abantu benshi kandi zubatse nabi cyane zikaba zikeneye gusimbuzwa.
Buri mwaka mu Mujyi wa Kigali hubakwa inzu zo guturamo hagati ya 800 na 1,000 zujuje ibisabwa, buri imwe ifite nibura agaciro ka miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ikibazo gikomereye Umujyi wa Kigali ni uko abenshi mu bubaka bujuje ibisabwa ari abishoboye bikaba biteganyijwe ko muri 2022 bazaba bubatse inzu 28,965, mu gihe igice kinini cy’abatishoboye gikeneye kubaka inzu 306,474 kugera muri 2022, kandi kugeza magingo aya ikigereranyo cy’inzu yujuje ibisabwa yubakwa ku mwaka ni 20,404 hakaba harimo icyuho cy’inzu 294,899 nk’uko The New Times ibitangaza.
Nk’uko iyi raporo ibigargaza, ngo ibihugu bikwiye gukora ibishoboka byose bigafasha abaturage batishoboye bubatse ku buryo butemewe n’amategeko, bakavugurura inzu zabo. Ikindi kandi ibihugu bigomba gushyiraho ingamba zijyanye n’imikoreshereze y’ubutaka ndetse no gufasha abaturage kubona inguzanyo z’amazu.
Raporo ya Stocktaking of the Housing Sector in Sub-Saharan Africa igaragaza ko muri 2015, abaturage bangana na 5% bakuze batuye munsi y’Ubutayu bwa Sahara, ari bo bonyine bahawe inguzanyo zivuye mu bigo byo kwizigamira bizwi, bakaba ari kimwe cya kabiri cy’abayihawe mu bihugu byo muri Aziya y’Amajyepfo, iy’i Burasirazuba ndetse na Pacifique.
Iyi raporo iburira Afurika ko ishobora kuzahura n’ikibazo cy’imiturire mu mijyi, kuko mu 2050 izaba ifite abaturage barenga miliyari 1.2 batuye mu mijyi, ndetse buri mwaka abagera kuri miliyoni 4.5 bashya bazajya batura mu mijyi ku buryo butubahirije amabwiriza ndetse ntibazanabasha kubona inguzanyo z’amazu.
Umuyobozi wungirije w’agateganyo wa Banki y’Isi, ishami rya Afurika, Mamta Murthi, yavuze ko imiturire ijyanye n’igihe ifasha ubukungu gutera imbere ndetse n’abaturage muri rusange.
Murthi asaba ibihugu gufatanya n’abikorera kugira ngo borohereze ishoramari mu miturire, bongera ndetse banavugurure imiturire isanzwe, ndetse bafashe abaturage kubona ubutaka, ari nako bahabwa uburyo bubafasha kubaka bijyanye n’igihe.



















TANGA IGITEKEREZO