Mu kiganiro n’abanyamakuru gisoza uruzinduko yagiriraga mu Rwanda, Umuyobozi wa Banki y’Isi yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu bikoresha neza amafaranga ruhabwa, aho yasabye ko igisigaye ari uko rwongera ingufu mu bikorwa bizamura abaturage nk’ubuhinzi.
Yagize ati: “Mu banyarwanda basaga miliyoni 11, abasaga 80% batunzwe n’ubuhinzi, bityo rero twasabye guverinoma y’u Rwanda kuzamura uru rwego.”
Nyuma yo kwitegereza u Rwanda kandi, Umuyobozi wa Banki y’isi yavuze ko yasabye ko u Rwanda rwongera ingufu mu gukorana n’ibihugu byo mu Karere kuko bizungura igihugu kurushaho.
Yagize ati: “Twasabye ko u Rwanda ko rwarushaho gukorana n’ibindi bihugu, kuko u Rwanda ni igihugu gito kidakora ku nyanja. Gukorana n’ibihugu biri mu muryango wa Afurika y uburasirazuba nka Tanzania na Kenya bizagura isoko, biteze imbere igihugu.”
Mulyani kandi yatangaje ko basabye leta kongera ingengo y’imari ituruka imbere mu gihugu kuko ngo u Rwanda rukigendera ku nkunga zituruka mu mahanga n’ubwo ikigero cyazo kigenda kugabanyuka. Bumwe mu buryo bwakwifashishwa ni ukunoza uburyo bwo kwakira imisoro.
Aha yanavuze ko abikorera bazabigiramo uruhare runini n’ ubwo kugeza ubu mu Rwanda rukiri ruto cyane. Yagize ati: “U Rwanda rufite ibikenerwa byose, ariko uruhare rw’ abikorera mu iterambere ry’ igihugu ruracyari ruto cyane. Gusa bishobora kuba biterwa n’ impamvu zitandukanye zirimo ibikorwa remezo, ubushobozi buke bw’ abaturage n’ ibindi.”
Sri Mulyani Indrawati yari mu rugendo rw’iminsi itatu, muri gahunda yo kunoza ubufatanye bwa Banki y’isi n’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ubukene.
Yageze mu Rwanda ku wa gatatu w’ iki cyumweru aturutse mu Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Rabbi Malo Umucunguzi



















TANGA IGITEKEREZO