00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Banki y’Ubucuruzi y’u Rwanda – BCR yahindutse I&M BANK (RWANDA) Limited

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 12 August 2013 saa 06:47
Yasuwe :

Banki y’Ubucuruzi y’u Rwanda (Banque Comerciale du Rwanda Ltd - BCR) nyuma yo guhabwa uburenganzira n’inzego zibishinzwe, yahinduye izina ubu ikaba yitwa I&M Bank (Rwanda) Limited.
Mu itangazo BCR yashyize ahagaragara, rivuga ko ku italiki ya 17 Nyakanga 2012, abashoramari bayobowe na I&M Bank Ltd, banki ikorera mu karere k’Iburasirazuba bw’Afrika, ifite icyicaro gikuru muri Kenya, hamwe na sosiyete ebyiri zo ku mugane w’Uburayi arizo DEG na PROPARCO, baguze 80% by’imigabane ya (…)

Banki y’Ubucuruzi y’u Rwanda (Banque Comerciale du Rwanda Ltd - BCR) nyuma yo guhabwa uburenganzira n’inzego zibishinzwe, yahinduye izina ubu ikaba yitwa I&M Bank (Rwanda) Limited.

Mu itangazo BCR yashyize ahagaragara, rivuga ko ku italiki ya 17 Nyakanga 2012, abashoramari bayobowe na I&M Bank Ltd, banki ikorera mu karere k’Iburasirazuba bw’Afrika, ifite icyicaro gikuru muri Kenya, hamwe na sosiyete ebyiri zo ku mugane w’Uburayi arizo DEG na PROPARCO, baguze 80% by’imigabane ya BCR.

Kuva iyo tariki abanyamigane ba banki bahindutse ku buryo I&M Bank Ltd yahise igira imigabane 55.0%, Leta y’u Rwanda igiramo imigabane ingana na 19.8%, DEG igiramo 12.5%, PROPARCO igiramo 12.5% naho abandi bagira imigabane ingana na 0.2%.

Nyuma y’iryo gurwa ry’imigabane, ubuyobozi n’abakozi ba banki batangiye guhuza imikoranire n’andi mashami ya I&M Bank Ltd yo mu karere mu rwego rwo kunoza imikorere n’imikoranire; bityo bikaba bisozerejwe mu guhindura izina.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko ihinduka ry’izina rya banki nta cyo rihinduye mu mikorere no mu buyobozi kandi iyi banki izakomeza kwakira abakiriya bayo irushaho kunoza imikorere.

Amasezerano banki yagiranye n’abafatanyabikorwa bayo mbere yo guhindura izina ndetse n’izindi nyandiko bizakomeza kugira agaciro kabyo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages