Ikofi ni serivisi ya Banki ya Kigali yatangijwe mu rwego rwo gufasha abahinzi kwishyura inyongeramusaruro n’imbuto, kubitsa no kubikuza, yaje kongerwamo uburyo bwo kwishyura mituweli n’ubwiteganyirize bwa Ejo Heza n’ibindi.
Iyi gahunda yatangiye muri Gicurasi 2019 imaze igihe imenyekanishwa mu bice bitandukanye by’igihugu binyuze mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa 16 Kanama 2019, Banki ya Kigali yagaragaje ko yishimiye kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi bitaramo byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 u Rwanda rumaze rwibohoye, inaboneraho n’umwanya wo kubamenyesha serivisi y’Ikofi.
Nshuti Thierry ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri Banki ya Kigali yavuze ko Serivisi y’Ikofi igiye kwagurwa mu minsi ya vuba, igakoreshwa n’abantu bose barimo n’abadakora ubuhinzi.
Ati “Abantu bakomeje kuvuga ngo kuki abahinzi gusa, kuki twe mwatwibagiwe? Vuba aha rero mushonje muhishiwe Ikofi izaba ikofi dukure amafaranga muri ya yindi ugendana mu mufuka, tukwereke uburyo bugezweho bwo kugendana amafaranga ariko ugamije kwiteza imbere.”
Leta y’u Rwanda yihaye intego yo kugabanya ihererekanywa ry’amafaranga mu ntoki ahubwo hagakoreshwa uburyo bw’ikoranabuhanga.
Serivisi y’Ikofi ya Banki ya Kigali yatangijwe mu rwego rwo gushyigikira iyi gahunda. Yatangiranye n’ubukangurambaga bw’ibyumweru 30 butuma buri cyumweru umuhinzi watoranyijwe kubera kuyikoresha ahembwa miliyoni 1 Frw.
IKOFI ikoreshwa kuri telefoni aho umuhinzi yiyandikisha akoresheje *334*2# na nimero y’indangamuntu; yegera umucuruzi w’inyongeramusaruro ugomba kubyemeza, akamuha umubare w’ibanga akoresha.
Udafite telefoni abifashwamo n’umucuruzi w’inyongeramusaruro akandikwa, agahabwa agafunguzo (Near Field Communications, NFC) gafite ikoranabuhanga ribikwamo amakuru ye, akakifashisha mu kubitsa no kubikuza kuri telefoni.
Impamvu y’umucuruzi w’inyongeramusaruro ni uko ari serivisi yari igenewe abahinzi gusa, nk’urwego rurimo amahirwe menshi ariko rudashorwamo imari uko bikwiye. Uyu mucuruzi akora nk’aba ‘agent’ batanga serivisi za mobile money, kuko IKOFI ikora nka zo.
Muri iyi serivisi umuhinzi ashobora kubitsa, kubikuza, kohereza amafaranga ku buntu mu Rwanda, kwishyura imbuto n’inyongeramusaruro. Indi serivisi IKOFI itanga ni iyo kugura umusaruro no kwishyura ubwiteganyirize bwa ‘Ejo Heza’.






Ibitekerezo 0