Muri Kigali ubu harimo Taxi Voiture 1147 ziri ku mpuzandengo y’imyaka 22 zimaze zikozwe. Ibyo ngo bituma zisohora imyuka yangiza ikirere, zikanywa cyane kandi abazitwara bagatakaza amafaranga menshi yo kuzijyana mu magaraje.
Inyinshi muri zo kandi zinjizwa mu Rwanda cyangwa zigatangira gukora umwuga wa Taxi zarakoreshejwe kugeza no ku myaka 15, ahanini bitewe n’imyumvire y’abatwara Taxi Voiture bumva ko kugura imodoka nshya bigoye.
Iki kibazo nicyo Banki ya Kigali ifatanyije na Yego Innovision na Rwanda Motor bavugutiye umuti ku buryo abakora Taxi Voiture bashobora gutunga imodoka nshya.
Utwara Taxi Voiture azajya ahabwa inguzanyo y’imodoka ibe ariyo ngwate hanyuma ajye yishyura ku nyungu ya 16%, izishyurwa mu myaka itandatu ndetse ikishingirwa n’ikigo cy’ubwishingiz cya Banki ya Kigali.
Mu bizajya bishingirwaho mu kuyitanga harimo ubunyangamugayo bw’utwara Taxi Voiture.
Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yavuze ko iyo gahunda yatangiye bayiganiraho na Yego Innovision ifite YegoCabs ihuriyemo abatwara Taxi Voiture muri Kigali bagamije guhindura isura y’umwuga wo gutwara Taxi Voiture.
Yavuze ko basanze bihura na gahunda ya Banki ya Kigali yo gufasha abantu gutera imbere mu bikorwa byabo. Ibyo ngo bahise bikurikirwa no kumenya uko abakora uwo mwuga binjiza kugira ngo bimenyekane ko bazabasha kwishyura.
Dr Karusisi yahamagariye abatwara Taxi gukoresha mubazi zabo neza kuko ari kimwe mu bipirwaho ubunyangamugayo bwabo buzatuma bahabwa inguzanyo yo kugura imodoka nshya.
Ati “Ibyo twabikoranye na YEGO Innovision kuko bafite ya mubazi bashyira mu modoka ku buryo umenya ngo utwara Taxi agenda ibilometero bingahe, abona amafaranga angahe ku munsi, ku Cyumweru umuntu akamenya uko Taxi ikora. Turashishikariza abatwara Taxi gukora neza, tuzajya tureba amafaranga mwinjiza turebe n’ukuntu twabaguriza kugira ngo mugure imodoka nshya.”
Yavuze ko kuri iyi nshuro bakoranye na Rwanda Motor ariko bateganya no gukorana n’abandi bazana imodoka nshya mu gihugu.
Kuri uyu wa 28 Nyakanga 2020 ku Cyicaro Gikuru cya Banki ya Kigali aba mbere bashyikirijwe imodoka nshya zo mu bwoko bwa Suzuki Ertigas.
Fikiri Papias umaze imyaka 12 atwara Taxi Voiture muri Kigali yavuze ko yari yarananiwe kwigurira imodoka nshya ariko yishimiye amahirwe bashyiriweho.
Yavuze ko nta kindi cyagendeweho kugira ngo abone iyo nguzanyo uretse gukoresha mubazi byatumye YEGO Innovision imuhuza na BK kuko yabonye ko amafaranga yinjiza yagura imodoka nshya.
Ati “Icya mbere nabifashijwemo na Yego gukoresha iyi mubazi niyo yatumye YEGO imenya, nayikoreshaga neza YEGO iramenya n’uko ninjiza ku munsi iravuga iti tugomba kubashakira imodoka nshya kuko amafaranga mwinjiza ashobora kugura imodoka nshya, batugira inama niyo mpamvu uyu munsi ndi mu modoka nshya.”
Yavuze ko iyo modoka ifite agaciro ka miliyoni zigera kuri 16.3 Frw harimo n’ubwishingizi bw’umwaka, kandi ko atatekerezaga ko yajya kugura imodoka nshya muri Rwanda Motor.
Fikiri yabwiye IGIHE kandi ko abashoferi byagaragaye ko bakora neza b’inyangamugayo baganirijwe kuri iyo gahunda yo guhindura umwuga wabo ukajyana n’uburyo ibindi bikorwa remezo birimo imihanda binozwa mu gihugu.
Byitezwe ko imodoka nshya zizatuma abashoferi bagira igabanuka rikubye kabiri kuri lisansi bakoreshaga, bakazigama ayo bajyanaga mu igaraji kenshi kandi bakaba babungabunze ibidukikije.
Umuyobozi ushinzwe gutanga impushya mu Rwego Ngenzuramikorere, RURA, Muvunyi Déo, yavuze ko iyo gahunda ihura n’iya leta yo kugabanya imodoka zishaje mu gihugu binjiza inshya.
Ati “Muri Politiki ya leta yo gutwara abantu ku buryo bwa rusange hari hasanzwe gahunda yo kugenda hasimbuzwa imodoka zishaje hajyamo inshya ariko birumvikana kubera ubushobozi abashoferi ntabwo bahita babishobora niyo mpamvu hari hakenewe ubufatanye nk’ubu bw’amabanki nk’abahagararira Rwanda Motor n’abahagararira izindi nganda zikora imodoka.”
Kubera ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 ku rwego rw’ubwikorezi, imikorere ya Taxi Voiture yahombye ku kigero cya 70% bikaba bikenewe ko habaho gahunda zitandukanye zatuma yiyubaka. Imodoka zikora Taxi mu Rwanda zakozwe hagati ya 1994 na 1996.












Amafoto: Niyonzima Moïse
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!