00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Banki ya Kigali yatangije gahunda yitezweho guhindura imikorere y’umwuga wo gutwara Taxi Voiture

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 28 July 2020 saa 11:38
Yasuwe :

Banki ya Kigali ku bufatanye na Yego Innovision yatangije gahunda yo kuguriza abatwara Taxi Voiture mu Mujyi wa Kigali kugira ngo bagure imodoka nshya mu rwego rwo guhindura isura y’umwuga wo gutwara izi modoka.

Muri Kigali ubu harimo Taxi Voiture 1147 ziri ku mpuzandengo y’imyaka 22 zimaze zikozwe. Ibyo ngo bituma zisohora imyuka yangiza ikirere, zikanywa cyane kandi abazitwara bagatakaza amafaranga menshi yo kuzijyana mu magaraje.

Inyinshi muri zo kandi zinjizwa mu Rwanda cyangwa zigatangira gukora umwuga wa Taxi zarakoreshejwe kugeza no ku myaka 15, ahanini bitewe n’imyumvire y’abatwara Taxi Voiture bumva ko kugura imodoka nshya bigoye.

Iki kibazo nicyo Banki ya Kigali ifatanyije na Yego Innovision na Rwanda Motor bavugutiye umuti ku buryo abakora Taxi Voiture bashobora gutunga imodoka nshya.

Utwara Taxi Voiture azajya ahabwa inguzanyo y’imodoka ibe ariyo ngwate hanyuma ajye yishyura ku nyungu ya 16%, izishyurwa mu myaka itandatu ndetse ikishingirwa n’ikigo cy’ubwishingiz cya Banki ya Kigali.

Mu bizajya bishingirwaho mu kuyitanga harimo ubunyangamugayo bw’utwara Taxi Voiture.

Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yavuze ko iyo gahunda yatangiye bayiganiraho na Yego Innovision ifite YegoCabs ihuriyemo abatwara Taxi Voiture muri Kigali bagamije guhindura isura y’umwuga wo gutwara Taxi Voiture.

Yavuze ko basanze bihura na gahunda ya Banki ya Kigali yo gufasha abantu gutera imbere mu bikorwa byabo. Ibyo ngo bahise bikurikirwa no kumenya uko abakora uwo mwuga binjiza kugira ngo bimenyekane ko bazabasha kwishyura.

Dr Karusisi yahamagariye abatwara Taxi gukoresha mubazi zabo neza kuko ari kimwe mu bipirwaho ubunyangamugayo bwabo buzatuma bahabwa inguzanyo yo kugura imodoka nshya.

Ati “Ibyo twabikoranye na YEGO Innovision kuko bafite ya mubazi bashyira mu modoka ku buryo umenya ngo utwara Taxi agenda ibilometero bingahe, abona amafaranga angahe ku munsi, ku Cyumweru umuntu akamenya uko Taxi ikora. Turashishikariza abatwara Taxi gukora neza, tuzajya tureba amafaranga mwinjiza turebe n’ukuntu twabaguriza kugira ngo mugure imodoka nshya.”

Yavuze ko kuri iyi nshuro bakoranye na Rwanda Motor ariko bateganya no gukorana n’abandi bazana imodoka nshya mu gihugu.

Kuri uyu wa 28 Nyakanga 2020 ku Cyicaro Gikuru cya Banki ya Kigali aba mbere bashyikirijwe imodoka nshya zo mu bwoko bwa Suzuki Ertigas.

Fikiri Papias umaze imyaka 12 atwara Taxi Voiture muri Kigali yavuze ko yari yarananiwe kwigurira imodoka nshya ariko yishimiye amahirwe bashyiriweho.

Yavuze ko nta kindi cyagendeweho kugira ngo abone iyo nguzanyo uretse gukoresha mubazi byatumye YEGO Innovision imuhuza na BK kuko yabonye ko amafaranga yinjiza yagura imodoka nshya.

Ati “Icya mbere nabifashijwemo na Yego gukoresha iyi mubazi niyo yatumye YEGO imenya, nayikoreshaga neza YEGO iramenya n’uko ninjiza ku munsi iravuga iti tugomba kubashakira imodoka nshya kuko amafaranga mwinjiza ashobora kugura imodoka nshya, batugira inama niyo mpamvu uyu munsi ndi mu modoka nshya.”

Yavuze ko iyo modoka ifite agaciro ka miliyoni zigera kuri 16.3 Frw harimo n’ubwishingizi bw’umwaka, kandi ko atatekerezaga ko yajya kugura imodoka nshya muri Rwanda Motor.

Fikiri yabwiye IGIHE kandi ko abashoferi byagaragaye ko bakora neza b’inyangamugayo baganirijwe kuri iyo gahunda yo guhindura umwuga wabo ukajyana n’uburyo ibindi bikorwa remezo birimo imihanda binozwa mu gihugu.

Byitezwe ko imodoka nshya zizatuma abashoferi bagira igabanuka rikubye kabiri kuri lisansi bakoreshaga, bakazigama ayo bajyanaga mu igaraji kenshi kandi bakaba babungabunze ibidukikije.

Umuyobozi ushinzwe gutanga impushya mu Rwego Ngenzuramikorere, RURA, Muvunyi Déo, yavuze ko iyo gahunda ihura n’iya leta yo kugabanya imodoka zishaje mu gihugu binjiza inshya.

Ati “Muri Politiki ya leta yo gutwara abantu ku buryo bwa rusange hari hasanzwe gahunda yo kugenda hasimbuzwa imodoka zishaje hajyamo inshya ariko birumvikana kubera ubushobozi abashoferi ntabwo bahita babishobora niyo mpamvu hari hakenewe ubufatanye nk’ubu bw’amabanki nk’abahagararira Rwanda Motor n’abahagararira izindi nganda zikora imodoka.”

Kubera ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 ku rwego rw’ubwikorezi, imikorere ya Taxi Voiture yahombye ku kigero cya 70% bikaba bikenewe ko habaho gahunda zitandukanye zatuma yiyubaka. Imodoka zikora Taxi mu Rwanda zakozwe hagati ya 1994 na 1996.

Abashoferi batatu bashyikirijwe imodoka ku ikubitiro rya gahunda yo guhindura umwuga wo gutwara Taxi Voiture
Abatwara Taxi barasabwa gukoresha mubazi uko bikwiye
Umuyobozi ushinzwe gutanga impushya mu Rwego Ngenzuramikorere, RURA, Muvunyi Déo, yavuze ko gahunda yo gukoresha imodoka nshya ihura n’iya leta yo kugabanya izishaje
Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yavuze ko basanze gahunda yo guhindura isura y'umwuga w'abatwara Taxi iri mu cyerekezo cya Banki ya Kigali yo gushyigikira Abanyarwanda mu iterambere
Fikiri Papias umaze imyaka 12 atwara Taxi Voiture muri Kigali yavuze ko yari yarabuze uko yatunga imodoka nshya
Gutangiza gahunda yo guhindura isura y'umwuga wo gutwara Taxi Voiture byatangirijwe ku Cyicaro gikuru cya BK i Kigali
Imodoka eshatu nizo zashyikirijwe abatwara Taxi Voiture muri Kigali
Imodoka nshya zizatanga isura nziza kandi zitume abatwara Taxi biteza imbere
Karanvir Singh yavuze ko utwara Taxi akabibara neza bizatuma agura n'indi modoka akayiha undi mushoferi
Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yakanguriye abakora Taxi gukoresha mubazi
Umuyobozi wa Rwandamotor, Yanick Camerman, yavuze ko biyemeje kugeza imodoka ku Banyarwanda ku giciro cyiza
Umuyobozi wa YEGO Innovision, Karanvir Singh, yavuze ko gukoresha mubazi bitanga umutekano ku mugenzi n'utwara Taxi ndetse ikamuhesha kubona inguzanyo

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .