Banki ya Kigali, yatangaje ko yinjije miliyari 7,6 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihembwe cya mbere cy’amezi atatu cy’umwaka wa 2013 aho inyungu ya banki hamaze kuvamo imisoro n’ibindi byose, ihagaze kuri miliyari 3,5.
Ku wa Gatanu tariki ya 31 Gicurasi 2013 ubwo yagaragarizaga abanyamakuru uko ibikorwa byayo by’igihembwe cya mbere cya 2013 byagenze. yavuze ko iyo nyungu ya miliyari 3,5 ari iyo mu mezi ya Mutarama Gashyantare, na Werurwe,
Lawson Naibo umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri iyi banki, yatangaje ko Banki yabo ihagaze neza mu bikorwa byose, aho iza imbere no mu kuba yaratanze inguzanyo nyinshi zigera ku yarenga 40% z’amafaranga yose yatanzwe n’ibigo by’imari bikorera mu Rwanda.
Urwunguko rwa BK rw’igihembwe cya mbere ni miliyari 3.5 z’amanyarwanda ni ukuvuga miliyoni 5,3 z’amadolari ya Amerika, bihwanye n’inyongera ya 20% ubaze igihembwe ku gihembwe wabara umwaka ku mwaka bikaba inyongera ya 7,1%.
Umutungo wa Banki wose wiyongereyeho 4,2 % habariwe mu gihembwe ku gihembwe, na 11% habazwe umwaka ku mwaka. Ubu umutungo wa BK ukaba ari miliyari 336.4 z’amanyarwanda ni ukuvuga miliyoni 517, 2 z’amadolari ya Amerika nk’uko bigaragazwa na raporo yo ku wa 31 Werurwe 2013.
Inguzanyo zatanzwe muri iki gihembwe, zikaba zarazamutse ku kigero cya 7,2% ni ukuvuga 49% habariwe ku kigero cy’umwaka ku mwaka, aho inguzanyo zatanzwe zari miliyari 198,4 angana na miliyoni 305,1 z’amadolari ya Amerika.
Ayabikijwe n’abakiriya, akaba yariyongereyeho 0,8% kuri iki gihembwe, na 3,1% habazwe umwaka ku mwaka, aho ayabikijwe muri BK ari miliyari 210,1 angana na miliyari 323 z’amadolari ya Amerika kugeza ku wa 31 Werurwe 2013.
Uruhare rw’abanyamigabane, rwiyongereyeho 5,5% ku gihembwe cya mbere na 2,7% ku mwaka ahwanye na miliyari 66,6 ni ukuvuga miliyoni 102,4 z’amadolari ya Amerika kugeza ku wa 3 Werurwe 2013.
Banki ya Kigali kugeza ubu ibarwa nk’iya mbere mu mabanki afite imari shingiro itubutse mu Rwanda, aho yihariye 34% by’isoko ry’amabanki muri rusange. Ikaba ifite amashami 60 mu mpande zitandukanye z’igihugu, aho ifite abakiriya bagera ku bihumbi 215 by’abantu ku giti cyabo, ndetse n’ibihumbi 22 by’abakiriya bihurije hamwe, ibigo n’amashyirahamwe.



















TANGA IGITEKEREZO