00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Baracyafite icyizere ko abana baburanye nabo muri Jenoside bakiriho

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 7 April 2016 saa 12:45
Yasuwe :

Bamwe mu bagore baburanye n’abana babo mu gihe cya Jonoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, baravuga ko bafite icyizere cy’uko baba bakiriho.

Bamwe mu bana bakomoka mu miryango y’Abatutsi, mu 1994 baburanye n’ababyeyi babo, magingo aya ntawe uzi niba barapfuye cyangwa se bakiriho.

Umunyarwandakazi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi Mukamurindwa Beatrice, yabuze abana be batatu n’abisengeneza be babiri muri Jenoside.

Nyuma yo gushakiriza mu bihugu bitandukanye nka Congo Brazaville, Congo Kinshasa, Burundi ndetse no mu Rwanda,yagiye arushaho gusobanukirwa ko hari abana babuze muri Jenoside bakiriho.

Yaje guhuriza hamwe imbaraga n’abandi babyeyi bahuje ikibazo, bashinga umuryango bise ‘Cri du Cœur d’une Mère qui Espère’ (CCMES) tugenekereje mu Kinyarwanda ni ‘Ijwi ry’Umubyeyi Ufite Icyizere’

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Mukamurindwa yagize ati “Hari ababyeyi bagiye baburana n’abana mu gihe cya Jenoside nyuma, ariko ubu barabonanye. Natwe rero dufite icyizere cy’uko abana bacu bashobora kuba bakiriho nubwo hashize igihe kirekire kandi tukaba twaragiye hirya no hino tubashaka tukababura.”

Bahura n’imbogamizi zitandukanye

Zimwe mu mbogamizi bahura nazo ni amagambo y’urucantege. Ati “Hari ababyeyi duhuje ikibazo ariko ugasanga bo babibitse mu mitima yabo, kubera ko batabasha guhangana n’amwe mu magambo y’urucantege babwirwa nka : ’ubwo warahungabanye, abatarashyinguwe ni benshi, n’andi’.”

Mukamurindwa avuga ko hari ababafata nk’abafite uburwayi bwo mu mutwe, ariko ngo siko biri.

Ati “Mu Kinyarwanda baravuga ngo agahwa kari ku wundi karahandurika, nibadufashe bafate akanya gato cyane bishyire mu mwanya wacu, bareke kutwita abantu badakomeye mu mutwe, badufashe icyo bashoboye, udafite icyo ashoboye atubwire ati mukomere.”

Umuryango ‘CCMES’ ufite icyicaro mu Karere ka Rubavu, washinzwe mu 2011, umaze kwakira ubuhamya bw’ababyeyi batari bake bacitse ku icumu baburanye n’abana babo mu gihe cya Jenoside, ndetse n’ubuhamya bw’abana batazi inkomoko yabo.

Abana ba Mukamurindwa yaburanye nabo muri Jenoside
Beatrice yizeye ko abana be bakiriho
Mukamurindwa Beatrice we na bagenzi be bafite icyizere ko abana babo bakiriho

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages