00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Baracyazirikana uruhare rwa Nzambazamariya Veneranda mu kuzamura umugore

Yanditswe na

H.Gilbert Mwizerwa

Kuya 1 February 2016 saa 08:19
Yasuwe :

Nzambazamariya Veneranda, umaze imyaka 16 atabarutse azize impanuka y’indege yabaye indashyikirwa mu bikorwa biharanira iterambere rusange by’umwihariko kwita ku buzima bw’umunyarwandakazi mu mibereho itagendeye mu gushaka amaramuko cyangwa nkore ndamuke, aracyibukwa nk’inkingi y’iterambere ry ‘umugore.

 Ntuzanzimurire icyo nkubwiye,

 Uzagire ubumuntu kuko ubuntu ni ukuryoha, ubuntu ni ugutanga kandi ukitanga.

Ibi ni bimwe mu bizirikanwa n’ababanye ndetse bagakorana na nyakwigendera Nzambazamariya Veneranda.

Icyo gikorwa ngarukamwaka gitegurwa n’umuryango wamwitiriwe Organisation Nzambazamariya Veneranda buri kuwa 30 Mutarama, gikorwa harebwa ku muco n’ibikorwa by’ubuntu no kwimakaza umuco w’amahoro ndetse by’umwihariko hagendewe ku ntumbero n’imigambi yasizwe na nyakwigendera Veneranda.

Ukuriye inama y’Ubuyobozi y’uyu muryango, Bajyanama Donatien yavuze ko bimwe mubyo Veneranda yibukirwa, harimo kurwanya ubukene, gusaba abagore kureka imishinga itagambiriye amaramuko, ahubwo akabashishikariza gukora imishinga igaragara ibazanira inyungu.

Bajyanama ati "Ibi byose yabikoraga mu buntu kuko mu biranga umuntu ni ubuntu bwe. Ngo ntawe utanga icyo adafite. Iyo ufite ineza, utanga ineza. Iyo ufite inabi niyo utanga. Ubuntu ni isura y’abantu itari yayindi ireberwa mu maso, ni yayindi urebana abandi bakanyurwa, bakaza bagusanga bakubonamo ibisubizo byabo."

Ibyo kandi byagarutsweho n’ababanye nawe bakanakorana, barimo Umuyobozi wa Pro-Femmes Twese Hamwe, Jeanne d’Arc Kanakuze, wagarutse ku kuba barabuze Umunyarwandakazi w’ingirakamaro kuko ngo yaharaniraga ko umugore yakora ashaka ibisubizo ndetse kandi bigafasha kutirara ahubwo bikongera imbaraga mu bwuzuzanye.

Intumwa y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere myiza, Jean Paul Munyandamutsa, yavuze ko Nzambazamariya yaranzwe n’indangagaciro z’urukundo, kwitangira abandi, kumva ibibazo by’abandi, gushyirahamwe, kwigisha umuco w’ubuntu ndetse yaharaniye ko umugore atera imbere kandi agakora icyo ashoboye.

Uwo muryango ufite icyicaro mu Karere ka Muhanga, ugendera ku ntego yo kwimakaza umuco w’amahoro, ubutabera kuri buri wese, iterambere rirambye bishingiye ku myumvire y’ubuntu.

Washinzwe mu mwaka wa 2000 nyuma y’urupfu rwa Nzambazamariya Veneranda tariki ya 30 Mutarama 2000 azize impanuka y’indege ubwo yari avuye mu nama i Abidjan muri Côte d’Ivoire.

Yagize uruhare mu ishingwa ry’imiryango myinshi y’abategarugori hano mu Rwanda nka Réseau des Femmes, Duterimbere, Haguruka, Swa Rwanda, Impuzamiryango Pro-Femmes ndetse ayibera umuyobozi.

Ibyo bikorwa byamuhesheje ibihembo byinshi birimo igihembo cy’ubworoherane no gukemura amakimbirane nta nabi, yahawe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe umuco (UNESCO), mu 2001 yahawe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mugore (UNIFEM ) igihembo cy’umugore waharaniye amahoro, muri 2006 Umuryango Nyafurika wita ku bumwe bw’abagore wamuhaye igihembo cyitiriwe Toumbouctou.

Nzambazamariya Veneranda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages