Mu buhamya bw’abarokokeye mu bigo by’abihayimana byo mu Mujyi wa Kigali birimo Sainte Famille, Saint Paul, CELA (Centre d’Etudes de Langues Africaines) n’Ikigo cy’Ababikira b’Aba-Calcutta bagarutse kuri iyo minsi ikomeye mu gihe bibukaga ababo bishwe muri Jenoside.
Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo ku wa 16 Kamena 2023, imwe mu matariki yishweho abantu benshi ariko Inkotanyi zikarokora abagera ku 2000.
Mukabyagaju Grace uhagarariye abarokokeye muri ibyo bigo bine, yavuze ko aba mbere bahageze ku ya 7 Mata 1994 ubwo Jenoside yatangiraga bahagirira umubabaro, benshi baricwa.
Ati “Kuba twararokotse ni inshingano yacu yo kubara inkuru y’abacu n’urupfu bapfuye. Bagomba kubaho binyuze muri twe. Twagiriwe ubuntu bwo kurokoka kugira ngo na ba bandi bahakana tubeho tubereyeho kubanyomoza.”
Abarokokeye by’umwihariko muri Saint Paul bavuga ko bahaboneye n’ibibafasha babikesha Musenyeri Hakizimana Celestin [wari Padiri icyo gihe] nk’uko Mukabyagaju yakomeje abisobanura.
Ati “Ubwo buzima bwabayemo n’ibyadufashije. Muri Saint Paul twagize utwitaho, umenya ko hari ikiduteye akagerageza kugikumira ariko ahandi ntabwo ari ko byagenze.”
Anibuka ko inzara imaze kubarembya abari barahunze imirwano y’Inkotanyi mu bice bya Gisozi bajyaga kubagurishao amazi atetse n’amandazi ariko Padiri Hakizimana agira amakenga ko bashobora kubaha ibihumanye.
Ngo yahise aha uburenganzira bamwe bwo kujya muri economat bakagura ifarini bakajya bakora amandazi, babona n’uburyo bwo gukora icyayi, ibyabatunze igihe kirekire ku buryo batigeze bongera kwicwa n’inzara.
"Inkotanyi zadukuye mu menyo ya rubamba"
Mukabyagaju yakomeje agira ati “Ndashima Imana yaturokoye ibinyujije mu bo yiremeye, Padiri Celestin Hakizimana ntiyigeze atwakiriza inabi, ntiyaduhemukiye nk’uko ahandi mu gihugu babikoraga, ndashimira n’Inkotanyi zatubohoye.”
“Batujyanye badushimuse badukura mu menyo ya rubamba nyamara bagenzi bacu muri Sainte Famille ntabwo ari ko byagenze, banze gukingura baratakara baza kuhahurira n’akaga gakomeye mu gitero cyo kwihimura kuko Inkotanyi zatujyanye.”
Rurangwa Majoro Anselme na we yagarutse kuri ‘Operation’ Inkotanyi zakoze yo kurokora Abatutsi bari bihishe muri Saint Paul zikabajyana mu bice bya Gisozi, avuga ko ari igikorwa zigomba gushimirwa.
Yagize ati “Dushime Inkotanyi zaturokoye hakajyaho gahunda zo kudufasha tukaba turiho; abenshi twarashibutse. Tujye tuvuga abakoze nabi tubagaye banabihanirwe ariko n’abagize umutima wo gutabara abahigwaga; tujye tugira umwanya no mu gihe nk’iki tujye tubazana nk’aha tuberekane tubashimire.”
Uruvange rw’Abatutsi n’abahunze Inkotanyi rwatumye benshi bicwa muri Sainte Famille
Mu buhamya bwa Gasasira Jean Maurice yagarutse ku buryo Abatutsi bahungiye mu “nzu z’Imana” bazi ko bazahakirira ariko si ko byagenze.
Ati “Ntabwo rero twishwe n’abantu baturutse mu yindi diyosezi cyangwa mu yindi paruwase, twagombaga kwicwa na Padiri watubatije, utuzi neza, waje akabana n’ababyeyi bacu.”
Aha hagarukwa ku ruhare rwa Padiri Munyeshyaka Wenceslas wari umukuru wa Paruwasi ya Sainte Famille utabarwaho icyaha cya Jenoside nubwo yirukanywe ku busaseridoti aho yabaga mu Bufaransa.
Abarokotse Jenoside bavuga ko kumugira umwere ari nko kubashinyagurira kuko yavuzweho ko yatanze benshi ngo bicwe ndetse na we ubwe akaba yaritwazaga imbunda.
Gasasira yakomeje agira ati “Mu Rwanda nta hantu hari ubutaka bwa Kiliziya bungana n’ubwa hano. Ni ahangaha hari ubutaka bw’abihayimana bwaguyeho Abatutsi bangana gutya. CELA bikanga, Saint Paul bikanga, Sainte Famille bikanga, mu ba-Calcutta bikanga.”
"Twahaje tuzi ngo tuzahakirira. Interahamwe zagiye gukora imyitozo i Gabiro, bakora ibarura, ntaho twashoboraga kubacikira. Mu mashuri ya Sainte Famille habaga abantu bari bahunze Inkotanyi, bafite umujinya. No mu Kiliziya barimo ntitwashoboraga kubamenya, uwo muntu kugira ngo umwihishanye kabiri byabaga ari ikibazo.”
Amafoto: Yuhi Irakiza Augustin



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!