00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Baragowe abayobozi basuzugura inama bagirwa n’Abajyanama mu by’Amategeko

Yanditswe na Philbert Hagengimana
Kuya 9 December 2016 saa 07:17
Yasuwe :

Bamwe mu Bajyanama mu by’amategeko basanga bafatwa nka baringa mu nzego cyangwa ibigo bya Leta bakoramo, kuko zimwe mu nama batanga zitubahirizwa, rimwe na rimwe bigashora Leta mu manza, ariko Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko hagowe umuyobozi uzabifatirwamo.

Nyuma yo gukangurirwa gushyiraho Umujyanama mu by’Amategeko muri buri rwego ndetse n’ibigo bya Leta, byarubahirijwe ndetse n’umusaruro ugenda ugaragara, kuko byagize uruhare mu gutuma imanza Leta iburana ikazitsinda ziyongera, zikava kuri 68% mu mwaka wa 2014/2015 zikagera kuri 75,8% mu 2015/2016.

Icyakora nubwo umubare w’imanza Leta itsindwa ugabanuka, ngo inzira iracyari ndende kuko intego ari uko nta rubanza na rumwe leta ikwiye kuba ishorwamo nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Isabelle Kalihangabo mu nama ngarukagihembwe, ihuza abajyanama mu by’Amategeko mu nzego n’ibigo bya Leta.

Muri iyo nama yateranye kuri uyu wa 8 Ukuboza, Kalihangabo yagaragaje ko imanza leta ikunze gushorwamo ari izjyanye n’amakosa mu micungire y’abakozi nk’iziregera ibyemezo byafashwe n’abayobozi, iz’imitungo nk’ubutaka, izishingiye ku makosa mu mitangire y’amasoko.

Bamwe mu bajyana mu by’amategeko basanga intambwe bagezeho mu kugabanya imanza Leta ishorwamo n’Abayobozi ari nziza, ariko ngo kugera ku ntego biri kure nk’ukwezi mu gihe baba badahabwa agaciro ngo ijambo ryabo ryumvwe mu gihe ba ‘abayobozi’ bagiye gufata ibyemezo.

Umujyanama mu by’Amategeko akaba na Noteri w’Akarere utashatse ko amazina ye atangazwa, yagize ati “Jye ntanga inama ariko rimwe na rimwe ntizubahirizwa. Akenshi usanga inama zanjye ziburizwamo imbere y’ibyo Nyobozi na Njyanama bashaka gufataho ibyemezo.”

Yakomeje avuga ko ibyo biterwa no kuba n’imiterere y’akazi ke idaha ubwiganze ibitekerezo bye mu kibazo gisuzumirwa hagati ya Nyobozi na Njyanama.

Icyakora hari abandi bavuga ko nta mbogamizi bagihura na zo, kuko ubu inama batanga zubahirizwa hafi ya zose, kandi bakaba batagifatwa nka ba Noteri gusa nk’uko byahoze.

Niyonzima Anselme, Umujyanama mu by’amategeko akaba na Noteri w’Akarere ka Nyarugenge, avuga ko 90% y’ibikorerwa mu Karere aba abizi kandi yabitanzeho inama zikanakurikizwa, gusa ngo atangira akazi Abayobozi ntibari bazi icyo amaze.

Ati “Muri raporo dutanga muri Minisiteri y’Ubutabera tugaragaza inama, inama watanze haba ku masezerano asinywa, haba ku bindi byemezo byose bifatwa ku Karere, iwacu mbona bimeze neza, inama ntanga zirakurikizwa.”

“Ntangira akazi hari mu gihe wabonaga inzego za Leta zitaratangira kwitabira gukoresha abanyamategeko, ndanabyibuka ko mu nama nk’ebyiri cyangwa eshatu za mbere, iwacu bari batazi icyo Umunyamategeko amaze mu Karere.”

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko muri Minisiteri y’Ubutabera, Evode Uwizeyimana, yagiriye inama Abajyanama mu by’Amategeko, ko bajya batanga inama zabo mu buryo bw’inyandiko ku buryo byaborohera ku bitangira gihamya, anaburira abayobozi badakurikiza inama bagiriwe.

Ati “Icyari kigamijwe aha ni ukugira ngo hirindwe amakosa atuma Leta ishorwa mu manza zitari ngombwa, ndetse twanavugaga ngo abayobozi mumenye ko ubu tuzajya tugira ibyo bita ‘Partage de responsabilite’ (gusaranganya uburyozwamakosa), turabishyira no mu mategeko, ngirango hari n’iteka rya Minisitiri rihari, ko umuyobozi wese wafashe icyemezo kidakurikije amategeko cyangwa akagirwa inama akanga kuzikurikiza, agashora leta mu manza zitari ngombwa, ko nibiba ngombwa tuzajya dufata mu mutungo we agafasha Leta kwishyura icyo gihombo yayiteje.”

Yakomeje avuga ko bidakwiye kujya bicecekwa ngo bifatwe nk’amakosa y’akazi gusa, ko ahubwo nibiba ngombwa “nuzajya uva ku kazi niba afite n’inzu ebyiri tukagurisha imwe kugirango igihombo yateje leta abizi kandi abigambiriye nawe bimugireho ingaruka.”

Muri rusange, mu mwaka w’ingengo y’imari 2015/2016, Leta yari ifite imanza 515, izitarafatiwe ibyemezo zari 131 zihwanye na 25.5%, izafatiwe ibyemezo ni 384 zihwanye na 74.5%, izo Leta yatsinze zingana na 285 zihwanye na 75.8% naho izo yatsinzwe ni 99 zihwanye na 24,2%.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages