Sosiyete sivile mu Rwanda isanga abagore bamaze kugira ubushobozi uko iminsi ihita, igasaba ko imyanya 30% bagenerwa mu nteko bayivanirwaho nabo bagapiganwa nk’abagabo.
Itegeko Nshinga ry’u Rwanda riteganya ko byibura abagore 30% bagomba kugaragara mu nzego zifata ibyemezo. Iyi ngingo yashyizweho kuko byagaragaraga ko abagore bari barakandamijwe mu gushyirwa mu bafata ibyemezo.
Mu Nteko Ishinga Amategeko mu Rwanda, mu badepite 80 baba bagize iyi nteko hari 24 b’abagore batorwa na bagenzi babo hirya no hino mu gihugu, bakiyongera ku batanzwe n’imitwe ya politiki n’abatowe mu bindi byiciro birimo abafite ubumuga n’urubyiruko.
Aba bagore ariko bongerwaho abangana na 30% by’abagabo batorwa muri iyi nteko.
Mu kubahiriza iri tegeko, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ni yo ya mbere ku isi ifite abagore benshi. Iyi mibare yagiye irenga ya 30% irazamuka igera kuri 42% mu mwaka wabanje, hanyuma ukurikiyeho baba 54% none abatowe mu matora aherutse muri Nzeri 2013 ni 64%.
Uko usanga umubare wabo usumba abagabo kandi baba batowe kimwe ni bimwe mu byo sosiyete sivile iheraho ivuga ko ubushobozi bwabo bwamaze kwigaragaza, bityo bakavuga ko iyi myanya bagenerwaga ya 30% yagakwiye kugabanywa.
Tariki ya 23 Mata 2014, mu biganiro byahuje inzego zarebwaga n’amatora aherutse y’abadepite yabaye muri Nzeri 2013, dore icyo Rwibasira Eugene, umuyobozi wa Komisiyo y’indorerezi za Sosiyete sivile mu Rwanda yabivuzeho:
”Mu minsi iri imbere birashoboka ko banagera kuri 80%. Haherewe kuri ubwo bwiyongereye bavanirweho ya 30% kuko bishobora no kubatera igisebo kubera ko ubwinshi bwabo ari 30% babahaye atari ubushobozi bwabo.”
Ikibazo Rwibasira abona ni iki: “Abantu bashobora kubyuririraho ubwo batangiye kugira ubushobozi barebe uburyo ya 30% yagenda igabanywa kugira ngo nabo bagume mu ruhando bumve ko ari ipiganwa”.
Yakomeje ati: “imyanya 30% yagiyeho cyane cyane tureba ubushobozi bari bafite mu itangira kugira ngo biyubake bazagire uruhare muri demokarasi yo mu Rwanda uko igihe kigenda kirangira bafite ubushobozi kuko ijanisha ryabo rigenda ryiyongera”.
Komisiyo y’amatora isanga ibyo bidakwiye
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora mu Rwanda, Prof Kalisa Mbanda yavuze ko iby’uko abagore bakurirwaho iyo 30% bikwiriye gutekerezwaho mbere y’uko uyu mubare wahinduka.
Ati: “Ni ibintu bikwiye gutekerezwaho, imyanya 30% yemejwe n’Abanyarwanda bose mu Itegeko Nshinga kuko hari ikibazo twagombaga kubonera igisubizo. None ubwo tumaze kubona igisubizo nitubona cyatangiye gukabya na bwo ni Abanyarwanda bazicara bose bakabitekerezaho bagatanga ibindi bitekerezo, kuko ni politiki”.
Mbanda asanga abasaba igabanywa baba bakabya
Yagaragaje ko abagabo bigeze gusumba kure abagore muri iyi nteko. Ati: ”Njyewe mbona abagabo barigeze kuba 95% basumba abagore, simbona rero abavuga ngo birakabije kandi abagore ubu ari 64%, na byo biba birimo gukabya”.
Abaturage babivugaho iki?
Hirya no hino bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE, ku bagabo usanga bafite impungenge ko uyu mubare w’abagore ushobora gufata ibyemezo ku mategeko runaka abagabo badashobora kwibonamo kuko ari bo benshi. Basaba ko wamanuka byibura ukaba 50 kuri 50%.
Manirakoze Elie, umwe mu baganiriye na IGIHE asanga iyi myanya y’abagore yagakwiye kugabanywa byibura ngo bagahabwa 40% by’abagabo.
Yagize ati: “Bagabanywe basubizwe kuri 40% kuko na bagenzi babo ntibizera ko bashoboye kandi uranabibona hirya no hino no mu nzego bayobora, hari aho usanga bategereje ijambo rya nyuma ku bagabo wenda bari no mu nsi yabo”.
Yavuze ko hari amategeko yatowe kuri ubu abagabo bakaba bahohoterwa ntibabivuge, agasaba ko hajyaho n’umunsi wahariwe abagabo bakerekana akarengane bagirirwa n’abagore babahohotera nk’uko umunsi w’abagore ubaho.
Ikindi undi waganiriye na IGIHE yavuze ni uko ngo hari abagore b’abayobozi bafata ibyemezo babanje kugisha inama abagabo bashakanye wenda bataniyumva neza mu byo babagiraho inama.
Mukamana Judith yumva abagore bagakwiye kugabanuka. Yagize ati: “Ni benshi, abagabo numva ari bo bagombye kuba benshi nka 60%, ibitekerezo by’abagore simbyemera kuko hari aho bagira imbaraga nke mu gufata ibyemezo, akenshi baba batekereza ku muryango no ku ngo zabo kurenza ibindi”.
Uyu mugore ari ko anagaragaza impungenge ko n’ubwo abagore atabasangana ubushobozi nk’ubw’abagabo, abagabo nabo hari igihe bareba ku nyungu zabo gusa mu gufata ibyemezo, cyangwa ubukire bazavana kuri uyu mwanya, cyane iyo bamaze kugera hejuru.
N’ubwo izi mpande zibyumva gutya hari abagore bavuga ko igihe cyabo cyo kwibohora ikandamizwa bagiye bagira mu bihe byashize ngo bagikesha Perezida wa Repubulika Paul Kagame bakavuga ko badakozwa iby’iri gabanuka ahubwo bakomeza kwiyongera mu nteko na bagenzi babo bagafatiraho isomo ko abagore bashoboye.
Abagabo nabo berekana ko nta ho bagombye kurushwa ubwinshi n’abagore bahereye no mu bindi bihugu ku Isi, aho bavuga ko ibyo bihugu birutisha abagore abagabo, biba bitibeshye.
Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rikurikizwa mu guha imyanya abagabo ryatowe muri 2003, nyuma y’aho zimwe mu ngingo zagiye zivugururwa.



















TANGA IGITEKEREZO