Ibi byavugiwe mu nama nyungurana bitekerezo yahuje WDA, abayobozi bose b’uturere tw’Intara y’Amajyepfo, abashinzwe uburezi muri utwo turere n’abandi bayobozi bo batandukanye, igamije kurebera hamwe uko kwigisha imyuga bihagaze n’icyakorwa ngo birusheho kunozwa.
Mu bitekerezo byatanzwe n’abayobozi batandukanye, bifuje ko abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye, bajya bigishwa n’imyuga ku buryo buri wese asohokamo hari umwuga azi.
Kayiranga Muzuka Eugene, Meya w’akarere ka Huye yagize ati “ kuki tutareba uburyo umwana wese urangije Segonderi mubyiciro byayo byose, agira umwuga arangiza azi? Kandi nkeka ko bishoboka, twakwicara tukareba, ngo umwana urangije imibare wenda, ntakindi yarangiza azi cyiyongera kuri iyo mibare arangije?, nkeka ko byashoboka, umwana wese akarangiza hari umwuga azi.”
Irene Nsengiyumva umuyobozi mukuru wa WDA wungirije ushinzwe amahugurwa, asubiza igitekerezo cya Meya wa Huye, yavuze ko kuri ubu integanyigisho z’amashuri yisimbuye ziri kuvugururwa, hashyirwamo n’uburyo abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bazajya bigishwa n’imyuga.
Ati” birashoboka cyane ko umunyeshuri mu masomo yiga hakwiyongeraho ubumenyingiro, twasanze umwana adakwiye kwiga ubumenyi rusange gusa, hari n’ubushobozi agomba kugira buzamufasha mu mibereho ye ya buri munsi. Urugero ni uko ushobora kuzasanga hari nk’abanyeshuri biga imibare, ubugenge n’amashanyarazi”
Aganira n’itangazamakuru, Nsengiyumva yagize ati ”Guhera mu kwa mbere umwaka utaha, iyo gahunda izangira gushyirwa mu bikorwa; ku buryo buri munyeshuri azajya asoza segonderi byibuze hari umwuga azi wiyongera kuri bwa bumenyi rusange”.
Nsengiyumva yavuze ko ibi byatekerejweho mu rwego rwo gufasha urubyiruko rusoza amashuri yisumbuye kuba rwagira ikindi rukora cyaruteza imbere, by’umwihariko ababa batagize amahirwe yo gukomereza amasomo muri kaminuza.
Abayobozi bari muri iyi nama bagaragaje ko bashyigikiye iki gitekerezo, bavuga ko basanga ari imwe mu nzira izafasha urubyiruko kwihangira imirimo bitagoranye.
Ibi kandi ngo bizafasha abarangiza kwiga imyuga kubona imirimo kuko hari abazabona akazi ko kwigisha muri segonderi, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyi gahunda.
Muri iyi nama kandi abayobozi basabwe kongera ingufu mu gusobanurira abaturage ibyiza byo kwiga imyuga, kuko ngo hari abacyumva ko umwana wananiramye ariwe bagomba kohereza mu mashuri y’imyuga.



















TANGA IGITEKEREZO