00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Barashaka guha u Rwanda indege za Drones zo kugeza imiti kure kandi vuba

Yanditswe na

Richard Dan IRAGUHA

Kuya 20 September 2015 saa 01:18
Yasuwe :

Bitewe n’uko u Rwanda ari igihugu gifite imisozi myinshi, kandi kikagira ibice by’icyaro ku buryo bigoranye kubigeramo, Foster+ Partners umushinga w’abongereza urashaka gufasha u Rwanda kubaka ikibuga (Station airport) indege ntoya zidakenera abapilote (Drone) zizajya zigwaho, kugira ngo zitware imiti n’ibindi bikoresho.

Uwo mushinga ugaragaza ko izo ndege zafasha mu bikorwa by’ubutabazi nko kohereza imiti mu bice bya kure by’icyaro, bigoranye kugendwamo.

Abakoze uwo mushinga bavuga ko u Rwanda ruzaba rubaye igihugu cya mbere mu gukoresha ubu buryo bw’indege zitagira abapilote, aho zatwara ibintu bitandukanye birimo ibiribwa, amaraso n’ibindi bikoresho bikenerwa mu bice by’icyaro bigoranye kugerwamo.

Ikibuga cy’izi ndege kiramutse cyubatswe mu Rwanda, indege imwe ishobora kujyana ibintu ahantu hari ibirometero ijana ku buntu, nta esanse, nta mavuta, nta n’ibimodoka bikururana.

Biteganyijwe ko hashyirwaho uburyo bubiri bwo gukoresha izo ndege.

Ubwa mbere ari bwo bise Redline; indege izakoramo izabasha gutwara ibijyanye n’ubutabazi nk’amaraso, imiti… bifite uburemere bw’ibiro 10.

Uburyo bwa kabiri ni ubwo bise Blueline; aho izo ndege za Drones zishobora gutwara ibintu cyane cyane ibikoresho bisanzwe, n’ibindi bicururizwa kuri internet bifite uburemere bw’ibiro 100.

Ugereranyije iyo ndege ishobora gutwara imiti ikayivana ku bitaro by’Umwami Faisal, ikayijyana mu bitaro bya Kigeme mu Ntara y’Amajyepfo ikaba ikoze urugendo rw’ibirometero 160, nta kiguzi kandi bikihuta.

Uyu mushinga uteganya ko izo ndege zizabasha kugera kuri 44% by’ubuso bw’u Rwanda.
Ibibuga byo kwakira izo ndege no kuziyobora 40, nibyo bishobora kubakwa mu Rwanda mu mushinga wo guha u Rwanda izo ndege.

Minisiteri y’ubuzima yavuze ko abo bantu babagejejeho iby’uwo mushinga wo kubaha indege zitagira abapilote zihuta, zigafasha guverinoma y’ u Rwanda mu gutanga service zihuse mu bijyanye n’ubutabazi nk’imiti, ariko ngo babasubije ko izo ndege zidakenewe cyane mu Rwanda, nk’uko KT Press yabyanditse, ngo umushinga w’iki gikorwa bawujyanye muri Minisiteri y’Ingabo.

Hagati aho Rutayisire Eric umunyarwanda wize muri USA akaba ari nawe wakoze indege yo mu bwoko bwa Drone muri 2014 ariko yo ifotora gusa, yavuze ko indege za Drone zafasha mu kugera mu bice bitagendeka neza byo mu Rwanda.

Abateguye uyu mushinga banditse ku rubuga rwabo ko ibikorwa byawo bizatangira mu mwaka wa 2016, bikazarangira mu 2020.

Ikibuga cy'indege cyaba cyuabatse gutya, niho drone zajya zururukira.
Iyi Foto y'uwo mushinga iragaragaza uburyo imodoka zihura n'ibibazo by'imihanda mibi, bigatuma imiti n'ibindi bikoresho bikenewe n'abaturage bitabageraho ku gihe. Bakerekana ko mu gihe imodoka yasaye mu byondo, Indege ya Drone yo yenda kugera ku kibuga cyaho itwaye ibintu byose.
Uwo mushinga ugaragaz ako igihe waba utangiye gukorera mu Rwanda abantu batuye mu byaro bazajya babona serivice zose zikenewe, nk'ubuvuzi n'ubucuruzi mu buryo bworoshye kandi bari hamwe.
Igihe Drone yagejeje imiti ku kibuga cyayo, biroroshye ko imbangukiragutabara zaza kufata imiti zikayijyana mu bigo nderabuzima, no mu bitaro.
Iyi ni Drone yakozwe n'umunyarwanda muri 2014. Ariko iyi yo ifata amashusho gusa ikabafotora iri mu kirere.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages