Kuri uyu wa Mbere mu mujyi wa Goma hiriwe imyigaragambyo y’abiganjemo urubyiruko, bavuga ko bashaka ko igihugu cyabo gicana umubano n’u Rwanda rushinjwa gufasha umutwe wa M23.

Ni imyigaragambyo yaranzwe n’urugomo ndetse n’amagambo abiba urwango, agamije kugirira nabi Abanyarwanda n’abandi bavuga Ikinyarwanda.

Umunyamakuru wa IGIHE yaganiriye na bamwe mu Banyarwanda basanzwe bakorera mu mujyi wa Goma, bavuga ko bari guhohoterwa mu gihe hari ubumvise bavuga Ikinyarwanda.

Tuyishime Jean Damascène usanzwe ukora akazi k'ubukarani yagize ati "Ubu ndagarutse kuko nsanze amaduka yose afunze. Ubwabyo no kubava mu nzara nkagera hano ntibyoroshye, kuko barabona umuntu wese wururutse igare cyangwa moto bakamwirundaho, basanga avuga Ikinyarwanda cyangwa atavuga Igiswayile nkabo bakamukubita hafi kumwica."

Umulisa Clenie ucuruza imboga we yagize ati "Nagezeyo baramburira ngo nsubireyo bataza kunyica. Bari kudushinja twe abacuruzi ko turi kugemurira M23 amasasu."

Aba bacuruzi bavuga ko ku mipaka yombi nta ngorane bari kuhahurira nazo, ko bari kwakirwa nk'uko bisanzwe, ariko ngo kugera mu mujyi wa Goma ni byo byabaviramo ibyago.

Ubugizi bwa nabi bwibasiye abavuga Ikinyarwanda bwakajije umurego guhera mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo Leta ya Congo yahaga ambasaderi w'u Rwanda muri Congo amasaha 48 ngo abe avuye ku butaka bwabo, bashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23.

Umuhoza Yvette, umuturage uvuga ikinyarwanda utuye mu mujyi wa Goma, yabwiye IGIHE ko biriwe bikingiranye mu nzu kuko babwiwe ko uzasohoka azabizira.

Ati "Ubu nyine ndaryamye, twikingiranye kuko batanze amatangazo ko uwo bazafatira mu mujyi kuri uyu wa Mbere uvuga Ikinyarwanda bazamwica, natwe ntituzi ikizakurikiraho."

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yabwiye IGIHE ko Abanyarwanda basabwa kwitwararika kujya muri Congo.

Ati "Abanyarwanda barasabwa kumva ibyo Guverinoma yabo ibabwiye ntibashyuhe mu mitwe, niba ibabwiye ko nta byacitse, nta byacitse ihari kandi niba ibabwiye gushishoza […] bagomba gushishoza mbere yo kwambuka umupaka kuko ntufunze. Niba bitari ngombwa, subika, niba ugiye kujyayo shaka amakuru, sesengura, ubone gufata icyemezo."

Ugeze ku mupaka muto uhuza ibihugu byombi ubona urujya n'uruza rwagabanutse ku buryo bugaragara. haba abajya muri Congo cyangwa abajyayo.

Urujya n'uruza ku mipaka ihuza u Rwanda na RDC rwagabanyutse
Urujya n'uruza ku mipaka ihuza u Rwanda na RDC rwagabanyutse