Ibi yabigarutseho ubwo yatangizaga gahunda yo gutoza abana n’urubyiruko ruba mu mahanga umuco w’u Rwanda hagamijwe gufasha abana b’u Rwanda bavukiye mu mahanga.

Iki gikorwa kimaze igihe gikorwa mu bihugu bitandukanye Abanyarwanda batuyemo kibaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda aho cyitabiriwe n’abana 138 baturutse mu bihugu birimo u Bwongereza, u Busuwisi n’u Bubiligi.

Abitabiriye bari mu byiciro by’imyaka bitandukanye kuko umuto afite imyaka irindwi mu gihe umukuru afite imyaka 26. Uyu mwiherero wabo uzamara iminsi itanu kuva ku wa 25-29 Nyakanga 2023.

Prof. Nshuti Manasseh yasabye aba bana kuzakurana indangagaciro nyarwanda no gukunda igihugu cy’u Rwanda kuko ariwo musingi wa byose.

Ati “Umuco wacu niyo nkingi y’ubuzima, iyo mvuze umuco uba ari umwe, aho waba uri ntacyadutandukanya n’ubunyarwanda, ikiduhuza kiruta icyadutandukanya. Mukomere ku muco wacu kuko nicyo kintu kituranga, kikatugira abo turibo kandi ntimukajye muhishira uwo muco wacu.”

Yasangije uru rubyiruko ko nawe yabaye mu bihugu by’amahanga nk’u Bwongereza ariko yamaze kumenya neza ko ubunyarwanda budashobora kuva mu muntu aho yaba ari hose.

Ati “Byinshi ubona hariya ni byiza, bikwiye kuba byiza by’u Rwanda buri kimwe kiza ubonye ukizane iwanyu kuko iyo ugiye guhaha niko ubigenza.”

Yasabye ababyeyi gukomeza kugira uruhare mu gukundisha abana no kubigisha umuco w’Abanyarwanda kuko ukwiye kuranga buri Munyarwanda.

Ati “Dukomere ku bunyarwanda kandi tubwishimire, aho tugeze ni heza mu kubaka igihugu cyacu. Turavuga ngo igihugu ni nk’umubyeyi, uko yaba ari kose ntabwo umuvuga nabi, nta muntu uvuga nabi igihugu cye rero kuko ni umubyeyi mukuru. Ni ukukirwanirira, hanyuma abashobora kuba baracyanze baba biyanga. Kwanga u Rwanda ni ukwiyanga kuko ntiwabona ahandi hameze nk’iwanyu.”

Biteganyijwe aba bana n’urubyiruko bitabiriye iki gikorwa bazamara icyumweru bigishwa ibintu bitandukanye bigize umuco nyarwanda harimo guhamiriza, kubyina n’Ururimi rw’Ikinyarwanda.

Uretse kwigishwa kubyina n’Itorero ry’Igihugu, Urukerereza, bazanasura Ingoro ndagamateka iherereye i Nyanza mu Rukari ndetse n’Ingoro y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside, basobanurirwe amateka y’u Rwanda.

Ababyeyi batandukanye baherekeje abana babo bashimangiye ko iyi gahunda bayitangije mu rwego rwo kwigisha abana igihugu cy’u Rwanda kuko benshi batazi umuco w’u Rwanda nk’uko Muteteri Chantal utuye mu Bubiligi yabigarutseho.

Ati “Twishimiye uko twakiriwe. Nubwo twabyariye muri ayo mahanga, twifuza ko abana bacu bamenya umuco wacu kuko ni uwa agaciro kandi ni mwiza. Twatagiye tubatoza mu rugo ariko ubu nk’Itetero tugize abana 50 kandi ubona ko babyishimiye.”

Nabakobwa Marie Jeanne yashimangiye ko iyi gahunda yo kwigisha abana no kwiyumvamo u Rwanda bayimaranye imyaka 35 kandi ifasha abakiri bato kumenya byinshi ku gihugu ababyeyi babo bakomokamo n’umuco wacyo.

Uru rubyiruko rwiganjemo abageze mu Rwanda ku nshuro ya mbere narwo rwishimiye kuhagera ndetse runagaragaza ko ruzunguka byinshi muri iki gihe rugiye kumara mu Rwanda birimo no kwiga ururimi rw’Ikinyarwanda.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yagaragaje ko izakomeza gushyigikira iyi gahunda igahoraho mu rwego rwo gukomeza kumenyekanisha umuco w’u Rwanda mu bana bavukiye mu mahanga.

Uru rubyiruko rwari rwitwaje n'ibikoresho ruzakenera mu gihe cy'iminsi itanu
Uru rubyiruko rwari rwitwaje n'ibikoresho ruzakenera mu gihe cy'iminsi itanu
Aba bana bakiranywe urugwiro
Aba bana bakiranywe urugwiro
Aba bana bishimiye kuza mu Rwanda
Aba bana bishimiye kuza mu Rwanda
Ababyeyi bagaragaza ko iyi gahunda ari ingenzi ku bana babo
Ababyeyi bagaragaza ko iyi gahunda ari ingenzi ku bana babo
Abakiri bato bagaragaje ko bifuza kuzasazira mu gihugu cy'u Rwanda
Abakiri bato bagaragaje ko bifuza kuzasazira mu gihugu cy'u Rwanda
Ababyeyi bari baherekeje abana babo
Ababyeyi bari baherekeje abana babo
Abana bakiri bato bagaragaza u Rwanda nk'igihugu cyabo biyumvamo
Abana bakiri bato bagaragaza u Rwanda nk'igihugu cyabo biyumvamo
Bashimangiye ko bifuza kugira uruhare mu iterambere ry'u Rwanda
Bashimangiye ko bifuza kugira uruhare mu iterambere ry'u Rwanda
Anne-Sophie Gihozo Kagabo yishimiye kugaruka mu Rwanda
Anne-Sophie Gihozo Kagabo yishimiye kugaruka mu Rwanda
Buri wese yagaragaje ko yishimira kuza mu Rwanda
Buri wese yagaragaje ko yishimira kuza mu Rwanda
Inzozi zabo ni ugutanga umusanzu mu kubaka igihugu
Inzozi zabo ni ugutanga umusanzu mu kubaka igihugu
Leah Zaneza Gasasira yemeza ko u Rwanda yarwigiyeho byinshi
Leah Zaneza Gasasira yemeza ko u Rwanda yarwigiyeho byinshi
Prof. Nshuti Manasseh yishimanye n'abana bato bitabiriye iki gikorwa
Prof. Nshuti Manasseh yishimanye n'abana bato bitabiriye iki gikorwa
Aba bana bagaragaje ubuhanga mu kuvuga Ikinyarwanda
Aba bana bagaragaje ubuhanga mu kuvuga Ikinyarwanda
Aba babyeyi bagaragaje ko bifuza gukomeza uyu murongo
Aba babyeyi bagaragaje ko bifuza gukomeza uyu murongo
Abaherekeje aba bana bagaragaje imvano yo gutegura iki gikorwa
Abaherekeje aba bana bagaragaje imvano yo gutegura iki gikorwa
Iyi gahunda yitabiriwe n'ibyiciro bitandukanye by'abana b'Abanyarwanda baba mu mahanga
Iyi gahunda yitabiriwe n'ibyiciro bitandukanye by'abana b'Abanyarwanda baba mu mahanga
Prof. Nshuti yashyikirijwe igitabo kivuga ku mateka ya gahunda yo kwigisha umuco w'u Rwanda abana bavukiye mu mahanga
Prof. Nshuti yashyikirijwe igitabo kivuga ku mateka ya gahunda yo kwigisha umuco w'u Rwanda abana bavukiye mu mahanga
Prof. Nshuti Manasseh yishimanye n'abana bato bitabiriye iki gikorwa
Prof. Nshuti Manasseh yishimanye n'abana bato bitabiriye iki gikorwa
Umukozi uhagarariye ibikorwa bya Diaspora muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Uwimbabazi Sandrine Maziyateke, niwe wayoboye uyu muhango
Umukozi uhagarariye ibikorwa bya Diaspora muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Uwimbabazi Sandrine Maziyateke, niwe wayoboye uyu muhango
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Clementine Mukeka yashimye uruhare rw'ababyeyi mu kwigisha abana umuco w'u Rwanda
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Clementine Mukeka yashimye uruhare rw'ababyeyi mu kwigisha abana umuco w'u Rwanda
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Prof. Nshuti Manasseh, yabasabye kugira urukundo rw'igihugu
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Prof. Nshuti Manasseh, yabasabye kugira urukundo rw'igihugu
Umutoni Aline umukozi muri MIGEPROF  yabaganirije ku kamaro k'umuryango
Umutoni Aline umukozi muri MIGEPROF yabaganirije ku kamaro k'umuryango
Umutoza w'Itorero ry'Igihugu, Intore Masamba yabwiye uru rubyiruko ko bagiye kwigishwa imbyino z'u Rwanda
Umutoza w'Itorero ry'Igihugu, Intore Masamba yabwiye uru rubyiruko ko bagiye kwigishwa imbyino z'u Rwanda
Urugwiro rwari rwose kuri aba bana n'abayobozi b'u Rwanda
Urugwiro rwari rwose kuri aba bana n'abayobozi b'u Rwanda
Ibyishimo byari byose ku bato n'abakuru
Ibyishimo byari byose ku bato n'abakuru
Hafashwe ifoto y'urwibutso kuri aba bana n'abayobozi b'u Rwanda
Hafashwe ifoto y'urwibutso kuri aba bana n'abayobozi b'u Rwanda

Amafoto: Munyakuri Prince na Claude Kasiro