Yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru bari mu rugendo rwo kureba uko ibintu bimeze mu Ntara ya Cabo Delgado mu bice bigenzurwa n’Ingabo z’u Rwanda aho ubu amahoro yamaze kugaruka mu buryo bugaragara.
Maj Gen Nampele yasobanuye ko Inzego z’Umutekano z’u Rwanda zenyegeje urugamba rwo kurwanya ibyihebe ku buryo budasanzwe. Yavuze ko kuri we azigereranya na Gaz kuko iyo umuntu ayifite, abasha guteka nta nkomyi.
Ati “Nabigereranya na Gaz. Ushobora kuba ufite amashyiga, ufite ibiryo, ariko udafite gaz ntabwo uteka. Rero u Rwanda kuri twe rwabaye nka Gaz. Dufatanyije twakoze ibyo mwabonye […] Sinavuga ko ibyo Inzego z’u Rwanda zikora zibikora mu buryo butandukanye, kuko iyo biza kuba gutyo, ntabwo byari koroha gukorana nazo.”
Maj Gen Nampele yavuze ko ahantu hakiri ibibazo muri uru rugamba, ari aho ibyihebe byahungiye mu mashyamba ya Katupa mu Karere ka Macomia, ariko ko hari gahunda yo kubihakura mu buryo bwa burundu. Yavuze ko ku ikubitiro, bakumiriye umwanzi ku buryo atabasha kugerwaho n’ibyo kurya hamwe n’ibindi byose yaba akeneye.
Ati “Turi gutegura gahunda yo kugaba ibitero, ntabwo ndi bubijyemo cyane.”

Mu gusobanura neza aho ibyihebe biri, Maj Gen Nampele yagize ati “Mu majyaruguru y’Ishyamba rya Katupa, niho umwanzi ari. Ariko ni bake, ntabwo bafite ibirindiro aho hantu, oya ntabyo. Ni inkambi nto, barimuka cyane.”
“Iyo babonye ingabo zacu, icyo bakora mbere na mbere, ni ugutatana mu matsinda mato cyane, amatsinda y’abantu babiri cyangwa batatu. Rero ibyo ntitwabyita inkambi, oya. Baba bava ahantu hamwe bajya ahandi.”
Uyu musirikare asobanura ko mu kureba ibimaze gukorwa, umuntu akwiriye kubanza kumva neza aho ibyihebe byari biri icyo gihe.
Ati “Byari mu duce twa Palma, Nangade, Muidumbe, Quissanga, Macomia na Mocimboa da Praia. Ubu umwanzi ari mu matsinda mato, navuga ko ibikorwa byo kumurwanya biri hagati ya 90% – 95%.”
Mu gukomeza gukaza inzego z’umutekano z’igihugu cye, yavuze ko bari gufatanya n’u Rwanda hamwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, mu gutanga imyitozo ku buryo ingabo z’igihugu cye zazabasha kwirwanaho iz’u Rwanda na SAMIM ziramutse zishoje akazi.
Kimwe mu bintu byibazwa, ni uburyo ibyihebe byibasiye iyi ntara, aho ubuyobozi bwari buri, niba kandi imiyoborere yayo hari aho yari ihuriye n’iyobokamana cyane ko byashakaga gushyiraho amahame agendanye n’idini ya Islam.
Maj Gen Nampele ati “Yewe n’ibindi bihugu aho ibyihebe bivuga ko bishaka kubaka amahame agendanye n’idini ya Islam, uzabona ko n’igihugu ubwacyo ari icy’Abayisilamu. Ntabwo ari ukubera rero idini […] muri iyi myaka yose, abaturage ba Mozambique bunze ubumwe ku bijyanye n’amadini.”
Kuva Ingabo z’u Rwanda zagera muri Mozambique, yavuze ko hari byinshi igihugu cyazigiyeho bizagifasha muri uru rugamba rwo kurwanya ibyihebe.




Ibitekerezo 0