00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Barindwi bafunzwe bakekwaho kwiba ibikoresho by’ishuri birimo mudasobwa icyenda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 September 2017 saa 07:38
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Muhanga yafatanye abantu barindwi bimwe mu bintu byibwe mu Ishuri ribanza rya Bwirika riri mu Murenge wa Cyeza; mu byafashwe hakaba harimo mudasobwa icyenda zatanzwe muri gahunda ya One Laptop per Child.

Ibi bikoresho byafashwe ku wa 13 Nzeri aho ubu bujura bwari bwabaye baye mu ijoro ryo ku itariki 10 z’uku kwezi nk’uko bitangazwa n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, IP Emmanuel Kayigi.

IP Kayigi yavuze ko mu byibwe muri iri shuri harimo mudasobwa 11, telefone ishanu, indanguramajwi enye, imashini imwe ifotora impapuro, umupira w’amaguru umwe, imyenda 45 ya siporo, ipaki imwe y’ikiramu z’ubururu, bateri imwe n’indahuzo ebyiri.

Polisi yatangaje ko abibye ibyo bintu bishe idirishya ry’inzu byarimo; hanyuma binjiramo barabijyana.

IP Kayigi yavuze ko ari barindwi ndetse bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hafatwe abagize uruhare mu gukora iki cyaha.

Yavuze ko ifatwa ryabo ryaturutse ku makuru yatanzwe na bamwe mu baturage babonye bimwe muri ibyo bikoresho yibwe iri shuri bakabimenyesha Polisi.

Yagize ati “Polisi ikibona ayo makuru yakoze umukwabu hafi y’iryo shuri ifatana aba barindwi bimwe mu bikoresho byahibwe."

Mu butumwa bwe, IP Kayigi yagize ati “Mudasobwa n’ibindi bikoresho byibwe iri shuri bitangwa kugira ngo bifashe abanyeshuri kwiga neza hakoreshejwe ikoranabuhanga. Ubu bujura usibye kuba ari icyaha, bunagira ingaruka kuri gahunda ya Leta yo guteza imbere ireme ry’uburezi."

Abazahamwa n’ubu bujura bazahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano nk’uko biteganywa n’ingingo ya 300 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages