00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Basabye ko umuvuduko wagenwe ku modoka zitwara abagenzi wakongerwa

Yanditswe na

Ntakirutimana Deus

Kuya 16 February 2016 saa 05:18
Yasuwe :

Abayobozi ba sosiyete zitwara abagenzi mu Rwanda basabye Minisiteri y’Ibikorwa Remezo kubavuganira hakongerwa umuvuduko wagenwe ku modoka zitwara abagenzi, kuko kugendera ku muvuduko wa kilometero 60 ku isaha babonye bitinza abagenzi.

Urupfu rukomoka ku mpanuka zo mu muhanda rwari rumaze kumenyerwa kubera impanuka zaberaga henshi mu mihanda yo mu Rwanda.

Perezida wa Repubulika amaze kubisuzuma, yasabye polisi gufata ingamba zidasanzwe zatuma impanuka zigabanuka byakwanga hagafatwa izisumbuyeho.

Polisi yashyize abapolisi hirya no hino ku muhanda impanuka ziragabanuka ariko ntihabure kuba izikomeye zihitana ubuzima bwa benshi.

Nyuma y’uyu mwanzuro, Perezida wa Repubulika yashatse uburyo bugabanya impfu ziterwa n’impanuka zo mu muhanda mu buryo burambye.

Nibwo muri Gashyantare 2015, hasohokaga Iteka rya Perezida n° 25/01 ryo ku wa 25/02/2015 rihindura kandi ryuzuza Iteka rya Perezida n°85/01 ryo ku wa 02/09/2002 rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu.

Mu ngingo yaryo ya 30, rivuga ko imodoka itwara abagenzi ku buryo bwa rusange cyangwa itwara imizigo itagomba kurenza umuvuduko wa kilometero mirongo itandatu mu isaha (km 60/h), kandi ko igomba kugira akagabanyamuvuduko(Speed Governor) kayifasha kutarenza umuvuduko.

Utugabanyamuvuduko tugomba kuba dufite ibipimo ngenderwaho byagenwe n’abashinzwe ubuziranenge mu gihugu.

Abayobozi ba sosiyete zitwara abagenzi baherutse gusaba Minisitiri w’Ibikorwa Remezo James Musoni, ko bafashwa umuvuduko ukongerwa kuko uwa kilometero 60 ku isaha bawugerageje bakabona batinza abagenzi, abagenzi bamwe bagasaba kwisohokera.

Icyakora ubusabe bwabo ntibwashoboka bidahindutse no mu iteka rya Perezida wa Repubulika ribigena.

Umwe mu bayobozi b’amasosiyete atwara abagenzi yagize ati “Imodoka yavuye i Kigali ijya i Huye, ariko yageze i Nyanza abagenzi bose basaba kwiviramo kubera uburyo yagendaga buhoro.”

Abandi bayobozi nabo bunzemo bavuga ko uwo muvuduko ari ikibazo ku buryo hari amasosiyete ashobora kuzahura n’ikibazo cyo kubura abagenzi kubera gutinza abagenzi.

Banongeyeho ko bizabasaba irindi shoramari ry’imodoka nyinshi nk’inshuro ebyiri z’izo bari basanganywe kubera kugenda buhoro zikababana nke.

Uwitwa Bayingana Eulade, ufite sosiyete ya Matunda Express yasabye ko yadohorerwa kuko hashyizwemo akagabanyamuvuduko atabasha guhangana n’imodoka bahanganye muri Tanzania.

Yibaza uko mu Rwanda yajya akoresha izo modoka zirimo ako kuma zigakomeza muri Tanzania, bagendera ku muvuduko wo hejuru kandi ahantu harehare hagera ku bilometero 1640 avuye i Rusumo.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo James Musoni yavuze ko badashobora kubura abagenzi, ngo kubera ko imodoka zose zizashyirwamo ubwo buryo.

Yagize ati “Imodoka zose zitwara abagenzi zifite umuvuduko wa kilometero 60 ku isaha ntabwo abagenzi bazivamo ngo bajye mu zindi kandi nazo zigendera kuri uwo muvuduko.”

Yemeje ko umuvuduko wa kilometero 60 ku isaha ukwiye kuko hari n’abifuza kugendesha amaguru iyo bamaze kubona impanuka, ku buryo nta kuntu hari abagenzi bashaka gukomeza kwihutishwa n’imodoka mu buryo bushobora guteza impanuka.

Ku kibazo cya Bayingana, Minisitiri Musoni yamubwiye ko bazakiganira ku rwego rw’Akarere nk’uko basanzwe babigenza, ariko ko no mu Rwanda bazakomeza kwiga uko kitateza ibindi bibazo.

Minisiteri y’Ibikorwa remezo yasezeranyije ko izakomeza kunoza ibyo gutwara abantu ikoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga bwerekana aho imodoka iherereye.

Polisi yatangarije IGIHE ko imodoka nyinshi zitwara abagenzi zamaze gushyirwamo ubwo buryo, igisigaye ni ugutangiza uburyo ku murongo w’ikoranabuhanga.

Nk’uko iteka rya Perezida wa Repubulika ribisobanura, ibinyabiziga bivugwa byagombye kuba byashyizwemo utugabanyamuvuduko bitarenze tariki ya 26 Gashyantare 2016.

Abagenzi muri gare ya Nyabugogo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages